• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Editorial 08 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

 

Hon. John Baptist Nambeshe nyuma yo gutanga impano ku bitaro bya Bududa

Umudepite wa NRM muri Uganda nawe yahisemo gutangaho impano mu bitaro, amafaranga yahawe na bagenzi be muri gahunda yo guhidura itegeko nshinga.

Hon. John Baptist Nambeshe, umudepite w’umugande ubarizwa mw’ishyaka NRM rriri k’ubutegetsi yatanze impano ya miliyoni 29 z’amashilingi ya Uganda ku bitaro bya Bududa, biherereye muri ako gace ari nako ahagarariye mu nteko nshingamategeko ya Uganda.

Iyi mpano ibitaro bya Bududa byayikoresheje bigura imashini itunganywa amaraso y’abarwayi ndetse n’ibindi byuma bisuzuma (x-ray machines) .

Abadepite bereka itangazamakuru amafaranga banze

Ibi kandi biri kuba nyuma yaho Abadepite batavuga rumwe na leta ya Uganda banze ako kayabo ka miliyoni 29 z’amashilingi bahawe ngo bige ku guhindura ingingo y’Itegeko Nshinga igena imyaka perezida w’icyo gihugu agomba kuba atarengeje.

Abanze ayo mafaranga uko ari umunani bagiye mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kampala bitwaje ibikapu bitukura byuzuye izo noti, basobanura ko banze gukora igikorwa kinyuranyije n’umutimanama wabo. Abo ni depite Ibrahim Ssemujju, Muwanga Kivumbi, William Nzoghu, Angelina Osege, Robinah Ssentongo, Ana Adeke, Betty Aol na Moses Kasibante. Bose basaba bagenzi babo bo mu ishyaka rya NRM n’andi atavuga rumwe na leta gusubiza ayo mafaranga kuko azabatera kubogama.

Ubusabane ku mafaranga yo guhindura Itegeko nshinga mu gace ka Namutunda

 

 

 

Umudepite uhagarariya agace ka Namutunda we yahisemo kuyafata maze ajya mu baturage ahagarariye arasengera karahava. Bamwe mu baturage bari mu muhango wo “kwiyakira” bagaragaye mu byishimo nyuma yaho intumwa yabo abasengereye “pillawo”, umuceri n’inyama abayisilamu bamenyereweho gutaka iyo barangije igisibo.

 

Ibaruwa Hon Gerald Karuhanga yandikiya banki asaba gusubiza miliyoni 29 z’amagande

Uyu munsi Taliki ya 8 Ugushyingo, Hon Gerald Karuhanga, uhagarariye Ntungamo yandikiye banki ye asaba ko akayabo ka miliyoni 29 z’amashilingi yahawe yasubizwa aho yavuye, yongeraho ko atayakeneye azajya akoresha ayo yizigamiye ariko mu bikorwa biteza imbere agace ahagarariye.

 

 

 

 

 

 

Abayoboke ba NRM batera akavuyo ubyo bari bimwe amafaranga basezeranijwe”

Muri week end ishize, umudepite witwa Hajj Abdul Nadduli yari ahitanywe n’abayoboke ba NRM mu duce twa Buvuma, Mukono, Buikwe na Kayunga nyuma yo kubizeza amafaranga ngo bitabire ntiyayabaha. Kubera uburakari bwinshi, abari bitabiriye bafashe ibikoresho byari aho byose bashaka kubitwika ariko ku bw’amahirwe polisi iratabara.

Guhindura ingingo ivuga ku myaka bikomeje kwamaganwa bikomeye n’abatavuga rumwe na leta, abanyamadini, abanyamategeko na sosiyete sivile. Si abarwanya leta gusa kuko no muri NRM umwuka atari mwiza kuko hari abadepite bahitamo kuryumaho bakayafata ariko ntacyo mu byukuri bazakora.

2017-11-08
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Editorial 13 Aug 2018
Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Editorial 29 Aug 2018
Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Editorial 01 Aug 2019
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Editorial 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibimenyetso 9 simusiga byakwereka ko umukobwa mukundana aguca inyuma
HIRYA NO HINO

Dore ibimenyetso 9 simusiga byakwereka ko umukobwa mukundana aguca inyuma

Editorial 05 May 2017
Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore
Amakuru

Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Editorial 07 Jun 2021
Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha
INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Editorial 09 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru