• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Editorial 29 May 2018 ITOHOZA

Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda ufite ipeti rya general aravugwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu bimaze iminsi byugarije iki gihugu nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare avuga.

Nk’uko amakuru yizewe agera ku rubuga Spyreports dukesha iyi nkuru aturuka mu rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), mu bantu bakurikiranye ikibazo cyo gushimuta abantu cyugarije igihugu avuga, ngo ubutasi bumaze kwegeranya amakuru agaragaza ko ibikorwa by’ubushimusi bitegurwa n’umusirikare mukuru (General) muri UPDF imyirondoro ye yabaye igizwe ibanga.

Gusa, biravugwa ko ari umusirikare ufite ipeti rya full general, unanutse, muremure, kandi ukomoka mu burengerazuba bw’igihugu (abazi abasirikare bakuru ba Uganda bakaba bashobora kumwibwira).

Uwatanze aya makuru akaba yasobanuye ko ubutasi mu gisirikare buri kurangiza raporo y’ukuntu ibikorwa byo gushimuta abantu byatangiye na buri wese wari ubiri inyuma, ikazashyikirizwa perezida Museveni ari nawe uzategeka ikizakurikiraho.

Bamwe mu bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa ngo bakaba baramaze gushyirishamo uyu musirikare mukuru uwatanze amakuru avuga ko nawe batangiye kumukoraho iperereza ngo humvwe niba ibimuvugwaho ari ukuri.

Biravugwa ko impamvu uyu musirikare mukuru yashyigikiye ibi bikorwa ari ugutuma umurwa mukuru Kampala umera nk’udafite ubuyobozi ndetse no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho. Mu cyumweru gishize ngo hakaba haranaburijwemo igikorwa cyo gushimuta muri Makindye, aho ngo ba rshimusi bahamagaye umugore uri mu myaka 20 wari ugiye gushimutwa akabimenyesha CMI bagatega umutego ariko abo ba rushimusi bakaba bataragaragaye aho bari bumvikanye guhurira. CMI ikavuga ko hashobora kuba hari abariye urwara abo ba rushimusi.

Igipolisi cyitandukanyije n’abitwa “Abakumirabyaha”

Biravugwa kandi muri iyi nkuru ko Igipolisi cya Uganda cyatangiye kwitandukanya n’abantu bari bashinzwe kugiha amakuru (police informers), ngo kugeza bahinduye izina bakitwa Concerned Citizens (abaturage bitaye ku bibazo).

Ngo ni nyuma y’aho ubutasi bugaragarije ko aba bakumirabyaha bashinjwa gukorana n’uyu musirikare mukuru ushinjwa, ngo bagiye bakoreshwa mu buryo bwo gushimuta no mu bundi bwoko bw’ibyaha bitandukanye.

Amakuru agera kuri Spyreports akaba avuga ko iki gitekerezo cyo guhindura izina ry’aba bantu cyazanwe n’umukuru wa polisi ya Kampala, CP Moses Kafeero ubwo yahuraga n’abantu be mu cyumweru gishize.

Icyo gihe akaba yarabwiye abapolisi kwirinda gukorana n’aba bakumirabyaha niba badashaka guhura n’ibibazo, asobanura ko amakuru y’ubutasi afite kuri aba bantu atari meza. Aha umuntu akaba atabura kwibutsa ko n’ibikorwa byagaragaye mu mwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2018 byo gushimuta no guhohotera Abanyarwanda bakorera muri Uganda nabyo aba bantu baba baragiye babigiramo uruhare.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu mezi ashize igipolisi hirya no hino mu gihugu cyatangiye gushakisha ibikoresho bya polisi biri mu maboko y’aba bantu biyita abakumirabyaha birimo ibikoresho byo mu biro, imipira yo kwambara, mudasobwa, na za moto. Ibi bakaba bari barabihawe n’uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, ngo bijye bibafasha mu kazi kabo.

 

 

 

2018-05-29
Editorial

IZINDI NKURU

Abarwanyi 5 ba M23 bafashwe bagiye kwinjira mu Rwanda

Abarwanyi 5 ba M23 bafashwe bagiye kwinjira mu Rwanda

Editorial 01 Jul 2017
Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Editorial 18 Jun 2018
Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Editorial 25 Nov 2016
Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Editorial 04 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Editorial 13 Aug 2018
Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku
Amakuru

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku

Editorial 09 Aug 2016
Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’

Editorial 16 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru