Uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale kayihura, yahakanye amakuru yise ay’ibinyoma amaze iminsi avuga ko yaba yarabujijwe gusohoka igihugu ngo ajye kwivuza.
Yabihakanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo yegerwaga n’ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru abazwa kuri aya makuru maze asubiza agira ati: “Birumvikana ni ibinyoma, Sinigeze nsaba uwo ari we wese uruhushya rwo kujya hanze y’igihugu kwivuza.”
Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka nibwo uyu musirikare wo ku rwego rwa general w’inyenyeri enye (Four-star General) yakuwe ku mirimo ye yo kuyobora igipolisi na perezida Museveni wa Uganda.
Nyuma yo gukurwa kuri uyu mwanya, hakurikiyeho inkuru nyinshi zitandukanye havugwa ko kumukura kuri uyu mwanya byari bikwiye, mu gihe abashyigikiye Kayihura bavugaga ko yagambaniwe n’abatari bamwishimiye.
Iyi nkuru ikaba ivuga ko kuva yakurwa mu mirimo ye, Gen Kale Kayihura aba ku ifamu ye iherereye Lyantonde aho yahise ajya mu mirimo y’ubuhinzi.
Mu minsi ishize ariko, hari hagiye hasohoka inkuru zivuga ko Kayihura yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe n’abashinzwe umutekano bakabanza kubaza ubuyobozi bwo hejuru niba bareka Kayihura akurira indege.
Mu kiganiro yahaye Chimpreports, Gen Kayihura yavuze ko hashize amezi menshi adakandagira ku kibuga cy’indege ndetse ngo no kujya kampala abikora gacye. Yongeyeho ko abatangaza aya makuru ari abagizi ba nabi.
Ahatiwe gusobanura niba koko nta burwayi afite, Gen Kayihura yasubije ko yiruka ibirometero 10 buri munsi. Ati: “Niruka ibirometero 10 buri munsi. Ndahinyuza abo bari kuvuga ko ndwaye bazaze mbereke ukuntu ndi fit.”
Yakomeje agira ati: “Mfite ubuzima buzira umuze.”
Abajijwe ikintu cyaba kimuhugije muri iyi minsi, yasubije ko ubu yibanze ku buhinzi agira ati: “Ndi mu buhinzi, nta gihe mfite cyo kugira aho njya”.
Yahatiwe kandi kugira icyo avuga ku kuba bamuretse agasohoka igihugu yahita atoroka, maze agaragara nk’utunguwe agira ati: “Ncika iki? N’iyo nshaka kugenda, kubera iki hagira umpagarika? Ayo makuru ava mu bantu bafite ibitekerezo by’ikibi. Uganda yahoze igira abantu beza. Aba bo barimo guturuka he?”
Ubuyobozi bw’ibibuga bw’indege nabwo bwagize icyo buvuga
Umuvugizi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili (CAA), Vianney Luggya, nawe yahakanye ko Kayihura yabujijwe gufata urugendo rwo hanze y’igihugu.
Vianney Luggya akaba yagize ati: “Inkuru yo kumwitambika ni ikinyoma. Ntabwo ari ukuri na gato,”
Mu minsi ishize ngo perezida Museveni yatangaje ko Kayihura ari umukada w’umwizerwa, bituma benshi bibaza aho uyu musirikare w’imyaka 62 yaba agiye koherezwa gukomereza akazi mu minsi iri imbere.
Gen Kale kayihura yize amasomo yo kuyobora ingabo muri Army Commander College y’ahitwa Nanjing mu Bushinwa, ayakomatanya n’amasomo yo kuyobora za brigade na batayo n’ibijyanye no gukemura amakimbirane muri Nasser Military Academy I Cairo mu Misiri.
Yanize kandi ibijyanye na Command and Staff Course muri Maxwell Air Force Base, I Montgomery muri Alabama ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2000 kugeza mu 2001.