Kuri uyu wa Kabiri nibwo Cyemayire Emmanuel yaganiriye n’itangazamakuru, ku maso bigaragara ko ananiwe nyuma y’iminsi 25 y’ububabare yanyujijwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), arara rwantambi. Yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, asa nubonekewe yagize ati “ndumva ndi kurota, mvuye ikuzimu”. Cyemayire Emmanuel avuga ko I Kampala ngo yahahuriye n’akaga gakomeye, aho ngo yahohotewe cyane kugera n’aho bamuzirikisha amapingu amaboko n’amaguru bayaboheye kucyuma hejuru.
Yagize ati “Banziritse amaguru bayanaganika ku cyuma, noneho n’amaboko barayazirika ndyama ku makaro, namaze iminsi umunani ahantu mu ma escaliers (ingazi), nta muntu umbaza uretse kunkubita mu gitondo nimugoroba, bankubitaga inshyi n’imigeri bambaza ngo nazanywe n’iki, nkababwira ko ari bo bakizi kuko njyewe ntacyo nari nzi, mara iminsi umunani bankubita ndi kuri ayo mapingu, nta kintu na kimwe nifubitse, nahagiriye ibihe bikomeye cyane, naharwariye umugongo n’ubu urambabaza.”
Nyuma y’iminsi umunani ngo ni bwo batangiye kumujyana mu biro byabo kumubaza, aho ku munsi wa mbere wo kumubaza bamubajije abajenerali bo mu Rwanda bavugana. Ngo yarabahakaniye anababwira ko nta n’umwe bavugana ndetse nta n’umuntu wo mu muryango wabo uba mu gisirikare.
Ngo bamubwiye ko bamukubita natababwiza ukuri. Ngo baje no kumubaza umugabo witwa Pasiteri Deo Nyirigira, asubiza ko amuzi, ko ari pasiteri we, ngo banamubaza niba hari icyo bapfa, arabahakanira.
Bananamubajije uwitwa Felix Mwizerwa, ngo ababwira ko amuzi ko ari umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira kandi ngo na we ntacyo bapfa. Ngo banamubajije abantu avugana na bo muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, abahakanira ko ntabo.
Muri uko kumubaza, Cyemayire avuga ko yumvaga hari abantu bandi babaga bahari ariko ngo ntiyamenyaga abo ari bo kuko yari afunze igitambaro mu maso. Ikaba ari na yo mpamvu akeka ko pasiteri Deo Nyirigira n’umuhungu bari bahari.
Bamaze kumubaza ngo bamusubije aho yari afungiye bongera kumuhambiriza amapingu amaguru n’amaboko, ku munsi ukurikiyeho bongera kujya kumubaza.
Ati “Bambajije ibibazo byinshi cyane, bambajije umunsi wose. Kuva nka saa tatu kugeza saa sita, bajya kungaburira, bangarura saa munani bigera saa kumi n’ebyiri. Nk’uko akomeza abisobanura.”
Mu bibazo bamubazaga, harimo imyirondoro, aho yize, amazina y’abo bavukana na za telefoni zabo, ngo bamubaza inshuti ze zo mu Rwanda na telefoni zabo ndetse n’iz’i Mbarara. Avuga ko banamubajije impamvu ajya mu Rwanda, asobanura ko ahaza kubera ko ahafite umuryango.
Yagize ati “Impamvu nza mu Rwanda ni yo yabaye ikibazo cyane kuko bambaza itariki igihe nazaga mu Rwanda icyo nabaga nje gukora. Nagiye nsobanura ariko nkabona ntibabyumva bakambwira ngo turagukubita. Bati ‘wewe utapata shida, turagukubita.’ Nkababwira nti ibyo mbabwira ni ukuri nta kindi kinjyana mu Rwanda.”
Nyuma yo kumubaza ibibazo byinshi, abo basirikare ngo bamubwiye ko bamukekagaho kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko ngo none basanze ahaba byemewe n’amategeko, ngo niyihangane umuyobozi azamufungura.