Nyuma y’uko umunyacyubahiro Obong wo mu gihugu cya Uganda atanze itegeko mbere yo gupfa ko agomba kuzahambanwa akayabo k’amafaranga yo guha Imana nka ruswa, umugore we yatangaje ko ayo mafaranga yaburiwe irengero.
Uyu mugabo Obongo w’imyaka 52 y’amavuko wari umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo mu gihugu cya Uganda yapfuye mu mperaz’umwaka ushize wa 2016, uyu mugabo akaba yarasize yerekanye amafaranga asaga Miliyoni 200 z’Amashilingi ya Uganda akanategeka ko aya mafaranga mazamushyingurana nayo kuko yateganyaga ko nagera mu ijuru azayaha Imana nka ruswa mu kwigura kubw’ibyaha bye yakoreye ku isi.
Kuri uyu wa 11 mutarama 2017, nibwo umugore wa nyakwigendera Margaret Obong yatangaje ko ayo mafaranga nta yakiri mu bubiko bwayo ko yaburiwe irengero.
Uyu mugoreakomeza avuga ko mu cyumweru kiri imbere hari inama iziga ku ishyingurwa rya nyakwigendera bityo ko azatangaza uwibye aya mafaranga naramuka amenyekanye.
Ku rundi ruhande, umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Justin Ngole niwe ushinjwa kuba yaracunze agafungura isanduku irimo umurambo wa agakuramo aya mafaranga ariko we akaba yiregura avuga ko nta bihamya bihari byemeza ko arwe wayatwaye.
Uyu mugabo waguriwe isanduku ihenze nayo ngo yatwaye asaga Ibihumbi 250 by’Amashilingi yavuze ko ayo mafaranga azabasha kumurengera ku munsi w’urubanza kuko azayahereza Imana kugira ngo abashe kuyikura imbere.
Muramu we uyobora agace batuyemo amushinja gutwaza igitugu umugore we amutegeka kuzamushyingurana amafaranga none akaba yateje umwiryane mu muryango kuko akomeje kuburirwa irengero.