• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Editorial 13 Jul 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Muri Uganda, izamuka rya Robert Kyagilanyi uzwi nka Bobi Wine (Perezida wa Ghetto nkuko urubyiruko rukunda kumwita) rikomeje guhangayikisha Museveni umaze kurambwirwa nabagande nyuma yaho abategetse imyaka irenga mirongo itatu.

Mu bihe byashize, Museveni yahoze akunzwe n’ibihugu by’uburayi ndetse n’amerika ariko ari kugenda atakaza amanota cyane, bitewe n’ubutegetsi bwe bubi burangwa na ruswa yamunze inzego zose za Uganda ndetse na politiki ye idahwitse. Kuri ubu rero Robert Kyagilanyi [ Bobi Wine] amaze guhuza imbaraga na Jose Chameleone ku buryo  ibitaramo bibiri umuhanzi Jose Chameleone yari afite ahitwa Mutukula na Kalisizo byahagaritswe na Polisi yavuze ko nta byangombwa by’umutekano uyu muhanzi afite.

Abajyanama b’uyu muhanzi bavuze ko Leta ya Uganda iri gukora ibi mu rwego rwo guca intege umugambi we wo kwinjira muri politiki.

Umujyanama wa Jose Chameleone, Robert Nkuke, uzwi nka Mutima yavuze ko bari bafite ibikenewe byose ngo iki gitaramo kibe.

Ati “Umuyobozi wa Polisi yo muri Mutukula yari yarakaye cyane. Bavugaga ko bari gukurikiza amategeko avuye hejuru. Nta kintu na kimwe twaburaga, twari dufite ibikenewe byose. Ndatekereza ko ikibazo ari politiki.”

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Masaka yavuze ko uyu muhanzi nta byangombwa bijyanye n’umutekano afite.

Ati “Nibyo koko ibitaramo bya Chameleone muri Mutukula na Kalisizo byahagaritswe kubera ko nta byangombwa afite kandi ntabwo twakwemerera umuntu gukora igitaramo nta byangombwa by’umutekano afite. Abahanzi bazi inzira nyazo bacamo kugira ngo bakore ibitaramo.”

Chameleone nyuma yo gutangaza ko yinjiye mu ishyaka ritavuga rumwe na Museveni nawe atangiye gukorerwa nk’ibyo mugenzi we Bobi Wine yagiye akorerwa mu bihe bitandukanye ubwo yateguraga ibitaramo bikaburizwamo.

Mu mwaka ushize Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine cyo kumurika album ye yitwa ‘Kyalenga’ cyagombaga kubera muri Namboole Stadium, nyuma aza kugikorera kuri One Love Beach mu Karere ka Wakiso.

Muri Mata uyu mwaka nabwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi wa Uganda yategetse ko ibitaramo bya Bobi Wine byagombaga kubera ahitwa Kyaddondo, bihagarikwa.

2019-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Editorial 26 Mar 2018
U.S.A: Perezida Donald Trump ari mu mazi abira arashinjwa ubushinyaguzi

U.S.A: Perezida Donald Trump ari mu mazi abira arashinjwa ubushinyaguzi

Editorial 19 Oct 2017
Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Editorial 11 Jun 2019
Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 27 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intsinzi: Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 [ yavuguruwe ]
INKURU NYAMUKURU

Intsinzi: Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 [ yavuguruwe ]

Editorial 19 Nov 2017
Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’
IKORANABUHANGA

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Editorial 17 Nov 2018
Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba
INKURU NYAMUKURU

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Editorial 05 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru