• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Editorial 07 Jun 2018 ITOHOZA

Uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale kayihura, yahakanye amakuru yise ay’ibinyoma amaze iminsi avuga ko yaba yarabujijwe gusohoka igihugu ngo ajye kwivuza.

Yabihakanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo yegerwaga n’ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru abazwa kuri aya makuru maze asubiza agira ati: “Birumvikana ni ibinyoma, Sinigeze nsaba uwo ari we wese uruhushya rwo kujya hanze y’igihugu kwivuza.”

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka nibwo uyu musirikare wo ku rwego rwa general w’inyenyeri enye (Four-star General) yakuwe ku mirimo ye yo kuyobora igipolisi na perezida Museveni wa Uganda.

Nyuma yo gukurwa kuri uyu mwanya, hakurikiyeho inkuru nyinshi zitandukanye havugwa ko kumukura kuri uyu mwanya byari bikwiye, mu gihe abashyigikiye Kayihura bavugaga ko yagambaniwe n’abatari bamwishimiye.

Iyi nkuru ikaba ivuga ko kuva yakurwa mu mirimo ye, Gen Kale Kayihura aba ku ifamu ye iherereye Lyantonde aho yahise ajya mu mirimo y’ubuhinzi.

Mu minsi ishize ariko, hari hagiye hasohoka inkuru zivuga ko Kayihura yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe n’abashinzwe umutekano bakabanza kubaza ubuyobozi bwo hejuru niba bareka Kayihura akurira indege.

Mu kiganiro yahaye Chimpreports, Gen Kayihura yavuze ko hashize amezi menshi adakandagira ku kibuga cy’indege ndetse ngo no kujya kampala abikora gacye. Yongeyeho ko abatangaza aya makuru ari abagizi ba nabi.

Ahatiwe gusobanura niba koko nta burwayi afite, Gen Kayihura yasubije ko yiruka ibirometero 10 buri munsi. Ati: “Niruka ibirometero 10 buri munsi. Ndahinyuza abo bari kuvuga ko ndwaye bazaze mbereke ukuntu ndi fit.”

Yakomeje agira ati: “Mfite ubuzima buzira umuze.”

Abajijwe ikintu cyaba kimuhugije muri iyi minsi, yasubije ko ubu yibanze ku buhinzi agira ati: “Ndi mu buhinzi, nta gihe mfite cyo kugira aho njya”.

Yahatiwe kandi kugira icyo avuga ku kuba bamuretse agasohoka igihugu yahita atoroka, maze agaragara nk’utunguwe agira ati: “Ncika iki? N’iyo nshaka kugenda, kubera iki hagira umpagarika? Ayo makuru ava mu bantu bafite ibitekerezo by’ikibi. Uganda yahoze igira abantu beza. Aba bo barimo guturuka he?”

Ubuyobozi bw’ibibuga bw’indege nabwo bwagize icyo buvuga

Umuvugizi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili (CAA), Vianney Luggya, nawe yahakanye ko Kayihura yabujijwe gufata urugendo rwo hanze y’igihugu.

Vianney Luggya  akaba yagize ati: “Inkuru yo kumwitambika ni ikinyoma. Ntabwo ari ukuri na gato,”

Mu minsi ishize ngo perezida Museveni yatangaje ko Kayihura ari umukada w’umwizerwa, bituma benshi bibaza aho uyu musirikare w’imyaka 62 yaba agiye koherezwa gukomereza akazi mu minsi iri imbere.

Gen Kale kayihura yize amasomo yo kuyobora ingabo muri Army Commander College y’ahitwa Nanjing mu Bushinwa, ayakomatanya n’amasomo yo kuyobora za brigade na batayo n’ibijyanye no gukemura amakimbirane muri Nasser Military Academy I Cairo mu Misiri.

Yanize kandi ibijyanye na Command and Staff Course muri Maxwell Air Force Base, I Montgomery muri Alabama ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2000 kugeza mu 2001.

2018-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyamahanga baba muri Afurika  y’Epfo barahigwa bukware

Abanyamahanga baba muri Afurika y’Epfo barahigwa bukware

Editorial 16 Mar 2017
Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?

Editorial 23 May 2017
I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Editorial 02 May 2024
Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Editorial 08 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki
POLITIKI

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki

Editorial 18 Oct 2016
Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza

Editorial 08 Mar 2018
Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura
Mu Rwanda

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Editorial 17 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru