Igitanda Perezida Paul Kagame yararagaho yiga mu mashuri yisumbuye mu Burengerazuba bwa Uganda cyamuritswe mu gihe Uganda yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo tariki 27 Nzeri 2016.
Inkuru dukesha KT Press ivuga ko uyu munsi utegurwa mu karere ka Mbarara ahaherereye ishuri rya Ntare School rizwi nka rimwe mu mashuri yisumbuye rikomeye cyane muri Uganda.
Biteganyijwe ko mu bikorwa bizaranga uyu munsi, abakuriye ubukerarugendo batangaje ko bazamurika ibitanda Perezida Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni baryamagaho biga muri iri shuri.
Abazasura iri shuri bazabona ibi bitanda byaryamyeho aba bagabo ubu babaye Abakuru b’Igihugu.
Perezida Kagame yize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School kuva mu 1972 kugeza mu 1976, aho yararaga mu cyumba numero ya 1 bitaga icyo gihe “Stanley House”, ariko ubu cyitwa “Pioneer House”.
Abakuriye ubukerarugendo muri Uganda bizeye ko iki gitanda ndetse n’ibindi bizarushaho kongera ubukerarugendo nk’uko guverinoma ihanganye no kuzamura umwanya igihugu kiriho ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bije mu gihe kandi ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byashyizeho gahunda ya visa imwe ku banyamahanga basura ibi bihugu bituma buri gihugu kigize uyu muryango kirushaho gushaka ibyarushaho gukurura ba mukerarugendo.
Hari ubutumwa buri ku rukuta rwegereye igitanda cya Kagame buvuga ahanini uko yari ameze ku ishuri, aho bugira buti “Muri rusange yari acecetse kandi atuje. Kenshi yabaga ari mu mikino myinshi ariko cyane cyane basketball na cricket.”
Mu Rwanda hari umushinga wo kuhubaka ishami rya Ntare School aho asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yakusanyijwe mu gufasha uyu mushinga kuva muri Werurwe uyu mwaka.