Amakuru aturuka Uganda aravuga ko umusirikare mukuru mu rwego rw’iperereza CMI yahunze igihugu kubera ubwoba afitiye abayobozi be bashobora kumwica.
Haji Arinaitwe Isa, yari ashinzwe “special operations” yahunze nyuma yo kumara iminsi abona abantu bamugendaho, atinya ko amaherezo bamugirira nabi kubera akazi akora.
Urwego rw’ubutasi rwa CMI rumaze igihe ruvugwaho ibikorwa byo gushimuta abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Uganda rukabakorera iyicarubozo. Taliki 4 Mutarama 2018, ahagana saa mbiri z’ijoro, abantu batanu mu bagize Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), bashimuse Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda. Iki gikorwa cyiyongereye ku bindi bya hato na hato byo guta muri yombi Abanyarwanda batandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu Rwanda abandi baracyategereje imyanzuro y’inkiko.
Turakomeza kubakurikiranira iby’itoroka ry’umu musirikare wa CMI.