• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyirabayazana y’Urupfu rwa Makuza ( Rwanda Foam )

Nyirabayazana y’Urupfu rwa Makuza ( Rwanda Foam )

Ubwanditsi 03 Nov 2016 Mu Mahanga

Amakuru Rushyashya yamenye muri iki gitondo ku wa gatatu tarikik ya 3 Ugushyingo 2016 aravuga ko umunyemali Bertin Makuza yitabye Imana, aguye mu bitaro byitiriwe umwami Umwami Faycal.

Uyu munyemari ku minsi w’ejo kuwa gatatu yari yaramutse neza gusa ubwo yari mu modoka agana mu mirimo ye isanzwe dore ko yakundaga kuzinduka cyane ajya mu mirimo ye isanzwe atwawe n’umushoferi yaje kumva atamerewe neza na mba, bahita bamunyarukana n’ingoga kumusuzumishiriza ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal, nyuma abaganga basanga yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse, ahanini bikunze guterwa n’umunaniro ukabije.

Bertin Makuza yamenyekanye kuva mu myaka ya za 1980 kubera uruganda rukora amagodora Rwandafoam ibyo bikorwa by’ubucuruzi akaba yari abifatanije n’abantu bari ibikomerezwa mu butegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyalimana, barimo Silas Majyambere waje guhunga igihugu ariko mu myaka ibiri ishize Majyambere na Makuza baje kujya mu manza bapfa imigabane ya Majyambere yari muri Rwanda Foam, ariko Urukiko rw’ubucuruzi mu Rwanda ruza kwanzura ko Majyambere atsinzwe.

-4579.jpg

Nyakwigendera Makuza Bertin

Abandi bavugwa bari bafite imigabane muri Rwandafoam ni Colonel Laurent Serubuga wari umugaba w’ingabo z’u Rwanda wungirije, Colonel Serubuga ni nawe wafashije umunyemali Bertin Makuza guhungira muri Hotel des Mille Collines aho yaje kurokokera Genocide mu 1994, kuri ubu Colonel Serubuga ari munzu y’abasazi mu gihugu cy’u Bubiligi.

Bertin Makuza, Perezida wa Senat Bernard Makuza, Wellars Gasamagera n’abandi barokokeye muri Hotel des Mille Collines bari mubacitse ku icumu bamaganye bikomeye Paul Rusesabagina igihe yahabwaga igihembo na Lantos Foundation ivuga ko yakijije abatutsi muri Hotel des Mille Collines kandi ahubwo Paul Rusesabagina yari yikurikiriye inyungu z’amafaranga no kunekera ingabo za Habyarimana.

Bertin Makuza yongeye kuvugwa cyane kubera inzu « Makuza Peace Plaza « iherereye mu mujyi wa Kigali hagati yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika. Bikaba bivugwa n’abacuruzi bagenzi be ko iyo nzu yaba ariyo yakuyeho umunaniro udashira, abo bacuruzi babwiye Rushyashya ko bamubonaga ariwe wigiraga mu Bushinwa gupakira ibikoresho byose byubatse kuriya nyubako, kandi akazinduka kare ajya mu mujyi mugihe iriya nyubako yubakwaga ngo yabaga ahahagaze acunze abafundi ngo batamwiba. Bavuga ko Makuza yakundaga akazi cyanee.

-4578.jpg

Makuza Peace Plaza.

-4576.jpg

-4577.jpg

Perezida Kagame ubwo yatahaga Inyubako ya Makuza izafasha byinshi mu Iterambere nk’amacumbi ndetse n’ibiro bitandukanye ikaba yaratangiye no gukorerwamo ubucuruzi butandukanye .

Abanyamujyi babwiye Rushyashya ko Makuza apfuye yakundaga igihugu cye yifuza buri gihe ko cyatera imbere, ari nako ashishikariza abacuruzi bagenzi be kucyubaka.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Rushyashya

2016-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Ubwanditsi 18 Jun 2016
U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside

U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 13 Nov 2016
Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22

Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22

Ubwanditsi 11 Jun 2016
Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Ubwanditsi 26 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se
Mu Rwanda

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC
Amakuru

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Ubwanditsi 25 Nov 2020
U Rwanda rwatsinze Angola mu mukino wa kabiri w’irushanwa rya Afrobasketball rwiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/4, Minisitiri Aurore abashimira kuba bimanye igihugu
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Angola mu mukino wa kabiri w’irushanwa rya Afrobasketball rwiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/4, Minisitiri Aurore abashimira kuba bimanye igihugu

Ubwanditsi 27 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru