Igipolisi mu mujyi wa Kampala cyataye muri yombi umugabo ushinjwa kugambanira umugore we ngo bamwice amuziza business z’umuryango.
Uyu mugabo watawe muri yombi witwa Christopher Salongo Katalyeba w’imyaka 48 (uri ku ifoto), utuye ahitwa Kyegera mu Karere ka Wakiso, yatawe muri yombi n’igipolisi nyuma yo kubwirwa ko yahaye abantu akazi ko kwica umugore we nk’uko itangazo rya polisi rivuga.
Nk’uko iri tangazo rikomeza rivuga, ngo uyu mugabo yateguraga kwica umugore, Nalongo Josephine Namukisa, nyina w’abana be bane, kubera ubugugu gusa bwo gushaka kwigarurira ubutunzi bombi bashakanye mu myaka 18 bamaranye.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko uyu mugabo n’umugore we bakoranaga mu iduka ry’umuryango wabo riherereye kuri Skylight Shopping Arcade ku Muhanda wa Nakivubo mu Mujyi wa Kampala.
Umukuru w’igipolisi muri Old Kampala, ASP Grace Nyangoma, avuga ko ari umumotari, wajyanye abari bahawe akazi ko kwica umugore kureba uko bari busoze umugambi wabo, wahindukiye akabibwira polisi. Nyuma yo kubona ayo makuru, igipolisi cyahise cyohereza abapolisi kwa Katalyeba bamuta muri yombi.
Igipolisi gikomeza kivuga ko cyamenye ko uyu muryango wari umaze iminsi ufitanye ubwumvikane bucye, ndetse ngo ibi bibazo byabo bikaba byari byarageze no mu Rukiko rwa Mwanga II.