Dukomeje kubacukumburira amakuru y’ibibera mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, muri uyu mwanya turabagezeho itohoza ku mubano wa madamu Jeannette Museveni n’uwagizwe komiseri wungirije wa Polisi Brig Sabiti Mzee Mugyenyi.
Ubwo yahabwaga amabanga yo kuyobora ingabo zidasanzwe, Jenerali de Burigade Nabaasa, yavuze ko Sabiiti wari warashyizweho umwitangirizwa mu kwesa imihigo, mu rwego rw’ikinyabupfura, no gukora atikoresheje ku buryo buhanitse cyane, ashimangira ko igisirikare cyigomba kudateshuka kuri uru rugero.
Yashimagije Sabiiti nk’umuntu w’igicumbi cy’ikinyabupfura, urangwa no kubahiriza igihe, yongeraho ko ngo ” Ngo kamere ye yo kubahiriza igihe, gukora yivuye inyuma, no kuba ari ntamakemwa, ubwitange bwe mu ngabo bidasanzwe.”Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo gushingwa amabanga mashyashya, Sabiiti yagize ati, ” Nzakumbura Military Police” ariko ngo yiteguye gufata umwanya we mushyashya, kandi nzakora ntikoresheje.”
Uko yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.
Sabiti azwiho kurangwa n’ikinyabupfura, ubwo yari akiri umuyobozi w’ingabo zidasanzwe. Ubwo igisa nka kudeta yari igiye gukorwa mu gihugu cy’uBurundi, Perexida Museveni wari hamwe na Perezida Nkurunziza w’uBurundi mu ndege ye ya Perezidansi yo mu bwoko bwa Gulf Stream, yahise ahamagaza bamwe mu bayobozi b’ingabo zidasanzwe barimo na Sabiiti, abategeka gushyiraho batayo yazobereye mu bikorwa by’intambara, kuko bagombaga kujya iBurundi bajyanye Nkurunziza, bityo bakamusubiza ku ntebe nka Perezida.
Akaba yarahaye Sabiiti inshingano zo kubakurira, amubwira ko agiye kujyana na Nkurunziza iBujumbura. Aba basirikare bari barashiririjwe n’intambara barateguwe, dore ko bamwe bari bagikubuka muri Somalia, mu gihe abandi batumijwe kuva mu itsinda ry’abakomando bazwi nka ” Elite Commando 2, bari barateguriwe mu mashyamba y’ahitwa Lira, aho kandi Sabiiti yaramaze iminsi mike avuye kwitoreza. Iri tsinda rikaba ryarakoze inshingano ryari ryahawe ku buryo bunoze, ndetse bamwe mur’izo ngabo zasigaye I Burundi, kugeza magingo aya. Biyoberanya mu mpuzankano z’igisilikare cy’uburundi.
Ubwumvikane buke na Janet Museveni
Amakuru aturuka muri SFC yabwiye uyu munyamakuru ko Sabiiti yihishahishaga Janet Museveni [ Umugore wa Perezida Museveni ], nkuko n’abandi basirikare benshi bamerewe. Aya makuru y’ibanga yahishuwe na Rushyashya.net yifashishije intasi za Museveni avuga ko Janet yatekerezaga ko yari kuzasimbura Muhoozi Kainerugaba umuhungu we w’imfura, kuberako yari yarahindutse inshuti magara y’ingabo nyinshi muri iryo tsinda ry’ingabo zidasanzwe, akizerwa na Perezida Museveni[ Bivugwa ko yaba ari n’umuhunguwe yabyaye hanze], kandi bikaba bivugwa ko ariwe wagiriye Museveni inama yo gukura abasirikare badasanzwe barindaga Janet, akabasimbuza abapolisi. Ibi byaje kuba nyuma yuko abasirikare bakomeje kujya bitotomba ngo kuko Janet yabafataga nabi, aho benshi muri bo bataga akazi mu gihe babaga batahiwe kujya kumurinda.
Tuzakomeza kubacukumburira aya makuru……