Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yongeye kumvikana avuga ku kibazo hagati y’u Rwanda na Uganda aho yavuze ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bitabujije abacuruzi gukomeza gukora n’ubwo bakora buryo butizewe bwa magendu.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika , bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.
Ibi yavugaga abihuza no kuba ibicuruzwa biva Uganda byinjira mu Rwanda biciye Gatuna byagabanutse kubera ibikorwa by’ubwubatsi biri kuhakorerwa bikaba biteganijwe kurangira mu kwezi gutaha nkuko leta y’u Rwanda ibitangaza. Perezida Museveni yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini (Gatuna) wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa.
Ibi benshi babifashe nkaho ari uguhamagarira abagande gukoresha magendu cyane cyane bambuka imipaka y’igihugu mu bice byegereye umupaka wa Gatuna urimo gusanwa ngo ubashe kwihutisha serivisi biciye mu gukorera mu mupaka uhujwe (One Stop Border Post).
Isesengura mu by’ubukungu rigaragaza ko U Rwanda ari isoko rikomeye kuri Uganda yajyaga yohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda ariko bikaba byaragabanutse kubera umubano utifashe neza ahanini uterwa n’uburyo abanyarwanda bahohoterwa bakanakorerwa iyicarubozo iyo bagiye mu gihugu cya Uganda.
Perezida Kagame aherutse kubwira abanya- Burera n’Abayobozi babo ko atumva uko abaturage bava mu Rwanda bakajya gushakira serivise hanze yarwo.
Ati “Igihu mureba cy’u Rwanda ni icyanyu, Abanyarwanda mugomba kucyubaka mukakirinda, ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo duhindirwaho.”
Yavuze ko Umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka haba ku neza cyangwa ku zindi nzira.
Yagize ati “Umutekano ugomba kuboneka ku neza bishingiye ko twumva ko ari ngombwa hagati yacu nk’Abanyarwanda no ku bandi duturanye.
Umutekano niwo twifuza turaza kuwukorera ku neza nibiba ngombwa no ku bundi buryo niko byagenda, Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano, arawuduha byanze bikunze, ndavuga abaturimo n’abo hanze.”
Mu mvugo isa n’ijimije ariko yumvikana kuri bamwe mu Bayobozi ba FDLR baherutse gutahuka abandi bagafatirwa ku mupaka wa Congo na Uganda, bakazanwa mu Rwanda, ubu bakaba bari kuburanishwa n’inkiko ku byaha bakekwaho, ndetse na Callixte Sankara wiyise Major Sankara uheruka gufatirwa mu birwa bya Comoros akoherezwa mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko ntawe uhungabanya u Rwanda rudashobora kugeraho aho yaba ari hose.
Ati “Bariya mwirirwa mwumva bavugira kuri internet, waba uri muri America, South Afurika, cyangwa mu Bufaransa, bibwirako bari kure, ariko koko bari kure kuko bategereye umuriro. Umunsi begereye umuriro uzabotsa. Ibyo bari bakwiriye kuba babizi, bo n’ababashyigikiye.”
Yaburiye ababashyigikiye, kumva ko u Rwanda atari ahantu baza gukinira, asaba abaturage kubwira abashaka kubashuka ko umuriro uzabotsa.
Ati “Hano ntabwo bahakinira. Umuntu akwiye kuba yumva ko twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi ariko icyo gihe cyarahise. Turashaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo.”
Umukuru w’igihugu kandi yavuze ku bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda bimaze iminsi birubaniye nabi birimo n’ibicumbikiye abashaka guhungabanya umutekano warwo bikanagirira nabi Abanyarwanda babigenderera.
Avuga ko ibyo bihugu rimwe na rimwe biba bishaka gupyinagaza u Rwanda birufata nk’insina ngufi ariko ko ubuyobozi n’Abanyarwanda badakwiye kubemerera ahubwo ko bakwiye guhora barangamiye icyabateza imbere.
Ati “Abaturanyi bashaka kuduteza ibibazo mubihorere twe dukemure ibibazo byacu, igihe bazumvira ko tugomba kubana neza, tuzabana neza. twe tubana n’abantu bose ariko ntabwo waduhindura akarima kawe uhingamo ibyo ushaka, natwe dufite ibyo dushaka.”
Perezida Kagame yanenze cyane Abayobozi bibera mu migi, bakibera mu mirwa mikuru bakumva ko isi itangirira aho ikarangirira aho, abibutsa ko hari Butaro, hari n’utundi Turere bagomba kwita ku bibazo bihari.
Yagarutse no ku baturage bacyambuka imipaka bakajya gushakira serivisi mu bindi bihugu, avuga ko bajyayo kuko hari abayobozi batujuje inshingano zabo ngo ziriya serivisi zisakazwe mu bice by’igihugu cyabo
Ati “Ibyo mujya gushaka hanze y’imipaka ibyinshi biri hano n’amasoko ari hano, ariko abayobozi baragenda bakibera mu migi bakagira ngo Isi ni ho irangirira, oya, ntabwo ariho Isi irangirira, hari Butaro, hari Burera, hari ahandi.
Iki gihugu cy’u Rwanda, ni igihugu cyacu tugomba kubaka tukakirinda, tukarinda ibyo twubaka ntabwo turi abacakara babaturanyi, ntabwo turi insina ngufi.”
Perezida Kagame wabwiraga abaturage ko aza no kugirana ikiganiro kihariye n’abayobozi, yavuze ko hari ibyo badakora kandi ubushobozi bwabyo buhari.
Ngo ibi kandi bituma abaturage bajya gushaka serivisi mu baturanyi bakomeza kwiyongera rimwe na rimwe bagerayo ntibafatwe neza.
Ati “Abana bava mu mashuri bambuka imipaka bakajya kwivuza ahandi kandi uburyo bwo gukemura ikibazo buhari, bakambuka imipaka bajya gushaka ibintu bakwiriye kuba babona hano kandi ubushobozi buhari.”
Avuga umuti w’ibi “nta handi byahera bitari ku bayobozi bagakorana n’abo bakorana bigakemuka, hari abayobozi benshi bicaye hano baraza kubibazwa ndetse baraza no kubisubiza.
Ntabwo dufite ubushobozi bwo gukora byose ariko burahari buhagije bwo kuduha ku kigereranyo gihari ibyo twifuza uko bingana.”
Yavuze ko bitumvikana kuba hari abana bagisiba ishuri kandi hari abayobozi bakwiye kuba bakemura icyo kibazo ahanini kiba gishingiye ku barimu na bo batuzuza inshingano zabo.
Yanagarutse ku kibazo cyari cyagaragajwe n’Umuyobozi w’aka karere cyo kutabasha kugira uburyo bwo gukurikirana ibibera ku Isi kuko nta minara y’ikoranabuhanga ihari.
Avuga ko na bwo gifite imizi ku bayobozi batagiha agaciro nyamara bituma abanyarwanda batamenya iby’iwabo ahubwo bagakurikirana ibyo mu baturanyi.
Ati “Mwebwe abaturage nta kibazo mufite, iyo muyobowe neza mukora neza, haba intege nke mu buyobozi byinshi twagombaga kugeraho ntitubigereho.”
Ikibazo k’imbuto z’ibihingwa by’umwihariko ibirayi gikunze kugarukwaho n’abaturage henshi umukuru w’igihugu yabasuye, uyu munsi yavuze ko cyari gikwiye kuba cyarakemuwe n’inzego zibishinzwe.