• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Editorial 30 Jan 2018 ITOHOZA

Kuri uyu wa Kabiri nibwo  Cyemayire Emmanuel yaganiriye n’itangazamakuru, ku maso bigaragara ko ananiwe nyuma y’iminsi 25 y’ububabare yanyujijwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), arara rwantambi. Yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, asa nubonekewe yagize  ati “ndumva ndi kurota, mvuye ikuzimu”. Cyemayire Emmanuel avuga ko I Kampala ngo yahahuriye n’akaga gakomeye, aho ngo yahohotewe cyane kugera n’aho bamuzirikisha amapingu amaboko n’amaguru bayaboheye kucyuma hejuru.

Yagize ati “Banziritse amaguru bayanaganika ku cyuma, noneho n’amaboko barayazirika ndyama ku makaro, namaze iminsi umunani ahantu mu ma escaliers (ingazi), nta muntu umbaza uretse kunkubita mu gitondo nimugoroba, bankubitaga inshyi n’imigeri bambaza ngo nazanywe n’iki, nkababwira ko ari bo bakizi kuko njyewe ntacyo nari nzi, mara iminsi umunani bankubita ndi kuri ayo mapingu, nta kintu na kimwe nifubitse, nahagiriye ibihe bikomeye cyane, naharwariye umugongo n’ubu urambabaza.”

Nyuma y’iminsi umunani ngo ni bwo batangiye kumujyana mu biro byabo kumubaza, aho ku munsi wa mbere wo kumubaza bamubajije abajenerali bo mu Rwanda bavugana. Ngo yarabahakaniye anababwira ko nta n’umwe bavugana ndetse nta n’umuntu wo mu muryango wabo uba mu gisirikare.

Ngo bamubwiye ko bamukubita natababwiza ukuri. Ngo baje no kumubaza umugabo witwa Pasiteri Deo Nyirigira, asubiza ko amuzi, ko ari pasiteri we, ngo banamubaza niba hari icyo bapfa, arabahakanira.

Bananamubajije uwitwa Felix Mwizerwa, ngo ababwira ko amuzi ko ari umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira kandi ngo na we ntacyo bapfa. Ngo banamubajije abantu avugana na bo  muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, abahakanira ko ntabo.

Muri uko kumubaza, Cyemayire avuga ko yumvaga hari abantu bandi babaga bahari ariko ngo ntiyamenyaga abo ari bo kuko yari afunze igitambaro mu maso. Ikaba ari na yo mpamvu akeka ko pasiteri Deo Nyirigira n’umuhungu bari bahari.

Bamaze kumubaza ngo bamusubije aho yari afungiye bongera kumuhambiriza amapingu amaguru n’amaboko, ku munsi ukurikiyeho bongera kujya kumubaza.

Ati “Bambajije ibibazo byinshi cyane, bambajije umunsi wose. Kuva nka saa tatu kugeza saa sita, bajya kungaburira, bangarura saa munani bigera saa kumi n’ebyiri. Nk’uko akomeza abisobanura.”

Mu bibazo bamubazaga, harimo imyirondoro, aho yize, amazina y’abo bavukana na za telefoni zabo, ngo bamubaza inshuti ze zo mu Rwanda na telefoni zabo ndetse n’iz’i Mbarara. Avuga ko banamubajije impamvu ajya mu Rwanda, asobanura ko ahaza kubera ko ahafite umuryango.

Yagize ati “Impamvu nza mu Rwanda ni yo yabaye ikibazo cyane kuko bambaza itariki igihe nazaga mu Rwanda icyo nabaga nje gukora. Nagiye nsobanura ariko nkabona ntibabyumva bakambwira ngo turagukubita. Bati ‘wewe utapata shida, turagukubita.’ Nkababwira nti ibyo mbabwira ni ukuri nta kindi kinjyana mu Rwanda.”

Nyuma yo kumubaza ibibazo byinshi, abo basirikare ngo bamubwiye ko bamukekagaho kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko ngo none basanze ahaba byemewe n’amategeko, ngo niyihangane umuyobozi azamufungura.

2018-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori-Bombori mu Ishema Party :  Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro  Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Editorial 24 Jun 2017
Kuki urupfu rwa Juvenal Habyarimana rugumya kuriza Abafransa- Isesengura rya  Ntarugera Deo Koya

Kuki urupfu rwa Juvenal Habyarimana rugumya kuriza Abafransa- Isesengura rya Ntarugera Deo Koya

Editorial 01 Nov 2016
CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

Editorial 27 Dec 2019
Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon,  uri mu ruzinduko mu Rwanda

Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 30 Oct 2017
Perezida Kagame avuga kuri nyakwigendera Mucyo, ati  ‘yari umuyobozi utiremereza’
Amakuru

Perezida Kagame avuga kuri nyakwigendera Mucyo, ati ‘yari umuyobozi utiremereza’

Editorial 06 Oct 2016
Uganda : Imvuru zadukiriye  Umujyi  wa Kasese
ITOHOZA

Uganda : Imvuru zadukiriye Umujyi wa Kasese

Editorial 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru