Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye bwa mbere kuva yatabwa muri yombi muri Kamena.
Gen Kale Kayihura benshi babonaga nk’umuntu ushobora no kwitangira Perezida Museveni, kuri ubu ari gushinjwa ibyaha bifitanye isano no kwirengagiza inshingano yari afite no kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko.
Umwihariko w’ibyaha bamusomeye mu rukiko harimo ko yashimutaga impunzi z’abanyarwanda akazigarura mu Rwanda kungufu , [nka Lt Joel Mutabazi ], ikindi cyaha aregwa ni ugukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko. Ariko ibi byaha byose Gen. Kale Kayuhura, yabihakanye avuga ko ataribyo ko ntabyo yakoze. Abunganizi be mu mategeko basabye urukiko ko yarekurwa by’agateganyo akajya aburana ari hanze.
Urukiko rwanzuye ko ibisabwa n’abunganizi ba Kale Kayihura bizafatirwa umwanzuro tariki 28 Kanama 2018. Abakurikiranira hafi iki kibazo cya Gen. Kale Kayihura, baravuga ko ibyo byaha aregwa bimwe ari ibihimbano bigamije ku mucisha umutwe byahimbwe nabamwe mu bakuru b’ingabo n’inzego z’ubutasi bwa gisilikare CMI na ISO bihabwa umugisha na Gen. Salim Saleh ndetse na Gen. Tumukunde wari Minisitiri w’umutekano badacana uwaka .
Ibi icyo abantu babishingiraho ni uko Gen. Kale Kayihura afatwa yashinjwaga urupfu rwa Inspector General wa Police Andrew Felix Kaweesi wari umwungirije wishwe arashwe , ariko murukiko iki kirego kikaba kitagaragaye mu byaha ashinjwa, bigaragaza ko ibyaha byose ashinjwa ari ibihimbano, ko ntabimenyetso bimushinja icyaha bihari, kimwe n’ibindi ashinjwa birimo ibirebana n’imicungire y’imbunda za polisi no gutoroka kw’umwe mu bapolisi bakuru.
Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse inkuru kivuga ko inshuti n’abo mu muryango wa kayihura bari ku rukiko bivugwa ko rwari rurinzwe bikomeye n’abashinzwe disipuline mu gisirikare (Military Police).
Gen. Kale Kayihura yatawe muri yombi kuwa 13 Kamena akuwe ku ifamu ye iri ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye aho afunze mu buryo butandukanye bitewe n’izina rye.
Hari amakuru yakwirakwijwe n’inzego zishinzwe ubutasi bwa gisilikare ko Kale Kayihura yaba yarashatse kwiyahura muri gereza ya Makindye aho afungiye, ariko Rushyashya yaje gutahura ko wari umugambi wa CMI wo gushaka kumwicira muri gereza ya Makindye bikitwa ko yiyahuye.
Kugeza ubu urubanza rurasubitswe rusasubukurwa tariki ya 4 Nzeli 2018 .