Depite Robert Kyagulanyi, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine yatangaje ko yabashije gucika Polisi ya Uganda yari yagose hoteli yari arimo ishaka kumuta muri yombi.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ubwo yiteguraga gukorera igitaramo mu gace ka Jinja, kari muri bilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Kampala.
Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko polisi yagose hoteli yararimo, benshi mu bagize itsinda rye bagatabwa muri yombi, ariko we akabasha kubaca mu rihumye.
Ati “Polisi yategetse itsinda ryanjye kuva muri Jinja ibatunze imbunda ibageza Lugazi. Bamwe bakubiswe, abandi batwarwa mu modoka za polisi bajyanwa ahantu hatazwi kandi nta cyaha bakoze.”
Uyu muhanzi yavuze ko yirinze kwiyerekana kuko ataribagirwa ibyabereye mu gace ka Arua, aho yashinjwe gutera amabuye imodoka ya Perezida Yoweri Museveni, hakaba imvururu zaguyemo benshi barimo n’umushoferi we.
Uyu muhanzi ariko avuga ko abifashijwemo n’abaturage ba Jinja yabashije gutaha iwe mu rugo mu Mujyi wa Kampala amahoro.
Mu itangazo yashyize ahagarara umwunganizi we Robert Amsterdam, yavuze ko ibyakozwe na polisi ari igikorwa gifitanye isano na politiki cyakozwe hagamijwe guhonyora uburenganzira bwa Bobi Wine.
Ati “Ihohotera n’iterabwoba bikoreshwa na Guverinoma ya Uganda ku baturage bubahiriza amategeko, bikorwa hagamijwe kubangamira uburenganzira bwabo bwo guhura no gutanga ibitekerezo.”
Yakomeje avuga ko bagiye gukusanya ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko byakozwe na polisi n’abayikuriye, kandi bazashakisha ubutabera bifashishije urubuga mpuzamahanga.
Ibyo gushaka guta Bobi Wine muri yombi bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi polisi yaburijemo igitaramo yagombaga gukorera mu karere ka Gulu, ivuga ko atigeze abisabira uburenganzira.