Abadepite bavuguruye ingingo yo mu Itegeko Nshinga ya Uganda yavugaga ko nta muntu wemeye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika arengeje imyaka 75.
Mu matora yaberaga mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda yamaze iminsi 3 , abadepite 315 nibo batoye YEGO naho 62 batora OYA.
Nyuma yaho Abadepite bahinduye iyi ngingo itumye n’ itegeko Nshinga rivugururwa, byatumye Perezida Museveni ufite imyaka 73 y’ amavuko ahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda nyuma ya 2021 ubwo manda yari kuba igeze ku musozo.
Nk’ uko byari byitezwe , mu Nyubako y’ Inteko yaberagamo iyi nama ku mushinga wo kuvugurura iyi ngingo, habaye gushyamirana hagati y’ Abadepite bashigikiye Yoweri Museveni n’aba Dr. Besigye bahanganye.
Nyuma yaho bitangarijwe ko Abadepite bashyigikiye NRM ya Museveni begukanye intsinzi muri aya matora , abatavuga rumwe na Museveni bahise bateza akavuyo bamena amasahani batangira no kujugunyira bagenzi babo ibiyiko n’ amakanya ubwo abashinzwe umutekano bahise bahagera.
Ku ruhande rw’ Abadepite,manda yabo yari isanzwe imara imyaka 5 ariko ubu yongereweho imyaka 2 bisobanura ko izajya imara imyaka 7, byumvikane ko bazongera kwiyamamaza muri 2023. Abasesenguzi bavugo ko ibi byakozwe mu rwego rwo gushimira abadepite bemeje iyi ngingo itumvikanwagaho na benshi mu baturage ba Uganda.