Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ushize, uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda uherutse gutabwa muri yombi, Gen Kale Kayihura, yajyanywe iwe I Muyenga arinzwe bikomeye mu rwego rwo ku musaka.
Umunyamakuru wa Chimpreports dukesha iyi nkuru wabashije kuhagera mu masaha ya saa 1:50 z’amanywa avuga ko abasirikare batemereraga umuntu uwo ari we wese kugera hafi y’amarembo y’urugo rwa Gen. Kayihura cyangwa ngo agire ifoto afata.
Biravugwa ko ku rugo rwa Gen Kayihura hari harinzwe bikomeye n’urwego rushinzwe disipuline mu gisirikare ruzwi nka Military Police, ifatanyije n’umutwe wa polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba, aho barebaga urujya n’uruza rwose hafi y’uru rugo.
Nubwo bimeze gutyo, umunyamakuru w’iki kinyamakuru yabashije gufata ifoto igaragaraho umusirikare wo mu mutwe ushinzwe kurinda perezida, arimo kwinjirana mu rugo rwa Kayihura n’abagore babiri b’abapolisi, umwe muri bo akaba afite ipeti rya Superintendent.
Hanze y’urugo, hari imodoka ya military police ireba ku muhanda munini, ndetse n’izindi land cruisers 2 n’izindi modoka za polisi ebyiri. Ngo hari n’imbunda nini ya machine gun yarebaga neza mu marembo y’urugo rwa Kayihura
Biravugwa ko Gen Kayihura yajyanywe iwe mu rugo I Muyenga mu masaha ya saa tanu zo mu gitondo bagiye kumusaka bikaba byari biteganyijwe ko bamusubiza mu kigo cya gisirikare cya makindye mu mugoroba.
Peres
KALE mumwitayeho cyane. Ariko ngo yari inshyuti YA HE? Namurwaneho rero