Uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura kuri uyu wa Kane ashobora kugezwa bwa mbere imbere y’urukiko rwa gisirikare nyuma y’amezi asaga abiri afunze, aho ashobora gushinjwa ibyaha bigera kuri bine nk’uko amakuru yagiye ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu avuga.
Gen Kale Kayihura wamaze imyaka 13 akuriye igipolisi cya Uganda ategerejweho kugezwa imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye ashinjwa ibyaha bifitanye isano no gukoresha umwanya we mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwirengagiza inshingano ze.
Biteganyijwe ko ashobora kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane, itariki 23 Kanama 2018.
Nubwo byavuzwe gutyo, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko uru rukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Kane rwerekeza mu majyaruguru ya Uganda muri Gulu aho ruba rugiye kumva urubanza rwa Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine). Uyu akaba yavuze ko kuba perezida w’uru rukiko, Lt Gen Andrew Gutti ategerejwe mu majyaruguru kubw’ibyo bikaba bishobora kutaza kumukundira no kuba Makindye kumva urundi rubanza.
Gusa, ngo byashobokaga ko ashobora kubanza kumva urubanza rwa Kayihura muri iki gitondo mbere yo kwerekeza muri Gulu kumva ikibazo cya Kyagulanyi.
Bamwe mu bayobozi bakuru bavuga ko Kayihura ashinjwa byibuze ibyaha bigera kuri bine, birimo icyo gucyura ku ngufu uwahoze ari umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Lt Joel Mutabazi wari warahungiye muri Uganda mbere yo kugarurwa mu Rwanda mu Ukwakira mu 2013, yaje guhanwa n’urukiko mu Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kugeza ubu abandi bapolisi ba Uganda barimo Joel Aguma na Nixon Agasirwe nabo barafunze bashinjwa uruhare mu gucyura Lt Joel Mutabazi.
Iki kinyamakuru ariko gikomeza kivuga ko cyo kitarabona urupapuro rugaragaza ibyaha Kayihura ashinjwa. Ariko, abakoranye na Kayihura batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko ubwo Mutabazi yasubizwaga mu Rwanda, Gen kayihura atari muri Uganda kandi atigeze atanga amabwiriza yo gufata Mutabazi.
Ikindi cyaha Kayihura ashobora gushinjwa ngo ni icyo kuba yaragize uruhare mu itoroka ry’uwari ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho mu gipolisi, Amos Ngabirano. Uyu unafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ngo yabashije guhunga igihugu bucece nyuma yo kumenya ko yatangiye gukorwaho iperereza.
Ngabirano ngo akaba yarashinjwaga ruswa no kumena amabanga arebana n’umutekano w’igihugu ariko we akabihakana avuga ko azira umubano wa hafi yari afitanye na Kayihura. Kugeza ubu nta wuzi aho aherereye nubwo ngo hari inshuti ze zamubonye I Dubai.
Ikibazo cy’imbunda
Icyaha cya gatatu ngo Gen kayihura ashobora gushinjwa ni icyo kua yarahaye amabwiriza akoresheje umunwa CP Frank Mwesigwa yo kohereza imbunda zigera ku 3,000 ku Ishuri rya Polisi rya Kabalye.
Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima ariko akaba aherutse guhakana amakuru yavugaga ko muri iri shuri haburiye imbunda zigera ku 4,000 ndetse yongeraho ko nta perereza azi riri gukorwa na CMI cyangwa ISO kuri iki kibazo.
Icyaha cya kane rero ngo ashobora gushinjwa ni icyo guha intwaro Abdul Kitatta, umuyobozi w’umutwe wiswe Boda Boda 2010, aho bivugwa ko Kayihura yawuhaye imbunda n’amasasu.
Abayobozi bavuganye na Chimpreports kandi bakomeje bavuga ko iperereza rishobora kuba ryarataye ikirego cyo kwica AIGP Andrew Kaweesi kuko ibimenyetso byashinjaga Kayihura byasanzwe bishobora kuba byarahimbwe.
Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi akuwe ku ifamu ye iherereye ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde kuwa 13 Kamena ajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye.
Gen Kayihura mbere yaho akaba yaragaragaraga nk’umwizerwa wa Perezida Museveni ariko kumwizera bigenda bigabanyuka mu bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’uwari minisitiri w’umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde.
Raporo z’inzego z’ubutasi ku mubano Kayihura ngo yaba yari afitanye na Guverinoma y’u Rwanda kuri ubu itarebana neza n’iya Uganda ngo nazo zaba zarabaye intandaro z’itabwa muri yombi rye.