Igisirikare cy’u Rwanda cyatangiye gahunda ngarukamwaka yo gusuzuma uko umubiri uhagaze(imyitozo ngororamubiri) ku basirikare bose. Ku ikubitiro haherewe ku basirikare bari mu cyiciro cya ba ofisiye bato n’abakuru.
Iyi gahunda izakomeza kugeza buri musirikare wese asuzumwe.
Major Patrick Kayinamura, umuyobozi w’agateganyo wa siporo mu ngabo z’u Rwanda avuga ko abasirikare b’u Rwanda basabwa byibura gusuzumwa inshuro ebyiri mu mwaka.
“Abitabiriye isuzuma ry’uyu munsi basoje neza ibyiciro bitatu bisabwa hashingiye ku myaka ya buri umwe. Nk’ubu umwe mu basirikare bakuru yashoboye gukora umwitozo wo ‘kwicara-uhaguruka’(sit-ups) inshuro 60 mu gihe kitageze no ku minota ibiri” nk’uko Major Kayinamura. Iri suzuma ryatangirijwe mu kigo cya gisirikare cya Kami, giherereye mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo.
Itsinda rya mbere rya ba ofisiye ryitabiriye iri suzuma, ni abakora ku cyicaro gikuru cya minisiteri y’ingabo n’ibigo bishamikiye ku gisirikare cy’u Rwanda nka MMI, Horizon Group, Urwego rw’ubushinjacyaha rwa gisikare(military prosecutor’s office),Urukiko rwa gisirikare, iguriro rya gisirikare, , APTC LTD na LTC.
Major Patrick Kayinamura yongeyeho ko iri suzumamubiri rikubiye mu byiciro bitatu aribyo: “push-ups, sit-ups, no kwiruka n’amaguru urugendo rw’ibirometero 3.2(two-mile). Buri musirikare asabwa kubona byibura amanota 60 muri buri cyiciro.
Major Kayinamura yashimangiye ko siporo ari ishingiro mu guhoza abasirikare biteguye mu nshingano zindi. Gahunda y’isuzumamubiri ku basirikare b’u Rwanda iba buri mwaka, igakorwa mu mezi ane.
Lt Umuhire Triphonie ukorera mu rukiko rwa gisirikare avuga ko yishimiye iri suzumamubiri kubera ko rimuha amahirwe yo kumenya ingano y’imbaraga z’umubiri we, ubushobozi ndetse n’imihumekere ye.
Ati:”nk’umusirikare w’igihugu, iri suzumamubiri rimfasha kongera gukangura imikaya y’umubiri, ndetse no kongera ubwirekure bw’umubiri, ubushobozi bwo gukora buri kimwe, Imbaraga z’ubwonko n’imbaraga zo kwitabara.
Lt Col Charles Safari, umuyobozi mukuru w’iguriro rya gisirikare nawe yavuze ko ku basirikare, iri suzuma rigamije kubongerera ubuzima; kubaka ubudahangarwa, kubaka ubushobozi bwo kwihagararaho, no kongera Imbaraga zikenewe mu buzima bw’umusirikare. Yanongeyeho ko abatitegura bagwa mu byago ku buryo bworoshye.