Nyuma yo kuvuga ko u Rwanda ari nk’igikoma gihoze hejuru ariko imbere gitogota, Ministiri Hilary One, ufite mu nshingano ze impunzi yumvikanye avuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, bityo nta cyabuza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Uganda zakagombye gutaha.
Minisitiri ushinzwe Ibiza n’impunzi muri Uganda, Hilary Onek yongeye gukoresha amagambo akarishye mu mbwirwa ruhame ze aho ashinja URwanda kuba ‘‘intashima”ariko kandi akanivuguruza avuga ko abanyarwanda bakwiye gutaha ko mu gihugu cyabo hari umutekano.
Ubwo yagezaga ijambo mu nama ya IGAD, yari iteraniwemo n’impuguke hamwe n’abaminisitiri, biga ku kubyerekeranye n’uburyo bwo nkwihangira imirimo, kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse no kwigira kw’impunzi, abari barahungutse n’ibihugu byabakiriye Kampala ku wa Kane, Onek yavuze ko U Rwanda rukwiye gushimira Uganda kubera ubugiraneza bwayo, mu bihe binyuranye by’amajye U Rwanda rwagiye runyuramo.
Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo gikomeye hagati y’u Rwanda na Uganda ari Leta ya Uganda ishaka ko u Rwanda ruyibona nk’umubyeyi ubwiriza abana be icyo yifuza kigakorwa ariko leta y’u Rwanda ntibibone ityo, dore ko na Perezida Kagame yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko u Rwanda ari igihugu gito mu ngano ariko ari kinini muri politiki n’imitekerereze.
Muri iyo nama Ministiri Onek yagaragarijemo kwivugurura aho yagize ati: “Ibihugu bimwe bimaze gutengamara mu rwego rwa politike; bityo impunzi zaturutseyo zigomba gutaha zigatura. Bamwe muri bo bakomeza kugenda bataha bakongera bakagaruka,” Onek avuga k’u Rwanda.
Amagambo ya Onek avuzwe mu gihe URwanda rwasabye abanyarwanda kudakorera ingendo muri Uganda, bishingiye ku mutekano muke w’abaturage barwo iyo bageze muri Uganda. URwanda kandi rukaba rurega Uganda kuba itera inkunga abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
INKURU BIFITANYE ISANO:
Uburyo Ibaruwa Museveni Yandikiye Kagame Yuzuyemo” Ukwivuguruza”
Nyamara kandi, mu ntangiriro z’ukwezi wa gatatu, mu ibaruwa yari yandikiye Perezida Paul Kagame, Perezida Yoweri Museveni yahakanye ibivugwa ko afasha abigometse ku butegetsi bwo mu Rwanda.
Yavuze ko abigometse ku butegetsi bwo mu Rwanda bamusabye inkunga akabahakanira.
URwanda rukaba kandi rurega Uganda kuba rubangamira ubukungu bwarwo binyuze mu gusoresha ibiva mu Rwanda binyuze yo, kandi nyamara ubwo buryo bwaravanyweho. Uganda ikaba byose yarabihakanye.
Mu mpera z’umwaka ushize, uyu mu minisitiri ushinzwe ibiza, impunzi n’ubwitegure muri Uganda, Hillary Onek yaratunguranye ubwo yavugaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Uganda, abwira inteko y’abadepite bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) I Kampala ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma usanga gikonje hejuru ariko mu imbere kigurumana.
Yagize ati “ U Rwanda ni nk’igikombe cy’igikoma,kiba gihoze hejuru ariko kikotsa mu imbere.”
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragara nk’aho bitekanye urebeye inyuma nyamara mu imbere ibintu byarageze iwa Ndabaga.
Ati “ Ibihugu nk’ibi bigaragara nk’aho bitekanye kandi abantu bahunga.”
Amagambo y’uyu mu minisitiri yunzwemo n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Ishinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Musa Ecweru wavuze ko Uganda icumbikiye Abanyarwanda benshi bigize nk’aho ari impunzi.
Yagize ati “ Benshi muri aba baje FPR ikimara gufata ubutegetsi.Ubu barahunga system iri i Kigali. Si impunzi kubera jenoside, mu Rwanda hari amahoro n’umutekano nyuma y’imyaka 20.
Aya magambo niyo Amb. Nduhungirehe avuga ko akwiriye kuganirwaho n’ibihugu byombi kuko ngo adakwiriye.
Uyu muyobozi aganira na The East African, yagize ati “ Tugiye kuvugana vuba na Leta ya Uganda kuri aya magambo y’aba ba minisitiri. Aya magambo ntakwiriye.”
Impunzi inyinshi zikiri Uganda murizo harimo izasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abandi ni abahunze inkiko Gacaca ndetse baje gukatirwa nazo kuri ubu bakaba barahunze ubutabera abo benshi nibo bagaragara mu mujyi wa Kampala no mu nkengero zawo. Nibo Uganda yahaye indaro.
Ese Minisitiri Hillary Onek, yaba yatewe igitutu n’iki kugirango, ahindure imvugo noneho avugishe ukuri, cyangwa n’imigambi bahinduye bagamije guhisha ibyo bakora, ariko mu Kinyarwanda bavuga ngo “Uwububa abonwa n’uhagaze”.