• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

Editorial 25 Feb 2017 ITOHOZA

Mu nkuru zigeze gusohoka mu Kinyamakuru Rushyashya twabagaragarje uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yabyaranye na Dr. Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana uyu Dr. Akingeneye waguye mu ndege yari itwaye Perezida Habyarimana, bivugwa ko yaba ariwe Ise wa Ingabire Victoire kuko Therese Dusabe yari afite abana badahuje ise kubera abagabo batandukanye yabanye nabo.

Twabagaragarije uko Dusabe Therese wari Umuforomokazi akaba n’Umubyaza mubitaro bya Butamwa yakuragamo inda ababyeyi bamugana, abandi akabicira abana munda ngo ni Abatutsi.

Mu kiganiro KT dukesha iyi nkuru yagiranye na Patricia nk’umutangabuhamya Patricia avuga ko yageze mu cyahoze ari Komini Butamwa (Ubu ni mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge) mu 1977 afite imyaka 20 y’amavuko, ndetse anatwite inda y’amezi arindwi.

Igihe cyo kubyara kigeze, Patricia n’umugabo we ngo bafashe icyemezo cyo kujya kubyarira mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali kuko ari byo bari bizeyeho serivisi nziza.

Agira ati “Ntabwo nizeraga abaforomo bo ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa. Twakoze urugendo rw’ibilometero 15 kugira ngo tubyarire ahari serivisi zizewe.”
Cyakora, ku nda ye ya kabiri, Patricia avuga ko yari yaramaze kugirira icyizere Ikigo Nderabuzima cya Butamwa.

-29.gif

Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire

Ati “Kuko twari tumaze kumenyerana n’abantu b’i Butamwa, inshuti zanjye zambwiye ko hari umuforomokazi w’umubyaza w’umuhanga witwa Therese Dusabe, kandi ko ari na we uyobora ikigo nderabuzima. Ndibuka ko ari we wambyaje umwana wanjye wa kabiri.”

Mu 1970 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yari yarohereje Therese Dusabe gukorera ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa avuye mu cyari Perefegitura ya Gisenyi (mu Karere ka Rubavu ubu). Dusabe yahise aba umuforomokazi w’ikimenyabose hose muri Butamwa.

Byongeye, kubera umwuga yakoraga, yahise anamenyana n’abategetsi bakomeye barimo na Laurent Twagirayezu wari Burugumesitiri wa Komini Butamwa.

Abaturage b’i Butamwa, baganiriye na Kigali Today, dukesha iyi nkuru bavuga ko Dusabe yahageranye n’abana be n’umugabo ariko utari uw’isezerano. Mu bana yazanye harimo abakobwa babiri bahuje se, ari bo Victoire Ingabire Umuhoza na murumuna we Regine Uwineza. Hakaba na Gaby na Abdul na bo bavuka ku wundi mugabo.

Mu myaka isaga makumyabiri yamaze ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa, Therese Dusabe ngo yari yarabaye inshuti y’inkoramutima ya bose muri Butamwa. Kuri ubu ariko aba mu Mujyi wa Zevenhuizen mu Buholandi.

Naho umukobwa we, Victoire Ingabire Umuhoza, ari muri gereza nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 15 amaze guhamwa n’ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’icyo guha intwaro umutwe witwaje intwaro ugamije gutera u Rwanda.

N’ubwo yahamwe n’ibyo byaha ariko Ingabire ntiyari mu Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Gusa, ahagana muri 2010, yashinze umutwe wa politiki ugizwe n’impunzi z’Abanyarwanda, ndetse bamwe muri bo batahukana na we mu 2010.

Nyamara, abenshi mu bashinganye ishyaka “FDU Inkingi” na Victoire Ingabire Umuhoza bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda badahari, kubera ibyaha bya Jenoside basize bakoze mu Rwanda.

Nka Joseph Ntawangabandi, umwe muri bo, yari yarakatiwe ashinjwa ubwicanyi bakorewe abanyeshuri mu kigo yari abereye umuyobozi mu cyahoze ari Komini Rukira muri Perefegitura ya Kibungo.

Therese Dusabe wari indakemwa muri Butamwa yaje guhinduka ruharwa

N’ubwo mu byaha ubushinjacyaha bwari bufitiye ibimenyetso harimo ko Victoire Ingabire Umuhoza yakoranaga bya hafi na FDLR, igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, hari n’ibimenyetso bigaragaza ko yafashije nyina Dusabe Therese kuva mu Rwanda aho yasize akoze amarorerwa akamujyana mu Buholandi.

Muri Butamwa aho Dusabe yageze mu mwaka wa 1970 akahaba inkoramutima ya benshi, mu 1994 yahasize inkuru mbi nyuma yo koreka imbaga muri Jenoside.
Kubera uburyo yari azwi cyane muri Butamwa, ngo abagabo benshi babaga bamwifuza ndetse biza gutuma uwitwa Florent amutahira.

Patricia, avuga uko abibuka, agira ati “Tubibukira ku gusomana mu ruhame. wabonaga batangaje kuko gusomana n’ibintu tutari tumenyereye.”

Ubwo inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Dusabe ngo yahise atandukana na Florent amuhora ko ari umututsi ndetse anatangira kumushinja ko yari ashyigikiye Inkotanyi.

Icyo gihe, Komini Butamwa yahise ihabwa Burugumesitiri mushya ari we Stanislas Ruberangondo.

Dusabe ariko ngo ntiyiburiraga kuko yahoraga agaragiwe. Mu rubanza rwe muri Gacaca, hamwe n’izindi nterahamwe 16, amakuru yagaragaje ko hari inama nyinshi bakoreraga mu rugo kwa Burugumesitiri Ruberangondo, bategura kurimbura Abatutsi, imyaka itanu mbere y’uko Jenoside iba ku mugaragaro.

-5848.jpg

Victoire Ingabire na Raissa Ujeneza, umukobwa we

-5849.jpg

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “Therese yahoraga atoteza Abatutsikazi babyariraga ku Kigo Nderabuza cya Butamwa ababwira ko abo bana bazajya mu nkotanyi bakongerera inyenzi ingufu.”

Ahagana mu 1993, Guverinoma yariho icyo gihe, yatangiye kugenda yikiza abatavuga rumwe nayo, ndetse n’abakundaga Inkotanyi bose.

Muri Butamwa, abantu baburirwaga irengero buri munsi. Patricia, mu buhamya bwe, avuga urupfu rwa Gerald Gateneri wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Butamwa nawe yishwe muri ubwo buryo.

Abatuye i Butamwa bavuga ko nyina wa Ingabire yitabiraga inama zose zateguraga kugaba ibitero ku batutsi, ndetse muri 2009 Inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya iyicarubozo yakoreraga Abatutsikazi bajyaga kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa.

Muri Jenoside, ngo Abatutsikazi benshi bajyaga kuri icyo kigo nderabuzima baburirwaga irengero hamwe n’impinja zabo, ndetse ngo kugeza n’ubu aho babarigisirizaga ntiharamenyekana.

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko muri Komini Butamwa honyine hishwe abatutsi basaga ibihumbi umunani.

Uretse Patricia n’umuryango we, hari undi muryango umwe rukumbi washoboye kurokera aho i Butamwa. Cyakora, uwo muryango ntiwashoboye kwihanganira gukomeza gutura i Butamwa, wahise wimukira mu Majyepfo. Kuri ubu, abatuye mu Murenge wa Mageragere hafi ya bose ni abimukira.

Umukwe wa Dusabe iyo yajyaga kumusura yagendaga muri kajuhujugu

Dusabe wibereye mu mudendezo mu Buholandi yasize izina ritazibagirana i Butamwa. Mu 1985, abaturage bavuga ko yaguze isambu ya hegitari eshatu, iri kuri metero 500 uvuye ku muhanda mugari.

Muri iyo sambu yubatsemo inzu nini ugereranyije n’izo abaturanyi be babagamo, kandi ayubaka mu buryo bwari bugezweho dore ko nk’uko bigaragara ku bisigazwa byayo, yari yubakishije rukarakara mu gihe abandi bubakishaga ibiti. Mu gutaha iyo nzu, ngo byari ibirori bikomeye cyane.

Abaturage bo muri ako gace, barimo Patricia na Ladislas w’imyaka 51, bavuga ko bamaze ibyumweru bibiri kwa Dusabe barya bananywa, ibyari byateguriwe umuhango wo gutaha inzu.

Mu bindi byahaga imbaraga Therese Dusabe, harimo kuba yari afite umukwe wari ufite ipeti rya kapiteni mu ngabo za Habyarimana.

Uyu mukwe we, uko yajyaga kumusura ngo yagendaga mu ndenge ya kajugujugu. Kugeza ubu, abaturage bari bahatuye bavuga ko bibuka ukuntu bahimbazwaga no kubona iyo kajuhujugu ya gisirikare ihaguye.

N’ubwo yibera i Zevenhuizen mu Buholandi, Dusabe yahaye akazi abantu batazwi muri ako gace yari atuyemo, ubu ni bo bamukorera mu isambu. Ndetse bamwe mu bahegereye bavuga ko babona hakoze gusa batazi umuntu uhakora n’igihe ahakorera.

Ikigaragara ni uko Dusabe adashaka kuvirira Butamwa. Mu minsi ishize, Dusabe ngo yatunguye Patricia aramuhamagara kuri terefone amusaba kumushakira umuntu uba amucungira isambu.

Patricie agira ati “Mperuka Therese amaso ku maso ku wa 12 Mata 1994 Interahamwe zihiga bukware abatutsi.”

Patricie akomeza avuga ko abaturage b’i Butamwa bafata Therese nk’imbarutso ya Jenoside muri ako gace. Cyakora, Patricie ni we wenyine warokotse Jenoside uri aho i Butamwa.

Inkiko Gacaca zitangira gucira imanza abakoze Jenoside mu cyari Komini Butamwa, zabanje kubura abatangabuhamya. Abaturage bararuciye bararumira.

Kigali Today, ivuga ko mukiganiro yagiranye na Patricie agira ati “Inkiko Gacaca zitangira, ni njye ngenyine wahagurutse mvuga ukuri, Kubera ko abatutsi bose bari barabishe, nta mpuhwe na nkeya abaturage bari bafite zatuma bahaguruka ngo bashinje abakoze Jenoside.”

Akomeza agira ati “Undi muryango rukumbi warokotse ni uwa Murangwa na murumuna we Ildephone…ariko bari bakiri abana bato ku buryo byabagora kumenya abo bicanyi.”

Uyu mukecuru yatanze ubuhamya ku bantu 17 bafatwa nk’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside muri Butamwa.

Abadepite bo muri Espagne bigize abavugizi ba Dusabe Therese na Victoire Ingabire

Mu gihe hashize imyaka umunani Dusabe Therese, nyina wa Victoire Ingabire Umuhoza akatiwe n’inkiko Gacaca gufungwa burundu adahari, kugeza ubu uyu mugore arakidegembya.

Kuva Ingabire yakatirwa igifungo cy’imyaka 15, itsinda ry’abadepite bo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bagenda bagerageza gushaka impamvu zose zibahanaguraho ibyaha baregwa, we na nyina bakagirwa abere.

Kigali Today muri iyi nkuru igaragaza ko umwe muri abo badepite witwa Rosa Ferragut ukomoka i Majorque muri Espagne, yaba ahura bihoraho na bamwe mu bo mu muryango wa Ingabire baturanye kuri icyo kirwa kiri mu Nyanja ya Mediterane.

Muri Nzeri 2016, uyu mudepite yari mu itsinda ry’abadepite ba EU bagize Komisiyo y’Uburenganzira bw’Umugore n’Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, baje gusura u Rwanda.

-186.png

Umugabo wa Victoire Ingabire, Lin Muyizere

Ubwo mu Rwanda, we na bamwe mu bandi bari bagize iryo tsinda bikurunze cyane kuri Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka 1930 basaba kubonana na Ingabire, ariko abacungagereza barabahakanira kuko nta ruhushya bari babifitiye.

Bamaze kuva i Kigali basubiye iwabo, bahise basohora inyandiko bagaragaza ko batavuga rumwe n’ifungwa rya Victoire Ingabire.

I Butamwa, abo nyina wa Victoire Ingabire yateye ibikomere bitazasibangana, ntibigeze banamenya ko abo badepite bakandagiye mu Rwanda.

Ku wa 16 Mutarama 2010, agera mu Rwanda aje kwiyamamariza kuba Perezida, yahise yerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahashyinguye imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside.

Icyo gihe, yabwiye abanyamakuru ko umugambi we w’ibanze ari ugukura Abanyarwanda mu bwoba, ubukene n’Inkiko Gacaca kuko ngo ntacyo zari zimaze.
Yagize ati “Witegereje muri uru rwibutso, ubona ko rugaragaza igice kimwe gusa cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari ikindi gice cya Jenoside yakorewe Abahutu kandi barababaye, bibaza igihe bo bazabonera umwanya wo kunamira ababo.”

Ayo magambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yafashwe nko gushinyagurira imiryango y’abatutsi bafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso, ndetse abenshi bayafata nk’ishusho ya gahunda ye y’urwango afitiye Abatutsi no gupfobya Jenoside yabakorewe.

Ingabire yahise ashyikirizwa ubutabera akatirwa gufungwa imyaka umunani mu rukiko rwisumbuye, ariko ajurira mu Rukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ikirenga rwamuhamije ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no guhungabanya umutekano w’igihugu, maze rumukatira igifungo rukigira imyaka 15.

Source : KT

2017-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Editorial 15 Sep 2017
Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Editorial 15 Feb 2020
Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Editorial 21 Mar 2019
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Editorial 15 Sep 2017
Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Editorial 15 Feb 2020
Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Editorial 21 Mar 2019
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Editorial 15 Sep 2017
prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru