Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Harvard yajyanye mu nkiko abayobozi bakomeye ba Uganda barimo Perezida Yoweri Museveni, Umuvugizi wa Guverinoma, Ofwono Opondo na Komiseri muri Polisi Asan Kasingye, nyuma y’uko bamukumiriye ku gukurikirana ibyo batangaza kuri Twitter zabo.
Inyandiko yashyikirije urukiko rw’ikirenge muri Uganda, uyu munyeshuri witwa Hillary Innocent Seguya Taylor, yavuze ko abo bayobozi bose bamushyize ku rutonde rw’abantu batemerewe kubona amakuru batangaje.
Seguya yasobanuye ko ari umuturage wa Uganda ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga wiga muri Kaminuza ya Harvard muri Leta ya Massachusetts.
Yavuze ko Perezida Musevani n’abo bayobozi babiri bakoresha inkuta zabo za Twitter mu kugeza amakuru ku baturage ajyanye n’ibikorwa bakora n’ibikorerwa mu biro bakuriye no kugira ngo bamenye uko abaturage babyakiriye, bityo kumubuza kubireba ‘binyuranye n’amategeko kandi bidakwiye nta n’ibisobanuro bifite’.
Seguya yavuze ko nk’umuturage uba mu mahanga, imbuga nkoranyambaga ari umuyoboro rukumbi umufasha kumenya amakuru y’igihugu cye, imiyoborere yacyo nk’uko Daily Monitor yabitangaje.
Inyandiko yashyikirijwe urukiko igira iti “Mbere y’uko bamfungira nakoreshaga urubuga rwa Twitter mu gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo byanjye kuri aba bayobozi. Ingaruka kumfungira gukurikirana twitter zabo byangiraho ni uko ntabasha gukurikira no kureba ibyo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo.”
Yasobanuye ko umwe yamukumiye ku wa 20 Nyakanga, undi ku wa 30 Nyakanga naho undi ku wa 8 Kanama uyu mwaka kandi babikora batamumenyesheje.
Uyu munyeshuri yareze asaba ko yakomorerwa agasubizwa uburenganzira bwe bwo kumenya amakuru y’ibikorwa n’abayobozi b’igihugu cye no kubasha guhanahana amakuru nk’uko byari bisanzwe no guhabwa indishyi z’ingaruka byamugizeho.