Ibiro bishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, Federal Bureau of Investigation (FBI) abakozi babyo bajyaga basoma ubutumwa bwo kuri email bwabaga bwanditswe na Sam Kutesa, akaba ubu ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, hakaniyongeraho n’uko ibyo biro byanumvirizaga ibiganiro yajyaga agirana n’abandi kuri telefone, ndetse n’umugore we Edith Kutesa, nyuma y’uko bamaze gukekwa amababa kubirebana no kwijandika mu bikorwa bifitanye isano na ruswa muri LONI.
Kutesa akaba yarabaye Perezida w’Akanama ka LONI kuva muri 2014 kugeza muri 2015, bikaba bivugwa ko yaba yarakiriye akayabo kagera ku madolari y’Amerika angana na $500,000, ajya kungana n’amashilimgi ya Uganda miliyari imwe na miliyoni Magana inani [1.8 billion], ngo akaba yarayahawe n’umuturage wo mu gihugu cy’Ubushinwa, witwa, Patrick Ho wo mu Kigo cyizwi nka China Energy Fund Committee [CEFC], mu rwego rwo kugirango icyo Kigo gihabwe amahirwe mu rwego rw’ ubucuruzi.
Nkuko Ikinyamakuru cyo muri Australia cyitwa the Sydney Morning Herald cyibitangaza, ngo Abashinjacyaha bo muri Amerika batanze ubuhamya mu rukiko, bugaragazako Kutesa n’abiwe baba barijanditse mu bikorwa bifitanye isano na ruswa, mu gihe bakoraga ku muryango w’Abibumbye.
Kutesa n’umugore we Edith Kutesa, bakaba baratunzwe agatoki kubera impamvu z’uko baba baragiranye imikoranire n’undi mushinwa witwa Sheri Yan, uzwi kuba yarajyaga apanga za [soirees], kwakira abadipolomate hamwe na banyiri mishanga ikomeye ku rwego rw’isi, yabaga ifite agaciro ka za miliyoni, mu rwego rwo kuryoshya, bikaba byarabaga bigamije gushakisha ibiraka.”
Umugore wa Kutesa yigeze gukorerwa, uko kumvirizwa kw’ibiganiro byajyaga bikorerwa kuri telefone, kukaba kugaragaza ko Yan na Ho bajyaga bakorana bya hafi mu rwego rwo kuba bakoreshwa mu kwakira bituga ukwaha mu muryango w’Abibumbye.
Yan akaba yarigeze gutabwa muri yombi n’abakozi b’ibiro bishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), m’ Ukwakira 2015, bikaba bivugwa kandi ko yashinjwaga kuba yarahaye bituga ukwaha uwahoze ari Perezida w’Umuryango w’Abibumbye wa 68 witwa, John Ashe, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the Sydney Herald . Kutesa akaba yari Perezida w’inama nkuru ya LONI wa 69.
Yan akaba ariwe watangije Ikigo cyitwa Global Sustainability Foundation (GSF), arinacyo giterwa inkunga n’abayobozi bo mu nzego za politike, abaherwe mu by’ubucuruzi, n’abagize imiryango y’abagashize kuri iy’ isi ya Rurema.”
Edith Kutesa na Ashe, bakaba barashyizwe ku rutonde bombi gusa, bari bashinzwe kugira inama GSF, ngo mu gihe GSF yabaga irimo gushakisha ukuntu yashyira mu bikorwa ibyabaga bizwi nk’ibikorwa by’ubugiraneza, ubuhamya bwakusanijwe na, FBI bugaragaza ko, kuba yarahaye umwanya Ashe nk’umujyanama bwari uburyo bwo kugirango ajye amuhemba akayabo ka amadolari y’ Amerika angana na $20,000, buri kwezi, hakaniyongeraho n’andi menshi y’inyoroshyo.
Nta gihamya igaragaza ko Yan yaba yarajyaga aha bitugukwaha Kutesa n’abiwe, n’ubwo amakuru yakusanijwe na FBI, anaherutse gutangazwa mu rukiko rwo muri Amerika, avuga ko Ishyaka rya Gikomonisite ryashyizeho abantu bafite imikoranire ya hafi na Yan, bari bafite imigambi yo korohereza imitangire ya ruswa.
Ikizwi n’uko muri 2015, Yan yari yarigaruriye Perezida w’Inama ya LONI wa 68, ndetse nu wa 69 mu muryango we utegamiye kuri Leta (ONG).
Ashe yari ku rutonde rw’abakozi bahembwa, kandi umugore wa Kutesa akaba yari yarahawe umwanya nk’umujyanama w’ akanama k’ubutegetsi”, Kuba umugore wa Kutesa yarahawe uriya mwanya, byatumye FBI itangira kumukeka amababa, bityo muri 2015, itangira ku murya runono, arinako FBI yatangiraga gukurikirana ibyo bavuganaga ndetse nibyo bajyaga bandikirana.
Iri cukumbura rigaragaza ko Yan ari umwe mu basaga icumi bacyekwaho kuba barijanditse mu bikorwa bya ruswa mu miryango itatu itabogamiye kuri Leta, ifitanye imikoranire ya hafi n’Ishyaka rya Gikomonisite I Beijing. Yan agaragazwa n’abashinjacyaha b’Amerika nk’umugore wakunze kwijandika mu bikorwa bya ruswa inshuro nyinshi, mu buryo bwinshi bunyuranye, kandi wabikoraga nta kuzuyaza nta n’umususu.
Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, zikaba zizeye ko ubuhamya bwatanzwe buzagaragaza imibanire ishingiye kuri ruswa hagati ya [Ho] na Kutesa, waje gufata indi ntera hagati ya Nzeri 2014 na Nzeri 2015, ubwo Kutesa yakoraga nka Perezida w’ Akanama ka LONI, wa 69.
“Ubuhamya bukaba bukubiye mu nyandiko zajyaga zinyuzwa kuri email n’ibiganiro kuri telefone byafashwe, nabyo bigaragaza, uburyo yajyaga akorana n’uwo Kutesa yasimbuye, uregwa ko yagerageje kubagarira ubushuti bushingiye ku mikoranire, mu rwego rw’ubucuruzi hagati y’uwo Kutesa yasimbuye mu gihe yari akiri ku ntebe ariwe , John Ashe, wakoze nka Perezida w’inama ya LONI, hagati ya Nzeri 2013 na Nzeri 2014.
Uregwa yatangiye yimenyekanisha kuri Ashe, nk’Umunyamabanga Mukuru wa CEFC NGO. Bityo, nkuko yabikoze kuri Kutesa, ubwo yari akiri Perezida w’Inama ya LONI, uregwa akaba yaratumiye Ashe mu rwego rwo kugirango asure CEFC NGO mu gihugu cya Hong Kong, ndetse no kugira ngo afate ijambo mu mihango inyuranye.
Hagati mu kwezi kwa Mata 2014, Ashe yaje kujya mu gihugu cya Hong Kong, ahurirayo n’uregwa ndetse n’abandi nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha.
Muri icyi cyumweru, Ho, bamwangiye ko yatanga ingwate, kugirango azajye aburana ari hanze inshuro ebyeri, akaba acyekwaho kuba aha ruswa abadipolomate bakomoka ku mu gabane wa Afurika, harimo na Kutesa wananiwe kwisobanura ku birego aregwa mu rukiko rwo muri Amerika.
Nkuko Igitangazamakuru Inner City Press cyibitangaza, ngo Ho yagerageje kwifashisha CEFC kubera umwanya iyo ONG ifite muri LONI, agamije gukwepa ibyo birego.
Ariko ibi ndetse nibya Ho byatewe utwatsi n’umucamanza Loretta Preska, ku wa 14 Ugushyingo , harimo n’igitekerezo cy’uko ubuhamya bwa Cheikh Gadio, wahoze ari umudipolomati ukomoka mu gihugu cya Senegali butakwakirwa.
Ho, yageragezaga gutesha agaciro ubuhamya bwa Cheikh Gadio, bugaragaza ukuntu Perezida wa Chad Idriss Deby, yifashe nyuma yo kumva iyo ruswa yashinze imizi. Ho, yigeze gutabwa muri yombi amezi ane ashize ku mpamvu z’uko ngo yaba yarahaye Gadio na Kutesa ruswa.
Nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza, biteganijwe ko, Gadio azajya gutanga ubuhamya, kandi ko uregwa azaha urukiko akayabo kangana n’amadolari ya Amerika miliyoni $2, ngo yaba yarahishe mu isanduku yari yageneye Perezida wa Chad, mu rwego rwo kugirango bagirane inama igamije ubucuruzi hagati yabo bombi, mu Ukuboza kwa 2014 nk’impano bityo ngo Perezida akaba yarahishe iyo ruswa nkuko Gadio abivuga, ngo iyo ruswa ikaba yari igamije gufasha uregwa kugera ku nyungu ze z’ubucuruzi mu gihugu cya Chad.
Kandi ngo nyuma yaho, uregwa yaje kwandikira ibaruwa Perezida igaragaza ko yari afite icyifuzo cyo gutanga akayabo kangana na miliyoni z’amadolari ya Amerika angana na [ 2millions USD], yari yageneye ibikorwa by’ubugiraneza aho mu gihugu cya Chad kandi ko uregwa atigeze abaza Gadio ku byerecyeranye niriya nkunga cyangwa se wenda ngo agire nicyo avuga kuri iyo ngingo .
Ubu buhamya bwitezwe, nkuko ikinyamakuru Inner Press cyibitangaza, buzaba ari icyimenyetso simusiga kuri Guverinoma, ko uregwa yijanditse mu bikorwa bya ruswa. Urukiko rwasobanuye ko nyuma y’inama y’ubucuruzi yabereye muri Chad aho uregwa yandikaga ibaruwa igaragaza ko yashakaga gutanga ingirwa nkunga ingana na Miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika muri 2014, Perezida yabibonaga nkaho ari igikorwa gikwiriye.
Urwego rurega ntirwigeze rugaragaza cyangwa se ngo rusobanure niba hari amafaranga yigeze atangwa naho yaba yaratangiwe. Ubuhamya bwa Gadio bukaba bwitezwe ko bwazagaragaza ko uregwa yaba yarahaye Perezida akayabo kangana n’amadolari y’Amerika angana na miliyoni $2, yari ahishwe mu isanduka, kandi ko iyo baruwa yaba yaranditswe nyuma y’uko iyo ruswa itangwa.
Akaba kandi yaranditse ko ku wa 13 Ugushyingo 2018, Ho, yanditse asaba ko imikoranire ye hagati ye n’umuryango wa Kutesa itashyirwa muri urwo rubanza, ndetse n’imikoranire ye hagati y’uwo Kutesa yasimbuye nka Perezida w’Inama Nkuru ya LONI Ashe.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta wa LONI, ngo waba wariyemeje kujya ugemura intwaro muri Chad, Qatar, Libya ndetse na Sudani y’Amajyepfo.
Ikindi kandi, nuko raporo y’ikinyamakuru Inner City igaragaza ko , Ho na CEFC bitanze, kugirango ibihano byari byarafatiwe igihugu cya Iran bye kubahirizwa, kandi ubu buhamya bukaba buzagaragazwa mu rukiko, ariko Guverinoma ikaba yemeye ko itazagaragaza ibyerecyeranye n’ibikorwa by’iterabwoba muri ubu buhamya, ndetse n’umubano hagati ya Amerika n’igihugu cya Iran, mu gihe urubanza ruzaba rurimo gucibwa.
Ikindi kandi n’uko videwo y’iminota , 23- y’a magambo Ho yavugiraga mu mbwirwaruhame yavugiye muri LONI ,atazigera avugwa, nyuma y’uko ayo magambo yiswe “umwanda”. Indi tariki y’urubanza ikaba iteganijwe ku wa 26 Ugushyingo 2018.
Ariko Nyakubahwa Sam Kutesa we akaba agikomeje gutsimbarara, avuga ko ari umwere.