Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda ufite ipeti rya general aravugwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu bimaze iminsi byugarije iki gihugu nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare avuga.
Nk’uko amakuru yizewe agera ku rubuga Spyreports dukesha iyi nkuru aturuka mu rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), mu bantu bakurikiranye ikibazo cyo gushimuta abantu cyugarije igihugu avuga, ngo ubutasi bumaze kwegeranya amakuru agaragaza ko ibikorwa by’ubushimusi bitegurwa n’umusirikare mukuru (General) muri UPDF imyirondoro ye yabaye igizwe ibanga.
Gusa, biravugwa ko ari umusirikare ufite ipeti rya full general, unanutse, muremure, kandi ukomoka mu burengerazuba bw’igihugu (abazi abasirikare bakuru ba Uganda bakaba bashobora kumwibwira).
Uwatanze aya makuru akaba yasobanuye ko ubutasi mu gisirikare buri kurangiza raporo y’ukuntu ibikorwa byo gushimuta abantu byatangiye na buri wese wari ubiri inyuma, ikazashyikirizwa perezida Museveni ari nawe uzategeka ikizakurikiraho.
Bamwe mu bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa ngo bakaba baramaze gushyirishamo uyu musirikare mukuru uwatanze amakuru avuga ko nawe batangiye kumukoraho iperereza ngo humvwe niba ibimuvugwaho ari ukuri.
Biravugwa ko impamvu uyu musirikare mukuru yashyigikiye ibi bikorwa ari ugutuma umurwa mukuru Kampala umera nk’udafite ubuyobozi ndetse no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho. Mu cyumweru gishize ngo hakaba haranaburijwemo igikorwa cyo gushimuta muri Makindye, aho ngo ba rshimusi bahamagaye umugore uri mu myaka 20 wari ugiye gushimutwa akabimenyesha CMI bagatega umutego ariko abo ba rushimusi bakaba bataragaragaye aho bari bumvikanye guhurira. CMI ikavuga ko hashobora kuba hari abariye urwara abo ba rushimusi.
Igipolisi cyitandukanyije n’abitwa “Abakumirabyaha”
Biravugwa kandi muri iyi nkuru ko Igipolisi cya Uganda cyatangiye kwitandukanya n’abantu bari bashinzwe kugiha amakuru (police informers), ngo kugeza bahinduye izina bakitwa Concerned Citizens (abaturage bitaye ku bibazo).
Ngo ni nyuma y’aho ubutasi bugaragarije ko aba bakumirabyaha bashinjwa gukorana n’uyu musirikare mukuru ushinjwa, ngo bagiye bakoreshwa mu buryo bwo gushimuta no mu bundi bwoko bw’ibyaha bitandukanye.
Amakuru agera kuri Spyreports akaba avuga ko iki gitekerezo cyo guhindura izina ry’aba bantu cyazanwe n’umukuru wa polisi ya Kampala, CP Moses Kafeero ubwo yahuraga n’abantu be mu cyumweru gishize.
Icyo gihe akaba yarabwiye abapolisi kwirinda gukorana n’aba bakumirabyaha niba badashaka guhura n’ibibazo, asobanura ko amakuru y’ubutasi afite kuri aba bantu atari meza. Aha umuntu akaba atabura kwibutsa ko n’ibikorwa byagaragaye mu mwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2018 byo gushimuta no guhohotera Abanyarwanda bakorera muri Uganda nabyo aba bantu baba baragiye babigiramo uruhare.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu mezi ashize igipolisi hirya no hino mu gihugu cyatangiye gushakisha ibikoresho bya polisi biri mu maboko y’aba bantu biyita abakumirabyaha birimo ibikoresho byo mu biro, imipira yo kwambara, mudasobwa, na za moto. Ibi bakaba bari barabihawe n’uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, ngo bijye bibafasha mu kazi kabo.