• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uganda: Induru zavuze mu gushyingura umudepite, mu irimbi habera intambara

Uganda: Induru zavuze mu gushyingura umudepite, mu irimbi habera intambara

Editorial 10 Jul 2017 Mu Rwanda

Mu mihango yo gushyingura umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ibyari ukwifatanya kw’imiryango, inshuti n’abavandimwe, byavuyemo intambara ikomeye yabereye mu irimbi, aho abadepite bagenzi ba nyakwigendera bakoranaga nk’intumwa za rubanda, bibasiwe bikomeye bashinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe gushyingura.

Umudepite witwaga Hailat Kaudha Magumba wari uhagarariye akarere ka Iganga mu Nteko Ishinga amategeko ya Uganda, yapfuye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017, akaba yarahitanywe n’inda yari atwite bitewe n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Nyuma yo kugwa mu bitaro bya Mulago muri Uganda, imihango yo kumushyingura yaranzwe n’intambara ikomeye.

Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko mu gushyingura uyu mugore wari ufite imyaka 31 y’amavuko, hari abasore n’inkumi bashyamiranye bikomeye n’abadepite bo mu karere ka Busoga, babashinja kunyereza akayabo k’amashilingi Leta yari yatanze ngo akoreshwe mu mihango yo gushyingura uyu mudepite.

Umusore witwa Ismail Typac Waiswa wari uyoboye urundi rubyiruko rwibasiye abo badepite, yavuze ko komite ishinzwe gutegura ishyingurwa ry’abadepite baba bitabye Imana, yahawe n’Inteko Ishinga Amategeko miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda yo gukoresha mu mihango yo gushyingura, ariko hafi ya yose akaba yaranyerejwe hakagaragara miliyoni imwe gusa y’amashilingi.

Uyu Ismail Typac Waiswa yagize ati: “Turashaka kumenya aho izindi miliyoni 29 z’amashilingi zagiye kuko mwarekuye miliyoni imwe gusa, kandi miliyoni 30 zatanzwe zose zari zigenewe gutegura no gutunganya imihango yo gushyingura nyakwigendera, umudepite wari mugenzi wanyu”.

Abadepite bashinjwaga ibi ariko nabo baje kubona ibintu bikaze barabihakana, bisobanura bavuga ko miliyoni 30 bivugwa ko Inteko Ishinga Amategeko yatanze ntazigeze zitangwa mu by’ukuri. Uku guhangana kwateje impagarara mu irimbi, kuko hari uruhande rw’abagize umuryango rwabanje kuvuga ko ntamudepite uza guhabwa ijambo muri uwo muhango batabanje kurekura ayo mafaranga, ariko nyuma yo guharirana byaje kurangira nyakwigendera ashyinguwe n’abadepite bahabwa ijambo banakomeza gushimangira ko nta mafaranga banyereje.

-7189.jpg

Umudepite witwaga Hailat Kaudha Magumba

2017-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

Editorial 29 Apr 2021
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Editorial 14 Nov 2017
Bosenibamwe yahawe kuyobora ikigo gifasha abafite imyitwarire ibangamira abandi

Bosenibamwe yahawe kuyobora ikigo gifasha abafite imyitwarire ibangamira abandi

Editorial 01 Jul 2017
Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Editorial 04 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gucyurirana mu bikomeje kuranga INTAMBARA y’amagambo hagati ya Conte na Mourinho
IMIKINO

Gucyurirana mu bikomeje kuranga INTAMBARA y’amagambo hagati ya Conte na Mourinho

Editorial 06 Jan 2018
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka
Amakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Editorial 16 Oct 2020
” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah
POLITIKI

” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru