Mu mihango yo gushyingura umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ibyari ukwifatanya kw’imiryango, inshuti n’abavandimwe, byavuyemo intambara ikomeye yabereye mu irimbi, aho abadepite bagenzi ba nyakwigendera bakoranaga nk’intumwa za rubanda, bibasiwe bikomeye bashinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe gushyingura.
Umudepite witwaga Hailat Kaudha Magumba wari uhagarariye akarere ka Iganga mu Nteko Ishinga amategeko ya Uganda, yapfuye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017, akaba yarahitanywe n’inda yari atwite bitewe n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Nyuma yo kugwa mu bitaro bya Mulago muri Uganda, imihango yo kumushyingura yaranzwe n’intambara ikomeye.
Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko mu gushyingura uyu mugore wari ufite imyaka 31 y’amavuko, hari abasore n’inkumi bashyamiranye bikomeye n’abadepite bo mu karere ka Busoga, babashinja kunyereza akayabo k’amashilingi Leta yari yatanze ngo akoreshwe mu mihango yo gushyingura uyu mudepite.
Umusore witwa Ismail Typac Waiswa wari uyoboye urundi rubyiruko rwibasiye abo badepite, yavuze ko komite ishinzwe gutegura ishyingurwa ry’abadepite baba bitabye Imana, yahawe n’Inteko Ishinga Amategeko miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda yo gukoresha mu mihango yo gushyingura, ariko hafi ya yose akaba yaranyerejwe hakagaragara miliyoni imwe gusa y’amashilingi.
Uyu Ismail Typac Waiswa yagize ati: “Turashaka kumenya aho izindi miliyoni 29 z’amashilingi zagiye kuko mwarekuye miliyoni imwe gusa, kandi miliyoni 30 zatanzwe zose zari zigenewe gutegura no gutunganya imihango yo gushyingura nyakwigendera, umudepite wari mugenzi wanyu”.
Abadepite bashinjwaga ibi ariko nabo baje kubona ibintu bikaze barabihakana, bisobanura bavuga ko miliyoni 30 bivugwa ko Inteko Ishinga Amategeko yatanze ntazigeze zitangwa mu by’ukuri. Uku guhangana kwateje impagarara mu irimbi, kuko hari uruhande rw’abagize umuryango rwabanje kuvuga ko ntamudepite uza guhabwa ijambo muri uwo muhango batabanje kurekura ayo mafaranga, ariko nyuma yo guharirana byaje kurangira nyakwigendera ashyinguwe n’abadepite bahabwa ijambo banakomeza gushimangira ko nta mafaranga banyereje.
Umudepite witwaga Hailat Kaudha Magumba