• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo

Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo

Editorial 28 Aug 2018 ITOHOZA

Nyuma ya Bobi Wine warekuwe ejo, mu rundi rubanza rwavuzweho cyane muri Uganda uyu munsi urukiko rwa gisirikare rwa Makyinde rumaze gutangaza ko rurekuye by’agateganyo General Kale Kayihura kugira ngo akurikiranwe adafunze. Uyu mugabo aregwa ibyaha birimo kohereza i Kigali impunzi zashinjwaga ibyaha n’u Rwanda.

Abantu benshi cyane biganjemo abo mu muryango we bari babyukiye ku rukiko rwa gisirikare rwo ku kigo cya Makyinde i Kampala nk’uko bivugwa n’umunyamakuru wa  PMLDaily wari mu rubanza.

General Edward Kalekezi Kayihura areregwa ibyaha bibiri; kunanirwa kurinda intwaro ashinzwe zikagera mu basiviri ndetse no gufasha koherereza u Rwanda impunzi rwashakaga zari zarahungiye muri Uganda.

Gen Kayihura yahaye Urukiko impamvu 11 zituma akwiye kurekurwa agakurikiranwa adafunze, ubu amaze amezi arenga abiri afunze.

Mu mpamvu yatanze harimo iz’uko ku myaka 62 afite ibibazo by’uburwayi busabwa gukurikirana byihariye, ko ari we wenyine uhahira urugo rwe, ko afite iwe hazwi atahunga ubutabera, kuba atanga ingwate n’abishingizi bazwi no kuba atarigeze aregwa cyangwa akatirwa n’urukiko mbere.

Abamwishingira yatanze ni Maj. Gen. James Mugira na Maj. Gen. Sam Kavuma bombi bafite imirimo yo hejuru mu ngabo za Uganda na mubyara we Depite Rosemary Tumusime. Bose bari mu rukiko.

Uyu munsi abantu bari bitabiriye uru rubanza ari benshi

Uyu munsi abantu bari bitabiriye uru rubanza ari benshi

Gen Kale Kayihura ashinjwa kugira uruhare mu kohereza bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda zaregwaga ibyaha barimo Lieutenant Joel Mutabazi .

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gen Kayihura hakurikijwe uburemere bw’ibyaha aregwa adakwiye kurekurwa by’agateganyo kuko ashoborano gutoroka ubutabera.

Lt Joel Mutabazi yahoze ari mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu nyuma aza gutoroka  igisirikare ajya Uganda, aza gufatirwayo yoherezwa mu Rwanda.

Nyuma yo kumva impande zombi Urukiko rwafashe umwanya maze ruragaruka rutangaza ko Kayihura arekuwe by’agateganyo akazakurikiranwa adafunze.

2018-08-28
Editorial

IZINDI NKURU

Icyo abanyarwanda baba muri Amerika bavuga kuri Serge Ndayizeye Umunyamakuru wa Radio Itahuka ya RNC

Icyo abanyarwanda baba muri Amerika bavuga kuri Serge Ndayizeye Umunyamakuru wa Radio Itahuka ya RNC

Editorial 23 Nov 2016
Ni iki  cyatumye Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye

Ni iki cyatumye Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye

Editorial 29 Aug 2017
Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Editorial 12 May 2017
UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo

UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo

Editorial 02 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda

Editorial 24 Apr 2018
Safi Madiba ngo yaba yiteguye kurushinga na Parfine Umutesi
IMIKINO

Safi Madiba ngo yaba yiteguye kurushinga na Parfine Umutesi

Editorial 05 Jan 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 19 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru