Inkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyakabande mu Karere ka Kisoro, ho mu gihugu cya Uganda irimo kwimurwa aho yari iherereye ngo hashingwe Ikigo cy’ubumenyi n’ikorabuhanga kizitirirwa umubyeyi wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi witabye Imana akiri muto ku myaka 30 y’amavuko aguye mu mpanuka y’indege ava mu Burusiya mu 1960. Iki kigo kikazaba kitwa John Kale Institute of Science and Technology.
Iki kigo kigiye gushingwa mu rwego rwo guha icyubahiro John Kalekyezi, se wa Gen Edward Kale Kayihura wahoze akuriye Igipolisi cya Uganda, kubera ubwitange yagize mu guharanira ubwigenge bwa Uganda yari ikolonijwe n’u Bwongereza.
John Komuluyange Kalekyezi akaba yaritabye Imana akiri muto kuko yari afite imyaka 30 y’amavuko, aguye mu mpanuka y’indege ubwo yavaga I Kiev muri Ukraine ubwo iki gihugu cyari kimwe mu bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu 1960.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko kubaka iki kigo biri mu rwego rw’isezerano perezida Museveni yari yarahaye abaturage ba Kisoro, ubwo aheruka kuhiyamamariza yitegura amatora, aho yabijeje kubaka kaminuza igezweho y’ubumenyi izafasha urungano ruri imbere mu kwiga ibijyanye n’ubumenyi.
Aho iki kigo kigiye kubakwa hari hasanzwe inkambi y’impunzi y’agateganyo ya Nyakabande
Mu ukwakira umwaka ushize, nibwo perezida Museveni yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iki kigo ku muhanda Kisoro-Kabale.
Abel Bizimana, umuyobozi w’akarere ka Kisoro, avuga ko iyi nkambi yacungwaga n’ibiro bya miniitiri w’intebe na HCR yimuriwe ahandi ngo imirimo yo kubaka John Kale Institute of Science and Technology itangire, ikaba izubakwa n’amafaranga ya minisiteri y’uburezi.