• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Editorial 24 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zakomye mu nkokora ibitero bibiri byari bigiye kugabwa n’umutwe wa FDLR, ushinjwa ibyaha bitandukanye byibasira abasivili mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibi bitero byombi byagabwe ku birindiro bya FARDC i Rugari muri Rutshuru, ku wa Mbere. Imbunda ziremereye zumvikanye muri aka gace bituma n’abaturage bava mu byabo, abenshi bakomereka bahunga imirwano kuko yabaye batangiye kujya mu mirimo ya mu gitondo.

Ikinyamakuru Actualité kivuga ko abaturage benshi bahunze berekeza mu duce twa Rumangabo na Kibumba, kuri Kiliziya aho bizeye umutekano.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyaruguru ziri mu gikorwa cyo guhiga imitwe yitwaje intwaro cyiswe Sokola 2, Major Njike Kaiko Guillaume, yemeje ko agahenge kagarutse mu biturage byagabwemo ibitero.

Ati “Izi nyeshyamba zari zigamije gutera ubwoba mu baturage kuko baduteye mu masaha abantu baba bageze mu mirimo yabo ariko FARDC yabyitwayemo kinyamwuga. Icya mbere twakoze ni ukugerageza uburyo ingaruka z’imirwano zaba nkeya ku baturage mu buryo bushoboka.”

“Igitero cya mbere twagisubije inyuma ku birindiro bya Rwaza ukiva i Goma werekeza Rutshuru. Bongeye kudutera i Kakomero naho tubasubiza inyuma turanabakurikirana. Ubu agahenge kabonetse mu baturage.”

Abaturage muri aka gace babaye mu bwoba bukomeye kubera imitwe yitwaje intwaro ikunze kubagabaho ibitero. Umutwe wa FDLR ubarizwamo benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungiye muri RDC mu myaka 25 ishize.

2019-07-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Editorial 17 Feb 2024
Muri Emirates na KCC, ‘Visit Rwanda’ yabaye intero ku mukino wa mbere wa Arsenal muri Premier League

Muri Emirates na KCC, ‘Visit Rwanda’ yabaye intero ku mukino wa mbere wa Arsenal muri Premier League

Editorial 13 Aug 2018
Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Editorial 02 Apr 2024
Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo  by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Editorial 18 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo  ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘
Mu Rwanda

Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘

Editorial 10 May 2017
Gianni Infantino atorewe kuyobora FIFA
IMIKINO

Gianni Infantino atorewe kuyobora FIFA

Editorial 26 Feb 2016
Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma
Mu Mahanga

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Editorial 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru