• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Editorial 13 Oct 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo uhagarariye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Muryango w’Abibumbye Ambassador Georges Nzongola Ntalaja, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zo muri icyo gihugu zikarushyira muri pariki zarwo zigasurwa na ba mukerarugendo. Usibye kuba byatunguye abantu, yabivuze mu gihe kidakwiye kuko yari inama yigaga ku kibazo cy’intambara muri Ukraine.

Muri iyi minsi, igihugu cya Kongo aho cyitabiriye inama hose kiba gishaka kwegeka ibibazo byose bafite ku Rwanda. Yaba inama yiga ku butaka, ibikorwa remezo, icyorezo cya Covid19 nizindi, uhagarariye Kongo ahita aterura akavuga ko ibibazo byose igihugu cyabo gifite babiterwa n’u Rwanda.

Mu nama ya LONI, iyo igihugu kivuzwe cyangwa kikaregwa gifite uburenganzira bw’igihe kingana n’iminota icumi kikavuga icyo gitekereza ku birego cyarezwe. Uwungirije uhagariye u Rwanda muri LONI ariwe Robert Kayinamura ntiyatinze yahise yaka ijambo agira icyo asubiza mugenzi we Ambassador Georges Nzongola.

Robert Kayinamura yagize ati “Kwikuraho inshingano zo gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cya Kongo byabaye iturufu y’abayobozi biki gihugu. Icyo mugenzi wanjye atabwiye abateraniye hano ni uko Kongo Kinshasa ifite imitwe yitwaje intwaro irenga 140. Abayobozi ba Kongo bakwiye kwicara hamwe bagakemura ibibazo bafite aho guhora bahunga inshingano zabo”

Ubwo Georges Nzogola yavugaga ko u Rwanda rwiba ibikoko byiki gihugu, yavuzeko byavuye muri raporo ya LONI nawe atibuka izina kuko yarebye mu kirere ashaka kuyivuga ariko ntibyaza ati “ndayibagiwe”.

Kayinamura yibukije Leta ya Kongo ko ihunga ibibazo by’ingenzi aho abayobozi muri iki gihugu bakoresha amagambo y’urwango mu guheza abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri iki gihugu.

Si Ambasaderi Nzogola gusa kuko urugero barukura kuri Perezida Tshisekedi wavugiye imbere yInteko Rusange ya Loni ya 77 mu mezi ashize ko ibibazo byose igihugu cye gifite babiterwa n’u Rwanda. Ubu aho umuyobozi wese wa Kongo agiye mu nama hirya no hino ku isi kuvuga u Rwanda nibyo bagize intego.

Perezida Kagame yasubije mugenzi we ko gushinja abandi ku bibazo bya Kongo bitazaba igizubizo cyo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Perezida Tshisekedi wivugiye ko agiye guhindura Kongo, Ubudage bwo muri Afurika ubu afite ikibazo gikomeye cyo kugaragaza ibyo yagezeho mu matora azaba umwaka utaha. Yari yiyemeje ko azagarura mahoro mu burasirazuba bwa kongo ahubwo imitwa yitwaje intwaro irimo na FDLR yariyongereye ikaba igeze ku mitwe 140.

2022-10-13
Editorial

IZINDI NKURU

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari  bazibye

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Editorial 20 Apr 2016
Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Editorial 13 Oct 2016
Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Editorial 18 Sep 2020
Kicukiro: Polisi yafashe umumotari washakaga kugurisha moto yatwaraga itari iye

Kicukiro: Polisi yafashe umumotari washakaga kugurisha moto yatwaraga itari iye

Editorial 27 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali
SHOWBIZ

Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali

Editorial 10 Nov 2017
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 8)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 8)

Editorial 23 Mar 2016
Imwe mu migambi yo guhirika ubutegetsi muri Afurika itarateguwe neza ntigire icyo imarira ba nyirayo – Igice cya I
ITOHOZA

Imwe mu migambi yo guhirika ubutegetsi muri Afurika itarateguwe neza ntigire icyo imarira ba nyirayo – Igice cya I

Editorial 08 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru