Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka rya Jubilee wari usanzwe ari Perezida wa Kenya yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ku majwi 54.3% atsinze Raila Odinga wo mu mpuzamashyaka NASA, bari bahanganye wagize 44.7%.
Uhuru Kenyatta uyoboye Kenya kuva mu 2013 yongeye gutsinda Odinga bari bahanganye muri icyo gihe nk’uko byashimangiwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya (IEBC), ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2017.
Mu ijambo yagejeje ku mbaga yari imutegereje, Perezida Kenyatta yasabye ko ubumwe bwakomeza gushinga imizi abwira abashyigikiye abatavuga rumwe na we ati “Ndakora uko nshoboye mbakorere ibyo mwifuza, turi abaturage bamwe batuye muri Repubulika imwe.”
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bateye utwatsi ibyavuye mu matora n’amajwi ntakuka ataratangazwa, bakavuga ko ari ikinamico.
Gusa indorerezi mpuzamahanga zaturutse mu bihugu bitandukanye zavuze ko amatora yo muri Kenya yaciye mu mucyo no mu bwisanzure.
Hagati aho, ibyo ntibyabujije abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwigaragambya bahereye mu Mujyi wa Kisumu, ahabarizwa abantu benshi bashyigikiye Raila Odinga no mu tundi duce two mu Mujyi wa Nairobi twa Kibera ahavugwa ahavugwa ubusahuzi bwakozwe mu maduka atandukanye.
Amakuru akomeza avuga ko abapolisi bari bashyizwe hirya no hino mu gihugu bateganya ko hashobora kwaduka amakimbirane, bateye imyuka iryana mu maso ku bantu bageragezaga kwigaragambya.
Abigaragambya batwitse amapine mu mihanda ya Kisumu ndetse ngo hanumvikanye n’urusaku rw’amasasu.
Abashyigikiye Odinga bavuze ko ari we watsinze banatangaza amajwi yabo. Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri icyo gihugu yavuze ko ibyo bitemewe.
Indorerezi ziratinya ko muri icyo gihugu hakongera kwaduka intambara nk’iyo mu 2007, aho abaturage basaga 1100 bishwe abandi 600,000 bakava mu byabo.
Kenyatta yasabye ko habaho amahoro n’ituze. Yagize ati“ Twabonye ibimenyetso ko haba hari imvururu zishingiye kuri politiki. Kandi ndizera ko nta Munya-Kenya n’umwe wakwifuza ko twasubira mu ntambara nk’iyo twanyuzemo.”
Raila Odinga yasabye abamushyigikiye kugira umutuzo ariko yongeraho ko nta muntu n’umwe yashobora kugenzura kandi ko abantu bashaka kubona ubutabera bunoze.
Raila Odinga w’imyaka 72 yiyamamazaga abwira abaturage ko ari umukandida ufite impinduka, akiyita Yosuwa wo muri Bibiliya ushaka kugeza Abanya-Kenya mu gihugu Imana yabasezeranyije nk’uko Yosuwa yabigenje ku Banya-Isiraheli bavaga mu Misiri bajya i Kanani.
Nubwo bimeze bityo, abaturage benshi bashyigikiye icyerekezo cya Perezida Kenyatta cyo kubateza imbere, bamuhundagazaho amajwi yatumye yongera kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Guhangana hagati y’imiryango ya Kenyatta na Odinga bifite inkomoko mu 1963 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge. Raila Odinga utarahirwa no gutsinda amatora mu nshuro enye amaze kwiyamamaza ashobora kutongera gutanga kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Kugeza ubu abayobozi b’ibihugu barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni n’uwa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, bamaze kumushimira ku bw’intsinzi yabonye mu matora.
Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka rya Jubilee wari usanzwe ari Perezida wa Kenya