Polisi mu gace ka Hoima yataye muri yombi umugabo w’imyaka 50 watekeye umutwe abo mu muryango we ababwira ko yashimuswe bityo abamushimuse bakaba bashaka ingurane y’amashiligi ya Uganda miliyoni 2.Uyu mugabo ni uwo ahitwa Bwikya, mu gace ka Mparo muri Hoima yavuye iwe ku wa kane w’icyumweru gishize, bukeye ku wa gatanu afata telefoni ye ahamagara umugore we amubwira ko yashimuswe n’abagizi ba nabi bifuza ingwate kugira ngo bamurekure.
Polisi ya Uganda mu gace kabereyemo ibi itangaza ko uyu mugabo yabeshyaga ko abamushimuse bashaka miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda.
Umugore we yahise agira ubwoba akimara kumva iyo nkuru. Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace Julius Hakiza avuga ko abavandimwe b’uriya mugabo n’inshuti bahise bishyira hamwe bakusanya miliyoni ebyiri z’amashilingi bayohereza kuri nomero ya telefoni ya wa mugabo.
Gusa abo mu muryango we bakomeje gushakisha amakuru ye nubwo bari bamaze gutanga amafaranga ngo arekurwe.
Inzego za Polisi zafashije gushakisha uyu mugabo utatangajwe amazina ye zivuga ko byageraga nijoro cyangwa mu rukerera akava ahitwa Hoima akajya Kyankwanzi akoresheje ipikipiki yari yakodesheje.
Ku cyumweru nijoro, uyu mugabo yafatiwe mu gace kitwa Butebere, ahitwa Buhanika muri Hoima.
Polisi yaje gusanga we n’anshuti bari mu birori bishimiye ko abamushimuse bamurekuye.
Umuvugizi wa Polisi, Hakiza yatangaje ko uyu mugabo yasanganywe miliyoni 1,5 z’amashilingi muri ya mafaranga yari yohererejwe n’abavandimwe n’inshuti.
Bivugwa ko yishyuye igice kimwe cy’ariya mafaranga umumotari wamuzengurukanaga muri ziriya ngendo ava aha ajya hariya muri turiya duce twavuze.
Polisi yatangaje ko uriya mugabo yahisemo guteka umutwe ko yashimuswe n’abagizi ba nabi kugira ngo abashe kubona amafaranga yo kwishyura umwenda yari afite mu kigo k’imari mu gace akomokamo ka Hoima.
Ubu afungiye kuri Polisi y’aho akomoka muri Hoima ashinjwa gushakisha amafaranga akayabona mu buryo budahwitse.
Inzego z’umutekano muri Uganda zihangayikishijwe n’ubwicanyi bwiyongera ku bantu bashimutwa n’abagizi ba nabi basaba amafaranga ngo babarekure.
Mu cyumweru gishize, umukobwa w’imyaka 28 witwa Susan Magara, yashyinguwe n’abo mu muryango bamusanze yapfuye nyuma yo gushimutwa n’abagizi ba nabi basabaga amafaranga tariki ya 7 Gashyantare 2018.
Uyu mukobwa yishwe n’abagizi ba nabi bamujugunya ku muhanda wa Entebbe nyuma yo kumumarana iminsi 20 yaraburiwe irengero.