• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi
Min. Nduhungirehe, Musa Ecweru na Hillary Onek

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi

Editorial 04 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yo kuvuga ko u Rwanda ari nk’igikoma gihoze hejuru ariko imbere gitogota, Ministiri Hilary One, ufite mu nshingano ze impunzi yumvikanye avuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, bityo nta cyabuza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Uganda zakagombye gutaha.

Minisitiri ushinzwe Ibiza n’impunzi muri Uganda,  Hilary Onek yongeye gukoresha amagambo akarishye mu mbwirwa ruhame ze aho ashinja URwanda kuba ‘‘intashima”ariko kandi akanivuguruza avuga ko abanyarwanda bakwiye gutaha ko mu gihugu cyabo hari umutekano.

Ubwo yagezaga ijambo mu nama ya IGAD, yari iteraniwemo n’impuguke hamwe n’abaminisitiri, biga ku kubyerekeranye n’uburyo bwo nkwihangira imirimo, kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse no kwigira kw’impunzi, abari barahungutse n’ibihugu byabakiriye Kampala ku wa Kane, Onek yavuze ko U Rwanda rukwiye gushimira Uganda kubera ubugiraneza bwayo, mu bihe binyuranye by’amajye U Rwanda rwagiye runyuramo.

Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo gikomeye hagati y’u Rwanda na Uganda ari Leta ya Uganda ishaka ko u Rwanda ruyibona nk’umubyeyi ubwiriza abana be icyo yifuza kigakorwa ariko leta y’u Rwanda ntibibone ityo, dore ko na Perezida Kagame yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko u Rwanda ari igihugu gito mu ngano ariko ari kinini muri politiki n’imitekerereze.

Muri iyo nama Ministiri Onek yagaragarijemo kwivugurura aho yagize ati: “Ibihugu bimwe bimaze gutengamara mu rwego rwa politike; bityo impunzi zaturutseyo zigomba gutaha zigatura. Bamwe muri bo bakomeza kugenda bataha bakongera bakagaruka,” Onek avuga k’u Rwanda.

Amagambo ya Onek avuzwe mu gihe URwanda rwasabye abanyarwanda kudakorera ingendo muri Uganda, bishingiye ku mutekano muke w’abaturage barwo iyo bageze muri Uganda. URwanda kandi rukaba rurega Uganda kuba itera inkunga abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Kagame: U Rwanda Ni Igihugu Gito Mu Ngano Ariko Mu Ntekerezo No Mu Rwego Rwa Politiki Ni Igihugu Kinini

Ibaruwa Ndende Museveni Yandikiye Kagame Yemera Ko Yahuye Na Mukankusi Wo Muri RNC Na Eugene Gasana Wahoze Ari Ambasaderi Muri Loni

Uburyo Ibaruwa Museveni Yandikiye Kagame Yuzuyemo” Ukwivuguruza”

Nyamara kandi, mu ntangiriro z’ukwezi wa gatatu, mu ibaruwa yari yandikiye Perezida Paul Kagame, Perezida Yoweri Museveni yahakanye ibivugwa ko afasha abigometse ku butegetsi bwo mu Rwanda.

Yavuze ko abigometse ku butegetsi bwo mu Rwanda bamusabye inkunga akabahakanira.

URwanda rukaba kandi rurega Uganda kuba rubangamira ubukungu bwarwo binyuze mu gusoresha ibiva mu Rwanda binyuze yo, kandi nyamara ubwo buryo bwaravanyweho. Uganda ikaba byose yarabihakanye.

Mu mpera z’umwaka ushize, uyu mu minisitiri ushinzwe ibiza, impunzi n’ubwitegure muri Uganda, Hillary Onek yaratunguranye ubwo yavugaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Uganda, abwira inteko y’abadepite bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA)  I Kampala  ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma usanga gikonje hejuru ariko mu imbere kigurumana.

Yagize ati “ U Rwanda ni nk’igikombe cy’igikoma,kiba gihoze hejuru ariko kikotsa mu imbere.”

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragara nk’aho bitekanye urebeye inyuma nyamara mu imbere ibintu byarageze iwa Ndabaga.

Ati “ Ibihugu nk’ibi bigaragara nk’aho bitekanye kandi abantu bahunga.”

Amagambo y’uyu mu minisitiri yunzwemo n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri  Ishinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Musa Ecweru  wavuze ko  Uganda icumbikiye Abanyarwanda benshi bigize nk’aho ari impunzi.

Yagize ati “ Benshi muri aba baje FPR ikimara gufata ubutegetsi.Ubu barahunga system iri  i Kigali. Si impunzi  kubera jenoside, mu  Rwanda hari amahoro n’umutekano nyuma y’imyaka 20.

Aya magambo niyo Amb. Nduhungirehe avuga ko akwiriye kuganirwaho n’ibihugu byombi kuko ngo adakwiriye.

Uyu muyobozi aganira na The East African, yagize ati “ Tugiye kuvugana vuba na Leta ya Uganda kuri aya magambo y’aba ba minisitiri. Aya magambo ntakwiriye.”

Min. Olivier Nduhungirehe

Impunzi inyinshi zikiri Uganda murizo harimo izasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abandi ni abahunze inkiko Gacaca ndetse baje gukatirwa nazo kuri ubu bakaba barahunze ubutabera abo benshi nibo bagaragara mu mujyi wa Kampala no mu nkengero zawo. Nibo Uganda yahaye indaro.

Ese Minisitiri Hillary Onek, yaba yatewe igitutu n’iki kugirango, ahindure imvugo noneho avugishe ukuri, cyangwa n’imigambi bahinduye bagamije guhisha ibyo bakora, ariko mu Kinyarwanda bavuga ngo “Uwububa abonwa n’uhagaze”.

2019-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?

Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?

Editorial 09 Jun 2022
Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Editorial 15 Jun 2020
Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Editorial 09 Mar 2021
INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Editorial 29 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bombori-Bombori mu Ishema Party :  Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro  Ikakaye
ITOHOZA

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Editorial 24 Jun 2017
Umufasha wa  Charles Ntakirutinka yitabye Imana
ITOHOZA

Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Editorial 27 Sep 2016
BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize
UBUKUNGU

BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize

Editorial 05 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru