Nyuma ya Bobi Wine warekuwe ejo, mu rundi rubanza rwavuzweho cyane muri Uganda uyu munsi urukiko rwa gisirikare rwa Makyinde rumaze gutangaza ko rurekuye by’agateganyo General Kale Kayihura kugira ngo akurikiranwe adafunze. Uyu mugabo aregwa ibyaha birimo kohereza i Kigali impunzi zashinjwaga ibyaha n’u Rwanda.
Abantu benshi cyane biganjemo abo mu muryango we bari babyukiye ku rukiko rwa gisirikare rwo ku kigo cya Makyinde i Kampala nk’uko bivugwa n’umunyamakuru wa PMLDaily wari mu rubanza.
General Edward Kalekezi Kayihura areregwa ibyaha bibiri; kunanirwa kurinda intwaro ashinzwe zikagera mu basiviri ndetse no gufasha koherereza u Rwanda impunzi rwashakaga zari zarahungiye muri Uganda.
Gen Kayihura yahaye Urukiko impamvu 11 zituma akwiye kurekurwa agakurikiranwa adafunze, ubu amaze amezi arenga abiri afunze.
Mu mpamvu yatanze harimo iz’uko ku myaka 62 afite ibibazo by’uburwayi busabwa gukurikirana byihariye, ko ari we wenyine uhahira urugo rwe, ko afite iwe hazwi atahunga ubutabera, kuba atanga ingwate n’abishingizi bazwi no kuba atarigeze aregwa cyangwa akatirwa n’urukiko mbere.
Abamwishingira yatanze ni Maj. Gen. James Mugira na Maj. Gen. Sam Kavuma bombi bafite imirimo yo hejuru mu ngabo za Uganda na mubyara we Depite Rosemary Tumusime. Bose bari mu rukiko.
Gen Kale Kayihura ashinjwa kugira uruhare mu kohereza bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda zaregwaga ibyaha barimo Lieutenant Joel Mutabazi .
Ubushinjacyaha bwavuze ko Gen Kayihura hakurikijwe uburemere bw’ibyaha aregwa adakwiye kurekurwa by’agateganyo kuko ashoborano gutoroka ubutabera.
Lt Joel Mutabazi yahoze ari mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu nyuma aza gutoroka igisirikare ajya Uganda, aza gufatirwayo yoherezwa mu Rwanda.
Nyuma yo kumva impande zombi Urukiko rwafashe umwanya maze ruragaruka rutangaza ko Kayihura arekuwe by’agateganyo akazakurikiranwa adafunze.