Dr Kiiza Besigye wahoze ayobora ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda baharanira impinduka za Demokarasi (FDC) yasetse bikomeye perezida wa Uganda Yoweri Museveni kubera icyemezo cyo guha uburinzi abadepite bose b’iki gihugu aherutse gufata.
Dr Besigye avuga y’uko Leta ya Uganda nta bushobozi bw’amafaranga ifite bwo kuba yakwigondera iyi gahunda. Yinubira y’uko Perezida Museveni yashizeho iyi gahunda mu rwego rwo kunezeza abadepite gusa ntiyirengagize y’uko ari ugupfusha ubusa imisoro y’abanyagihugu.
Ati” Nta mafaranga afite[Museveni] yo kugura ibifaru. Ibyo arabizi, gusa ari kubagaragariza y’uko ari hafi yabo mu gihe bari mu bibazo byo guterwa ubwoba. Magingo aya arizera y’uko azabishingira kugeza birukanwe mu nteko ishinga amategeko akazanishingira abashya bazayizamo.”
Besigye yatangaje ibi nyuma y’uko Perezida Museveni ategetse Minisitiri w’imari wa Uganda Matia Kasaija kugura vuba na bwangu imodoka zo gucungira umutekano abadepite ba Uganda 456, mu gihe igisirikare cyo kigomba gutanga ingabo zatojwe zo kubarinda icyo yise “Ibyihebe.”
Byitezwe y’uko guverinoma igomba gutakaza amafaranga ari hagati ya miliyari 866 na 287 z’amashiringi yo kugura amasasu n’ibifaru byo kurinda aba badepite, ugendeye ku giciro cy’izi modoka n’ubwo hatatanzwe igiciro cya nyacyo cy’uko izi modoka zigura.
Abadepite ba Uganda batangiye kugaragaza impungenge y’umutekano wabo kuva mu Ukuboza kwa 2017, ubwo bemezaga ingingo ikuraho ikumirwa ry’imyaka y’umukuru w’igihugu, ingingo iha perezida Museveni gukomeza kwiyamamariza kuyobora Uganda uko abyifuza.
Ibintu byaje kongera kuba bibi muri Kamena uyu mwaka, ubwo umudepite witwa Ibrahim Abiriga yicirwaga hafi y’urugo rwe ndetse n’ubwicanyi bukabije bwari bumaze iminsi mu gihugu.