• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Editorial 24 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo  uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura  yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye bwa mbere kuva yatabwa muri yombi muri Kamena.

Gen Kale Kayihura benshi babonaga nk’umuntu ushobora no kwitangira Perezida Museveni, kuri ubu ari gushinjwa ibyaha bifitanye isano no kwirengagiza inshingano yari afite no kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko.

Umwihariko w’ibyaha  bamusomeye mu rukiko harimo ko yashimutaga impunzi z’abanyarwanda akazigarura mu Rwanda  kungufu , [nka Lt Joel Mutabazi ], ikindi cyaha aregwa  ni ugukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko. Ariko  ibi byaha byose Gen. Kale Kayuhura, yabihakanye avuga ko ataribyo ko ntabyo yakoze. Abunganizi be mu mategeko basabye urukiko ko yarekurwa by’agateganyo akajya aburana ari hanze.

Gen. Kale Kayihura yitaba urukiko yari arinzwe bikomeye

Urukiko rwanzuye ko ibisabwa n’abunganizi ba Kale Kayihura bizafatirwa umwanzuro tariki 28 Kanama 2018. Abakurikiranira hafi iki kibazo cya Gen. Kale Kayihura, baravuga ko ibyo byaha aregwa bimwe ari ibihimbano bigamije ku mucisha umutwe byahimbwe nabamwe mu bakuru b’ingabo n’inzego z’ubutasi bwa gisilikare  CMI na ISO bihabwa umugisha na Gen. Salim Saleh ndetse na Gen. Tumukunde wari Minisitiri w’umutekano badacana uwaka .

Ibi  icyo abantu babishingiraho  ni uko Gen. Kale Kayihura afatwa yashinjwaga urupfu rwa  Inspector General  wa Police Andrew Felix Kaweesi wari umwungirije wishwe arashwe , ariko murukiko iki kirego kikaba kitagaragaye mu byaha ashinjwa, bigaragaza ko  ibyaha byose ashinjwa ari ibihimbano, ko ntabimenyetso bimushinja icyaha bihari, kimwe n’ibindi ashinjwa birimo ibirebana  n’imicungire y’imbunda za polisi no gutoroka kw’umwe mu bapolisi bakuru.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse inkuru  kivuga ko inshuti n’abo mu muryango wa kayihura bari  ku rukiko bivugwa ko  rwari rurinzwe bikomeye n’abashinzwe disipuline mu gisirikare (Military Police).

Gen. Kale Kayihura yatawe muri yombi kuwa 13 Kamena akuwe ku ifamu ye iri ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye aho afunze mu buryo butandukanye bitewe n’izina rye.

Hari amakuru yakwirakwijwe n’inzego zishinzwe ubutasi bwa gisilikare ko Kale Kayihura yaba yarashatse kwiyahura muri gereza ya Makindye aho afungiye, ariko Rushyashya yaje gutahura ko wari umugambi wa CMI wo gushaka kumwicira muri gereza ya Makindye bikitwa ko yiyahuye.

Kugeza ubu urubanza rurasubitswe rusasubukurwa tariki ya 4 Nzeli 2018 .

2018-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Editorial 07 Apr 2018
Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Editorial 16 Oct 2018
Aba-Ofisiye 1015 ba Polisi bazamuwe mu ntera, abandi 111 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Aba-Ofisiye 1015 ba Polisi bazamuwe mu ntera, abandi 111 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 12 Jan 2018
“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura  ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

Editorial 12 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards
HIRYA NO HINO

Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards

Editorial 27 Aug 2019
NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers
IMIKINO

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Editorial 07 Jun 2018
Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada
INKURU NYAMUKURU

Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Editorial 14 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru