Bibiliya iravuga ngo Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana, kuko byanditswe ngo“Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, N’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.”
Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?
Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa. 1 Abakorinto 1:18-21.
Intumwa z’Imana z’ukuri zirarenganywa, zigatotezwa ndetse zikanicwa kuko ibyo bigisha abatazi ijambo ry’Imana babifata nk’ubupfu nyamara bikiza benshi. Gusa si igitangaza kuko Yesu yasize avuze Ko umugaragu ataruta shebuja kandi anababwira Ko niba baramutoteje nabo bazatotezwa.
Kimwe mu biherekeza umuhamagaro w’intumwa nyakuri habamo imibabaro no gutotezwa.
Izi nizo ntumwa za mbere zabayeho kandi akarusho zo zifite kurusha izindi ntumwa ni uko zo zibaniye na Yesu imbonankubone, akazigisha bari kumwe mu mubiri ndetse zikanamwibonera akora ibitangaza kugeza apfuye ndetse akazuka akaziha intego yo kugenda amahanga zihindura abantu abigishwa ba Kristo. Asubiye mu ijuru ntiyazijyanye ahubwo yazisabiye kurindirwa mu isi nubwo nazo zitahatinze kuko itotezwa ritazoroheye kugeza nazo bazishe zikajya Mu ijuru gusanga uwazitumye ariko zari zimaze gukora imirimo ikomeye mu isi.
Amakuru y’uko basoje urugendo rwabo hano ku Isi yagiye avugwa n’abantu mu buryo butari ubw’inyandiko (oral way) ugasanga rero hari igihe abayatangaga rimwe na rimwe barabivugaga mu buryo butandukanye ariko turagerageza kubagezaho ibyagiye byandikwa n’abandi bashakashatsi n’abanyamateka. Muri izi ntumwa ntituri buvugemo Yuda Isikariyoti kuko we yapfuye yiyahuye nyuma yo kugambanira Yesu nkuko tubisanga muri Matayo 27:5.
Dore rero uko intumwa za Yesu uko ari 12 zarangije urugendo:
1. SIMONI Petero: Yari uw’i Betisida h’i Galileya yabambwe ku musaraba acuritswe kuko yanze kubambwa nk’Umwami we Yesu abasaba ko bamubamba bamucuritse , yaguye i Roma ho mu Butaliyani mu kwezi kwa 6 hagati ya 67 na 68 hagati y’imyaka 34 na 35 Yesu asubiye mu ijuru. Abanyamateka bavuga ko ashobora kuba yarapfiriye igihe kimwe na Pawulo kuko ari nabo bashinze itorero I Roma kandi bose biciwe I Roma.
2. ANDREA: Yiciwe mu Bugereki nawe bamubambye ku giti, yahambwe n’uwitwa Maximilien.Ariko igihe bamwiciye nticyamenyekanye neza.
3. YAKOBO (mukuru): Yishwe na Herode i Agripa amuciye igihanga, hari muri 44 imyaka 11 Yesu asubiye mu ijuru.Ibyakozwe n’Intumwa 12:1-2
4. FILIPO: Yabambwe ku giti ahitwa i Hierapolis muri Turukiya ahambwa na Barutoromayo. Nawe igihe yapfiriye nticyamenyekanye neza kuko bitanditswe.
5. BARUTOROMAYO: Bivugwa Ko Bamushishuyeho uruhu ari muzima ubwo bari basanze avuga ubutumwa
bwiza, bamaze kumuvanaho uruhu amara iminsi itatu abona gupfa.
6. MATAYO: Niwe bitaga Lewi ;uyu we yasogoswe nk’ihene yicishwa ibyuma, amakuru avuga ko yapfiriye muri Afrika muri Etiyopiya.
7. THOMAS: Yatewe amacumu ku manywa y’ihangu avuye kuvuga ubutumwa mu buhinde no mu bu Peresi (Iran y’ubu), bivugwa ko yabanje gushyingurwa Edessa muri Turukiya ariko na bugingo n’ubu mu buhinde umusozi bamwiciyeho barawumwitiriye (witwa St-Thomas). Ndetse hari n’abakristo bamwitiriwe mu buhinde ndetse yakunze kwitwa intumwa y’Ubuhinde kuko ari mu ba mbere bahajyanye ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Yibukwa n’Itorero ry’aba Latino taliki ya 21/12, naho Abagiriki bakamwibuka 06/10 naho abanyamerica ba kavukire (Native Americans) bakamwibuka taliki ya 01/7.
8. THADEO (undi Yuda): Baramurashe bamutsinda ahitwa i Zefenisia avuye kuvuga ubutumwa i Buyuda n’ i Mesopotamia.
9. YAKOBO (mutoya): Bamuhanuye ku gasongero ku rusengero yikubita hasi atangiye gusamba bamuhurizaho amahiri arapfa . Ibyo byabereye i Yerusaremu.
10. SIMONI ZEROTE: Yiciwe muri Africa bamukereje urukerezo mu wa 96
nyuma ya Yesu.
11.MATHIAS(wasimbuye Yuda): Bamuteye amabuye amaze kunogoka bamuca igihanga.
12.YOHANA(umuhishuzi):
Bamucaniriye mu ngunguru y’amavuta aho gushya avamo yabaye umusore kandi bamutetse ari umusaza. Babonye adapfuye ,bajya kumuta ku kirwa cya Patimosi, Uwiteka nabwo amurindirayo akajya agaburirwa n’inyoni . Niho
yahishuriwe byishi nkuko tubisanga mu gitabo cy’ibyahishuwe nkuko yabihishuriwe yibereye muri uwo mwiherero kugeza ubwo yagaruwe muri Efeso aho yandikiye inzandiko 3 za Yohana.Niwe wenyine wapfuye ashaje azize urw’ikirago (umwami
Domitian niwe wari warategetse ko bamuteka mu mavuta).
Ibi bitwigisha ko uwamenye Kristo
Yesu aba ari kurugamba nkuko
Yobu yabivuze ngo iyo umuntu ari
mu Isi n’umubiri aba afashe igihe
mu ntambara. Bityo rero mukomere kandi mukomezanye kuko urugamba rurakomeje.
Ni koko iyi nzira irafunganye ariko tugomba
kuyinyuramo nkuko twabyiyemeje.
Muri iyi si ntawuzahatura nk’umusozi uretse ko nayo igihe kimwe izakurwaho niyo mpamvu rero ibyo tuhakorera bikwiriye kutadutera kwicira urubanza cyangwa ngo tuzatsindwe n’urubanza. Ikibabaje si uko izi ntumwa zatashye, ikibabaje ni uko ababa barazishe baba batarihannye.
Duharanire guha ubuzima bwacu Imana no kuyikorera kugira ngo umunsi yaduhamagaye tutazakorwa n’isoni.
Source: – www.amazingbibletimeline.com
www.christianity.com
Article by Claude Ndayishimiye
Shalom