• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Editorial 13 Jul 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Muri Uganda, izamuka rya Robert Kyagilanyi uzwi nka Bobi Wine (Perezida wa Ghetto nkuko urubyiruko rukunda kumwita) rikomeje guhangayikisha Museveni umaze kurambwirwa nabagande nyuma yaho abategetse imyaka irenga mirongo itatu.

Mu bihe byashize, Museveni yahoze akunzwe n’ibihugu by’uburayi ndetse n’amerika ariko ari kugenda atakaza amanota cyane, bitewe n’ubutegetsi bwe bubi burangwa na ruswa yamunze inzego zose za Uganda ndetse na politiki ye idahwitse. Kuri ubu rero Robert Kyagilanyi [ Bobi Wine] amaze guhuza imbaraga na Jose Chameleone ku buryo  ibitaramo bibiri umuhanzi Jose Chameleone yari afite ahitwa Mutukula na Kalisizo byahagaritswe na Polisi yavuze ko nta byangombwa by’umutekano uyu muhanzi afite.

Abajyanama b’uyu muhanzi bavuze ko Leta ya Uganda iri gukora ibi mu rwego rwo guca intege umugambi we wo kwinjira muri politiki.

Umujyanama wa Jose Chameleone, Robert Nkuke, uzwi nka Mutima yavuze ko bari bafite ibikenewe byose ngo iki gitaramo kibe.

Ati “Umuyobozi wa Polisi yo muri Mutukula yari yarakaye cyane. Bavugaga ko bari gukurikiza amategeko avuye hejuru. Nta kintu na kimwe twaburaga, twari dufite ibikenewe byose. Ndatekereza ko ikibazo ari politiki.”

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Masaka yavuze ko uyu muhanzi nta byangombwa bijyanye n’umutekano afite.

Ati “Nibyo koko ibitaramo bya Chameleone muri Mutukula na Kalisizo byahagaritswe kubera ko nta byangombwa afite kandi ntabwo twakwemerera umuntu gukora igitaramo nta byangombwa by’umutekano afite. Abahanzi bazi inzira nyazo bacamo kugira ngo bakore ibitaramo.”

Chameleone nyuma yo gutangaza ko yinjiye mu ishyaka ritavuga rumwe na Museveni nawe atangiye gukorerwa nk’ibyo mugenzi we Bobi Wine yagiye akorerwa mu bihe bitandukanye ubwo yateguraga ibitaramo bikaburizwamo.

Mu mwaka ushize Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine cyo kumurika album ye yitwa ‘Kyalenga’ cyagombaga kubera muri Namboole Stadium, nyuma aza kugikorera kuri One Love Beach mu Karere ka Wakiso.

Muri Mata uyu mwaka nabwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi wa Uganda yategetse ko ibitaramo bya Bobi Wine byagombaga kubera ahitwa Kyaddondo, bihagarikwa.

2019-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Editorial 19 Jul 2024
Nyirabayazana y’Urupfu rwa Makuza ( Rwanda Foam )

Nyirabayazana y’Urupfu rwa Makuza ( Rwanda Foam )

Editorial 03 Nov 2016
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Editorial 13 Oct 2016
Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.

Editorial 04 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus
Amakuru

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Editorial 10 Dec 2020
Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60
HIRYA NO HINO

Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60

Editorial 17 Apr 2020
Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36
Mu Rwanda

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Editorial 23 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru