Spyreports cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yagize ibyo atangaza nyuma y’ikiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ku cyumweru tariki ya 3 Kamena 2018, ari na byo Uganda ishingiraho ivuga ko u Rwanda rushobora kugira ubwirinzi bukomeye kurusha ubwayo.
Minisitiri w’Intebe, Sergey Lavrov yagize ati”Dufitanye umubano mwiza n’u Rwanda mu bya gisirikare netse no mu bya tekiniki, kugeza ubu inzego z’umutekano mu Rwanda, iza gisirikare n’izindi zitandukanye zikoresha kajugujugu zacu, intwaro ntoya zo kwifashiza hasi ku butaka n’izindi. Muri iyi minsi rero, ibijyanye n’intwaro twarongeye tubiganiraho ”
Yakomeje avuga ko mu mwaka washize, ibihugu byombi byicaye bikaganira hakemezwa imikoranire ihamye mu bya gisirikare ku mpande zombi.
Minisitiri Sergey Lavrov yunzemo ati”Muri 2017 habaye icyiciro cya mbere cyo gushyiraho uko imihahiranire igomba kuba iteye mu ihuriro ryabereye I Kigali mu Rwanda, ihuriro rya kabiri kuri ibi rikaba riteganyijwe muri uyu mwaka wa 2018 I Moscow mu Burusiya.”
Uyu muyobozi yakomeje vuga ko ibihugu byombi byishimiye uburyo bikomeje ubufatanye mu bya gisirikare no mu bya tekiniki.
Yongeyeho ko ibi bihugu byombi bifitanye ubufatanye mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba kuri ubu byamaze gushing ibirindiro ku mugabane w’Afurika, kurwanya ikoreshwa ry’ibitwabo bikoresha imyuka ihumanya ikirere (Nucleaire) n’ibindi.
Ikinyamakuru Syreports cyo kandi kivuga ko hari abantu cyagize ibanga bavuga ko u Rwanda ruri gushaka gushyira imbaraga mu bikorwa bya gisirikare ngo ruzabashe guhangana n’uwashaka gutobora ngo aze kuruhungabanyiriza umutekano cyane cyane abari mu mashyamba ya Congo.
Kimwe na Uganda kandi mu minsi ishize yakoresheje imbunda ziremereye ndetse n’indege ngo ibashe gutatanya abagize umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu gace ka Eringeti mu ntara ya North Kivu.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Uganda na yo yakoresheje indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-30MK2 yakuye mu gihugu cy’u Burusiya bityo u Rwanda rwo rukaba rushaka gukurayo ibirenze ibyo Uganda isanzwe ikoresha ikaba irasa za misile.
Uganda kandi ivuga ko u Rwanda indege yakoresheje mu guhashya abarwanyi ba ADF, ari nayo yifashishijwe mu kurwanya Al Qaeda muri Somalia ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi, bityo ko kuba Uganda yarakoresheje ziriya ntwaro bishobora kuba ari bimwe mu bituma u Rwanda rushobora kuzana ibiremereye kurushaho bityo rukayicecekesha.