• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Editorial 12 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo ya RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatawe muri yombi na polisi ya Uganda k’ubufatanye na Tanzania.

Izi mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo yayo ahazwi nka Minebwe.

Aba batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere bagiye muri iyi myitozo ya gisirikare, bari mu modoka y’ibara ry’umuhondo n’icyatsi ifite purake ya Uganda ya UAD374B. Babeshyaga ko bajyanywe mu Burundi mu bikorwa nyobokamana.

Kugira ngo bafatwe, bwa mbere na mbere bageze ku mupaka wa Kikagati, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda rukababuza kugenda kubera ibyangombwa by’inzira nyuma yo gukeka ubuziranenge bwabyo.

Umwe mu bakora muri uru rwego yatangaje ko bagize amakenga y’uburyo aba banyarwanda bakiri bato bagendera ku byangombwa by’inzira bya Uganda bose hamwe nk’itsinda.

Mu gihe bababazaga, amakuru yatanzwe n’umwe mu bakora kuri uwo mupaka, ni uko abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka bashyizweho igitutu n’abantu bo ‘hejuru’, babategeka kurekura iryo tsinda rigakomeza urugendo.

Ibyo bimaze kuba, ngo abashinzwe abinjira n’abasohoka bahise bamenyesha Polisi ya Uganda iby’iri tsinda rishaka gusohoka igihugu rigendeye ku mpapuro mpimbano. Polisi nayo yahise imenyesha abo ku ruhande rwa Tanzania kugira ngo baribuze kwinjira ku butaka bwayo ahubwo bagaruke muri Uganda.

Ubwo bagarukaga ku mupaka, amakuru avuga ko abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka bongeye gutegekwa kubarekura ahubwo bakabafasha ako kanya ku buryo binjira muri Tanzania.

Aho niho Polisi ya Uganda yaje guhita ibyinjiramo, ifatanyije n’iya Tanzania batangira iryo tsinda ndetse bata muri yombi bose uko ari 40. Kugeza ubu, bafungiye kuri Station ya Polisi ya Isingiro.

Umwe mu bakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka yagize ati “Byari ikinamico muri iki gitondo, byamaze hafi amasaha atatu. Ubwo twabarekuraga bwa kabiri, twatunguwe no kubona Abanya-Tanzania bakoranye na Polisi ya Uganda mu kubagarura.”

Mu gushaka guhishira iki gikorwa, ikinyamakuru gifitanye imikorere ya hafi n’Urwego rushinzwe Ubutasi muri Uganda, Soft Power, gisanzwe ari icya Sarah Kagingo, Umugore ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu nk’umwe mu bashinzwe ibikorwa by’ihanahanamakuru bya Perezida Museveni; cyatangaje ko aba banyarwanda bari ‘impunzi zigiye mu rugendo rw’ivugabutumwa muri Tanzania’.

Nticyasobanuye impamvu iri tsinda ry’abanyarwanda ryahawe ibyangombwa by’inzira bya Uganda ahubwo inkuru irashyira mu majwi Polisi ya Uganda yabataye muri yombi, ndetse inavuga ko hari ubwoba ko bashobora kugarurwa mu Rwanda.

Amakuru yizewe avuga ko aba batawe muri yombi bari mu mugambi w’Umutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa, wo gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare bakuwe mu nkambi zitandukanye muri Uganda kugira ngo bazateze umutekano muke u Rwanda.

Bivugwa ko ibikorwa byo gushaka aba bantu bishyigikiwe cyane Brig. Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI.

Uku gushaka impunzi z’abanyarwanda baba mu nkambi muri Uganda bakajyanwa mu myitozo ya gisirikare, bikorwa ku buryo ubuze muri izo nkambi bisobanurwa ko yashimuswe n’u Rwanda. 
Ni ibikorwa birangajwe imbere na Rugema Kayumba, ufitanye isano na Kayumba Nyamwasa, Cpl Mulindwa uzwi nka Mukombozi na Sande Mugisha uba akorana na Kayumba Nyamwasa uri muri Afurika y’Epfo ku bufasha bwa CMI.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda, yavuze ko ‘iki gikorwa cyabereye Kikagiti uyu munsi gikwiye kwibazwaho byinshi. Ni igisebo kuba uku gushaka abajya muri iyi myitozo bikorwa ku manwa y’ihangu ariko aho kubibaza ababiri inyuma, bakagororerwa kuzamurwa mu ntera”.

Abakurikiranira hafi bavuga ko Polisi ya Uganda iri buze gushyirwaho igitutu kugira ngo ibarekure kuko abagize uruhare mu kubashaka bafite ubwoba ko bashobora kugaragaza ibimenyetso by’uko CMI ishyigikiye ibikorwa byo gushaka abajya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Hagati aho, aya makuru y’aba amenyekanye mu gihe hari hasanzweho andi avuga ko igisirikare cya Uganda kigira uruhare mu guta muri yombi abanyarwanda bakorera ingendo i Kampala.

Mu mpera z’icyumweru gishize abantu bambaye impuzankano za gisirikare bikekwako ari abakozi ba CMI bataye muri yombi umunyarwanda witwa Fidele Gatsinzi ubwo yari yagiye gusura umuhungu we wiga muri Uganda Christian University ahazwi nka Mukono.

Kuva muri Nzeri, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerrwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda. Bivugwa ko abakorana na Kayumba Nyamwasa aribo batungira agatoki inzego za gisirikare muri Uganda uwo zigomba guta muri yombi.

Mu gihe uyu mwuka wo gushimuta ukomeje gufata indi ntera, ubwoba ni bwose ku banyarwanda bajya muri Uganda umunsi ku wundi. Benshi barashaka kumenyesha imiryango yabo, inshuti n’abayobozi igihe cyose baba bagiye kugenda, ko bagomba gusigara bari maso bakamenya icyababayeho mu gihe baburiwe irengero mu buryo nk’ubu budasobanutse.

Aba banyarwanda babujijwe kwinjira muri RDC bari bakuwe mu nkambi za Nyakivala, Kibale na Mubende aho abambari ba RNC Maj. (rtd) Habib Mudathir and Capt (rtd) Sibo Charles bakorera ibikorwa byabo byo gushaka ababiyungaho.

 

2017-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Editorial 06 Jun 2020
Kuwa 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimukiye i Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali

Kuwa 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimukiye i Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali

Editorial 11 Apr 2018
Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Editorial 18 Feb 2020
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Editorial 09 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby
Mu Rwanda

Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby

Editorial 18 Jul 2016
Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi
IMIKINO

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Editorial 30 Oct 2019
Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo
Mu Mahanga

Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Editorial 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru