Mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru y’umupasiteri w’Umunyarwanda uba muri Uganda, wifashisha urusengero rwe mu bikorwa by’ubukangurambaga by’umutwe wa RNC bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uru rusengero ruri i Mbarara muri Uganda rwitwa AGAPE, mu gihe bimenyerewe ko izindi aba ari ingoro yera ihuza abantu n’Imana, rwo si ko biri kuko rukorerwamo ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Ikinyamakuru Virunga Post cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko Urusengero AGAPE rwa Pasiteri Deo Nyirigira rwahindutse ihuriro ry’ibikorwa bya RNC mu Burengerazuba bwa Uganda aho ibikorwa nyobokamana bihakorerwa mu rwego rwo guhisha umugambi w’ubukangurambaga no gushaka abajya muri uyu mutwe.
Uru rusengero ni hamwe mu hantu RNC ikorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda ishakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose bigakorwa bihagarikiwe na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda,CMI.
Amakuru yizewe avuga ko muri uru rusengero atari ho honyine habera ibikorwa by’ubukangurambaga by’abajya muri RNC ahubwo ko hameze nk’icyicaro gikuru cy’ibikorwa byose muri Uganda y’Uburengerazuba.
Abatangabuhamya bavuze ko abayoboke ba RNC bakunze guhurira muri uru rusengero bikitwa ko bagiye mu masengesho, hanyuma bagakora amalisiti y’urubyiruko rw’abanyarwanda bagiye kwinjiza muri uyu mugambi hamwe n’andi y’abanyarwanda b’inzirakarengane babona ko babangamira ibikorwa bya RNC.
Umwe mu basengera muri uru rusengero yavuze ko abo banyarwanda bagaragazwa nk’ababangamira icengezamatwara rya RNC ndetse inshuro nyinshi bahimbwa ko ari intasi za Guverinoma y’u Rwanda, bikageza ubwo bafatwa na CMI bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
Uyu muyoboke wa AGAPE yagize ati “Mu gushaka abayoboke n’ubukangurambaga hagamijwe kwigizayo abo babona nk’intambamyi ku mugambi wabo, babagaragaza nk’intasi z’u Rwanda, bakabashyikiriza CMI… ni umugambi bigaragara ko ugera ku ntego zawo kuri iri tsinda.”
Umwe mu baherutse gutabwa muri yombi muri ubu buryo ni umunyarwanda ukorera ubucuruzi i Mbarara witwa Emmanuel Cyemayire wafashwe ku wa 4 Mutarama 2018 na CMI. Kugeza n’ubu, ntabwo haramenyekana irengero rye.
Iri tsinda ntabwo rihagararira mu rusengero ku bikorwa byaryo byo gushaka abayoboke no gucura umugambi wo gushimuta abanyarwanda, ahubwo bakorana na CMI mu gutwara abarambagijwe babajyana mu nkambi y’imyitozo y’uyu mutwe i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho mu minsi ishize 43 bafashwe bajya
Uru rusengero ni rwo rwafatiwemo undi muyoboke ukomeye wa RNC witwa Dr. Sam Ruvuma ariko aza kurekurwa na Polisi nyuma y’igitutu cya CMI. Nyuma yo kurekurwa, Ruvuma yakomeje ibikorwa bye ahuriramo na RNC mu mudendezo.
Abandi bantu bari ku isonga muri ibi bikorwa bya RNC byo gushaka abayoboke bakunze kugaragara muri urwo rusengero ni Charles Sande (uzwi nka Robert Mugisha) na Felix Mwizerwa (Umuhungu wa Pasiteri Nyirigira). Mwizerwa na Dr Ruvuma ni bamwe mu bari baherekeje urubyiruko 43 rwafatiwe ku mupaka wa Kikagati na Polisi ya Uganda rujyanywe mu bikorwa bya RNC muri RDC.
Mu mezi abiri ashize, mu rusengero rwa Nyirigira hahimbirwa ibirego bishinja ubutasi abanyarwanda bikaza kugeza ubwo batabwa muri yombi. Amakuru avuga ko hari abanyarwanda barindwi bakorera ubucuruzi muri Uganda bashimuswe bakajyanwa i Kampala ahakorera CMI, amazina yabo yari yatangiwe muri uru rusengero.
Pasiteri Nyirigira uyobora uru rusengero, yahunze ubutabera bw’u Rwanda mu 2000 nyuma y’aho bamwe mu bayoboke b’urusengero AGAPE i Kigali bamenyesheje ubuyobozi ko abaka ku ngufu amafaranga ndetse ko akoresha itorero mu nyungu ze.
Ibirego bisa n’ibi byanatanzwe n’abayoboke b’itorero AGAPE i Mbarara ariko biba iby’ubusa kuko bivugwa ko inshuti ze zikora muri CMI zamufashije kubisisibiranya.
Ibikorwa bya RNC muri Uganda bigenzurwa na Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa ukuriye ibikorwa bya politiki by’uyu mutwe hamwe na na Corporal Mulindwa wo muri CMI uzwi nka Mukombozi, bose bari mu mutaka wa General Abel Kandiho uyobora CMI.
Ni mu gihe imikoranire ya RNC na CMI ndetse n’ibikorwa by’iyicarubozo bya hato na hato bikorerwa abanyarwanda, bitizwa umurindi na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde, ushyigikiye abarwanya u Rwanda.