• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Editorial 12 Aug 2017 Mu Rwanda

Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka rya Jubilee wari usanzwe ari Perezida wa Kenya yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ku majwi 54.3% atsinze Raila Odinga wo mu mpuzamashyaka NASA, bari bahanganye wagize 44.7%.

Uhuru Kenyatta uyoboye Kenya kuva mu 2013 yongeye gutsinda Odinga bari bahanganye muri icyo gihe nk’uko byashimangiwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya (IEBC), ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2017.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga yari imutegereje, Perezida Kenyatta yasabye ko ubumwe bwakomeza gushinga imizi abwira abashyigikiye abatavuga rumwe na we ati “Ndakora uko nshoboye mbakorere ibyo mwifuza, turi abaturage bamwe batuye muri Repubulika imwe.”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bateye utwatsi ibyavuye mu matora n’amajwi ntakuka ataratangazwa, bakavuga ko ari ikinamico.

Gusa indorerezi mpuzamahanga zaturutse mu bihugu bitandukanye zavuze ko amatora yo muri Kenya yaciye mu mucyo no mu bwisanzure.

Hagati aho, ibyo ntibyabujije abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwigaragambya bahereye mu Mujyi wa Kisumu, ahabarizwa abantu benshi bashyigikiye Raila Odinga no mu tundi duce two mu Mujyi wa Nairobi twa Kibera ahavugwa ahavugwa ubusahuzi bwakozwe mu maduka atandukanye.

Amakuru akomeza avuga ko abapolisi bari bashyizwe hirya no hino mu gihugu bateganya ko hashobora kwaduka amakimbirane, bateye imyuka iryana mu maso ku bantu bageragezaga kwigaragambya.

Abigaragambya batwitse amapine mu mihanda ya Kisumu ndetse ngo hanumvikanye n’urusaku rw’amasasu.

-7588.jpg

-7586.jpg

-7587.jpg

Abashyigikiye Odinga bavuze ko ari we watsinze banatangaza amajwi yabo. Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri icyo gihugu yavuze ko ibyo bitemewe.

Indorerezi ziratinya ko muri icyo gihugu hakongera kwaduka intambara nk’iyo mu 2007, aho abaturage basaga 1100 bishwe abandi 600,000 bakava mu byabo.

Kenyatta yasabye ko habaho amahoro n’ituze. Yagize ati“ Twabonye ibimenyetso ko haba hari imvururu zishingiye kuri politiki. Kandi ndizera ko nta Munya-Kenya n’umwe wakwifuza ko twasubira mu ntambara nk’iyo twanyuzemo.”

Raila Odinga yasabye abamushyigikiye kugira umutuzo ariko yongeraho ko nta muntu n’umwe yashobora kugenzura kandi ko abantu bashaka kubona ubutabera bunoze.

Raila Odinga w’imyaka 72 yiyamamazaga abwira abaturage ko ari umukandida ufite impinduka, akiyita Yosuwa wo muri Bibiliya ushaka kugeza Abanya-Kenya mu gihugu Imana yabasezeranyije nk’uko Yosuwa yabigenje ku Banya-Isiraheli bavaga mu Misiri bajya i Kanani.

Nubwo bimeze bityo, abaturage benshi bashyigikiye icyerekezo cya Perezida Kenyatta cyo kubateza imbere, bamuhundagazaho amajwi yatumye yongera kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Guhangana hagati y’imiryango ya Kenyatta na Odinga bifite inkomoko mu 1963 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge. Raila Odinga utarahirwa no gutsinda amatora mu nshuro enye amaze kwiyamamaza ashobora kutongera gutanga kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Kugeza ubu abayobozi b’ibihugu barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni n’uwa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, bamaze kumushimira ku bw’intsinzi yabonye mu matora.

-7579.jpg

Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka rya Jubilee wari usanzwe ari Perezida wa Kenya

2017-08-12
Editorial

IZINDI NKURU

Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Editorial 26 Dec 2024
Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]

Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]

Editorial 29 Jun 2017
Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Editorial 09 Nov 2017
“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

Editorial 10 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 
Amakuru

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

Editorial 05 Apr 2025
Israel igiye gufunga ibiro n’imirongo by’igitangazamakuru mpuzamahanga cya Al-Jazeera
Mu Rwanda

Israel igiye gufunga ibiro n’imirongo by’igitangazamakuru mpuzamahanga cya Al-Jazeera

Editorial 07 Aug 2017
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi
Mu Mahanga

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Editorial 14 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru