Nyuma yaho tubagejejeho uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa akurikiranyweho ibyha bya ruswa muri leta zunze ubumwe bw’Amerika; andi makuru akomeje kugaragara kuri iyo ruswa hagati ye n’umushoramari w’umushinwa.
Inkuru bifitanye isano: Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye
Amakuru yatugezeho aravuga ko Chi Ping Patrick Ho, umushoramari w’umushinwa uri gukurikiranwa na FBI yatanze ruswa ya $500,000 (Shs1.8 miliyari) ngo abone uburenganzira bwo gucukura peteroli muri Uganda ndetse ngo anongere gutangiza kompanyi yo gutwara abantu mu ndege Uganda airlines.
Chi Ping Patrick Ho, wakoreraga ikompanyi yitwa China Energy Fund Committee (CEFC), yateganyaga kubaka uruganda rucukura rukanatungaya peteroli ndetse ikanazahura Uganda airlines. Yanashakaga kandi kubaka za hoteli, casino, amaguriro, ahantu nyaburanga ndetse n’umujyi (China town) kenshi yubakwa mu bihugu ngo ikurure abashinwa.
Abantu 8 b’iyo kompanyi bakoranye inama na MIisteri ya Uganda ishinzwe ingufu n’ubucukuzi b’wamabuye y’agaciro. Abo bashoramari bari baherekejwe na Edith, umugore wa Sam Kutesa wari ufite mu shingano kubafasha kubona izo business muri Uganda. Muri business bagombaga kubona harimo no kugura banki ikomeye yitwa Ugandan Bank.
Umushoramari Ho yegereye Sam Kutesa kubera ubushobozi bw’uko yamugeza we n’ikompanyi yari ahagarariye kuri perezida Museveni. Mu nama bagiye bagirana, Kutesa yari yabemereye ko yabageza kuri Museveni mu gihe gito gishoboka maze bakizera kubona amahirwe yo gushora imari muri Uganda.