• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Editorial 24 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Ngo iyi ishobora kuba Noheri itari nziza ku muryango w’Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu wo mu Karere ka Ntungamo nyuma yo gushimutwa mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ushize akuwe mu kabari.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Uganda, NTV, dukesha iyi nkuru, Julius Nuunu, umuhungu w’umuvandimwe wa Johnson Nuunu witwa Eric Kinote,  yavuze ko umuryango we wagejeje ikirego ku gipolisi ariko bakaba badafashwa kongera kumubona.

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yarashimuswe n’inzego z’umutekano zikamujyana ahantu hatazwi.

Uyu muhungu w’umuvandimwe wa Johnson yavuze ko se yari ari kumwe n’umwishywa we witwa Amon Tumusiime ubwo bari mu kabari bari gufata icyo kunywa, hakaza umugabo akabaza Johnson niba bavugana, undi agaterura Fanta yari arimo kunywa agahaguruka ngo yumve icyo uyu yashakaga kumubwira, undi akamwambura fanta akayisubiza ku meza mbere yo kumufata mu mikandara akamusohora amujyana ahari haparitse imodoka yamutwaye.

Ngo uyu mwishywa we wari usigaye inyuma yabwiwe ko nyirarume bamutwaye asohoka yiruka ahageze imodoka iranduruka n’umuvuduko ku buryo atabashije no kubona ibirango byayo.

Umuhungu wa Johnson Nuunu witwa Joseph kanyesigye yabajijwe niba se hari ibikorwa bya politiki yabagamo byaba ari yo ntandaro y’ishimutwa rye, asubiza agira ati: “Ntabwo ari umunyapolitiki, ntiyigeze akora mu gisirikare, ntiyakoze mu gipolisi..,ntituzi mu by’ukuri impamvu yafashwe.” Yongeyeho ko nk’umuryango we bifuza kumenya aho ari kuko bari mu rujijo.

Johnson Nuunu bivugwa ko ari Umugande ukomoka mu Rwanda.

Umuntu akaba yakwibaza niba ishimutwa rye rifitanye isano n’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda cyangwa Abagande bafite inkomoko mu Rwanda rimaze iminsi ryumvikana muri iki gihugu.

Mu minsi ishize, nibwo twabagejejeho itabwa muri yombi rya Dr Sam Ruvuma ufite umuvandimwe mu ngabo za Uganda, Col Gedeon Katinda, aho byavuzwe ko ifatwa rye rifitanye isano n’impunzi z’Abanyarwanda ziherutse gufatwa zijyanywe mu nkambi za gisirikare za RNC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Usibye uyu Mugande, Umunyarwanda Fidele Gatsinzi nawe aherutse kugaruka mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri afungiye muri Uganda akekwahao ibyaha bifitanye isano kujujubya impunzi z’Abanyarwanda ndetse n’ibyaha by’ubutasi.

Uyu akaba yaragaruwe mu Rwanda agaragaza ibimenyetso by’iyicarubozo yakorewe ubwo yari mu maboko y’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) kuko yanaje agendera mu kagare nyamara yaragiye muri UUganda, aho ngo yari yagiye gusura umuhungu we uhiga ari muzima.

Hagati aho, umuryango wa Johnson Nuunu ukaba usaba guhabwa ubutabera.

2017-12-24
Editorial

IZINDI NKURU

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Editorial 26 Feb 2020
RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo

RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo

Editorial 17 Apr 2018
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023
Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Editorial 16 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Editorial 19 Jun 2018
Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe
Mu Mahanga

Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe

Editorial 09 Apr 2016
Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.
HIRYA NO HINO

Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.

Editorial 01 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru