Igihe cyose u Rwanda ruba ruganisha ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoze Jenoside n’inshuti zabo zirimo n’abo mu bihugu byabafashije nk’Ubufaransa, barahaguruka bagakwiza inyandiko cyangwa ibiganiro bigamije kurangaza abantu no kwibagiza icyaha bakoze.
Icyo gihe ariko, ku bantu bakurikira ibijyanye na Jenoside, ni wo mwanya mwiza wo kumenya abashyigikiye urwango na Jenoside n’uko bakorana. Baravumbuka bakagaragara neza nta kwihisha.
Umwanditsi akaba n’umunyamakuru Judi Rever, uzwiho cyane guhakana no gupfobya Jenoside yakorwe Abatutsi, akaba n’ inkoramutima ya RNC, yatumiwe kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata 2019, mu gufata ijambo mu muhango ubera muri Kaminuza yitwa “Tarrant County College NE Campus in Hurst, TX. muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ”. Iri jambo rikaba rigamije gupfobya Jenoside no kumurika igitabo cye “IN PRAISE OF BLOOD” cyerekeranye no kugoreka amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Iki gitabo “In Praise of Blood” gisohotse nk’inyiturano ya Judi Rever ku ba Jenosideri kuko hashize imyaka isaga itatu ahawe igihembo cyiswe “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.
Mata ni ukwezi buri Munyarwanda afata igihe cyo kwibuka abasaga miliyoni bapfuye mu gihe cy’iminsi 100 y’agahoma munwa, ariko ku bwe Judi Rever : Ngo ntacyabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Willis Shalita, uba muri Amerika, abinyujije muri blogue ye Rwandanvoice.com aribaza ati : nk’abandi bahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, n’uko aza guhahabwa ijambo ku bantu batazi cyangwa bazi bike ku byabaye mu Rwanda muri 1994. Ni uburenganzira bwe, nk’uko yabikoze mu gitabo cye, arimo gushakira isoko, bityo akageza ibyo yita ukuri, ariko kudashingiye kuri gihamya.
Shalita avuga ko aha agaciro ukwishyira ukizana mu kugaragaza ibitekerezo by’umuntu no kutaniganwa ijambo. Ariko Ikigo cy’amashuri cyoku rwego rwo hejuru cyigomba kugaragazwa n’uko gitewe impungenge n’abantu bameze nka Rever, bagenda babeshyabeshya bagoreka ukuri mu rwego rwo gushakisha amaramuko, bityo bene ibyo bigo bigahakanya bene ibyo binyoma bihabanye n’ukuri, ahubwo bene uwo muntu wandika biriya, akamaganwa mu rwego rwo kudaha agaciro imigambi misha.
Avuga ko imyitwrire ya Rver, Atari itangazamakuru, ahubwo n’imyitwarire nkiyo mu bana bo mu mihanda, kuba hari uwakwihandagaza akarega FPR , kandi ariyo yahagaritse Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi, yakorwaga nkuko ABANAZI babikoraga mu ma kambi.
Kuba rero Rever mu gitabo cye “IN PRAISE OF BLOOD” yihandagaza akandika ko ngo RPA yirifashishaga ibyumba bya Gaze ndetse n’ibyobo ngo byatwikirwagamo abantu, kandi nta bucukumbuzi bwigeze bubona ibyo Rever yanditse, biteye agahinda, kandi nti byanababarirwa. Bene ibi ngibi bisiga icyasha itangazamakuru ry’amahanga.
Handitswe ibitabo byinshi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, bimwe byiza, ibindi birumvikana byanditswe nizo ngirwa abanditsi bafite imigambi mibisha bagambiriye kuvana amaramuko mu byago byacu. Ariko igitabo cya Rever yanditse mu kwezi kwa Werurwe 2018 nicyo cyiza ki isonga mu bubi.
Muri icyi gitabo, INTERAHAMWE (ba basazi b’abicanyi bahinduye U Rwanda ibagiro muri 1994, bagasiga bishe abasaga miliyoni) ntibari bigera babona ubacira akari urutega uretse uyu nguyu.
Ntabwo uyu Rever aveba inzirakarengane zazize Jenoside gusa, ahubwo ashobora no gutuma wemera ko Abatutsi bavuye Uganda bagatera URwanda ngo bakica Abahutu, bashishikaye, isi yose irebera. Akanongera akanenga Urukiko mpuzamahanga kuba rutahamije icyaha FPR-Inkotanyi, kubera ngo ibyo bikorwa by’indengakamere.
Kandi akaba anabeshya kurusha Semuhanuka: avuga ko ngo azi abashinze Ishyaka FPR, ndetse ngo yanabaye inshuti zabo mu gihe kirekire, bityo ngo akaba azi inkuru zose zishoboka zigaragaza ngo uruhare rw’Abatutsi mu cyo yita Jenoside y’Abahutu.
Niba aba avuga bamupfunyikiye ibi binyoma ari bande? Ni bya bisahiranda byigeze kuba abanyamuryango ba FPR/APR. Akaba akomeza kubeshya ko ngo afite Raporo yakuye mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho URwanda( ICTR), ngo zigaragaza uruhare muri Jenoside ngo y’Abahutu.
Rever yatangiriye mwuga we kuri Radiyo y’Abafaransa, aza no gukorera igitangazamakurucy’Abafaransa cyitwa Agence France-Presse. Umuntu akaba yafata umwanzuro ku cyaba cyimutera bene iyi mitecyerereze?
Rever ni umunyamakuru, ariko ibyo yakoze mu gitabo cye ntigisobanura itandukaniro riri hagati y’ubugenza cyaha n’ihamagazwa mu nkiko.
Icyitonderwa : ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo kuba, ntabwo Rever yari mu Rwanda, ariko iyo avuga, bisa nkaho yari ahibereye imbonankubone.
Naho se kuvuga ngo FPR yishe impunzi z’abahutu zisaga miliyoni mu makambi y’impunzi muri Congo Kinshasa? Ibintu bitigeze byandikwa ahantu ahariho hose, cyangwa se ngo binakorerwe iperereza. Aturinde amarira ye y’ingona abwira abasoma ayo mateshwa ye ko benshi muri izo mpunzi bari bafite intwaro zikomeye, kuko bari abahoze mu ngabo za cyera z’URwanda n’Interahamwe, zari zaramaze Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe nazo, bityo bagahunga babifashijwemo n’ingabo z’Abafaransa.
“In Praise of Blood” ni igitabo cyuzuye amaranga mutima gihabanye n’ukuri. Bikaba ari icyimenyetso cyigaragaza ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri uruhuri.
Si Willis Shalita gusa wamaganye imyitwarire ya Judi Rever kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umunyarwandakazi w’Umunyakanada witwa Chantal Mudahogora, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Yandikiye Nyakubahwa Perezida Louise Appleman aha kopie Chancellori Giovannini& n’Abanyamuryango bagize Inama y’ubutegetsia ya Kaminuza ya Tarrant County College NE Campus in Hurst, TX, ababurira ngo bareke kwisiga ibara ari nako iyo Kaminuza ishobora gutakarizwa icyizere
Ati : Mbandikiye mfite icyibazo kubyerecyeye umuhango ubera ahitwa Tarrant County College District. Uyu muhango wateguwe n’abahakana Jenoside n’abasangirangendo babo. Uza gufata ijambo wa ngombwa ni Judi Rever wanditse igitabo, aho ahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze ibaho, akaba yemera mu mbwirwaruhame nyinshi yagiye akora ko agerageza kongera kwandika amateka y’URwanda bushyashya, akwirakwiza ingengabitekerezo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ubugirakabiri, cyangwa n’umugayo we udafite aho ushingiye avuga ngo inzirakarengane zikoreye Jenoside, ari nako ayobya isi ku mibare y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 .
Ati :Judi Rever ni umunyamakuru wigenga. Hagati mu myaka ya za 90- 94; yakoreraga radiyo y’Abafaransa mu nkambi y’impunzi muri Congo Kinshasa mu cyahoze ari Zaire, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo zatsinzwe bifashishaga izo nkambi mu kwisugaya kugirango bongere kugaruka gukora ibara mu Rwanda. Afitanye umubano ukomeye n’abakoze amahano, kandi aracyagambiriye gutesha agaciro amahano basize bakoze mu Rwanda, binyuze mu kubeshya abatazi amateka y’URwanda no kugoreka ibyabaye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Ati :Ndashaka kandi kubamenyesha ko Judi Rever n’abandi bahakana Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, ko bagerageza kuvuga ko habaye Jenoside y’Abahutu. Kandi LONI yemeye ku mugaragaro ko Jenoside yabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, ibi bikaba byaremejwe mu mwanzuro wa 2150, wafashwe na LONI .(2014) https://www.un.org/press/en/2014/sc11356.doc.htm
http://www.globalr2p.org/media/files/resolution-2150.pdf , Aho LONI ishishikariza ibihugu byose bigize uwo muryango kwemeza uwo mwanzuro ‘’ Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”. Uzabibona ko inyandiko yometswe yanditsweho ngo “Jenoside yo mu Rwanda” “Rwandan genocide” ari nayo mvugo ikoreshwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Ingingo ya nyuma ndifuza gusobanura neza ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi b’abanyamahanga babaye abasangirangendo n’abavugizi b’abakoze Jenoside badashobora kubihakana ku mugaragaro cyangwa se no ku Banyarwanda ba bana bakuriye mu ma kambi yo muri Congo Kinshasa, urugero nka Alice Muhindura ari nawe uri ku isonga mu bateguye uwo muhango.
Kuri biriya bibazo byose byagaragajwe haruguru; nkumuntu wacitse ku icumu rya Jenoside, impirimbanyi iharanira amahoro; Ndasaba ko uwo muhango wateshwa agaciro, cyangwa se niba koko iyo Kaminuza ishaka kwizihiza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ku nshuro ya 25; dufite abarokotse Jenoside banyabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashobora kuza bagasangiza ku bandi ubuhamya.
Ati : Sinifuza ko Kaminuza yanyu yakwisiga ibara ari nako ishobora gutakarizwa icyizere kuko yakwisiga icyasha cy’uko ishyigikiye abahakana bakanapfobya Jenoside; ari nacyo cyiciro cya nyuma cya Jenoside nkuko bigaragazwa na Gregory H. Stanton, wo mu Kigo gishinzwe kugenzura Jenoside, cyo muri Amerika mu Ntara ya, California, USA.
Ati :Twebwe, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi , turimo kugerageza guhangana n’ ingaruka zakuruwe na Jenoside; ntidukeneye uwariwe wese udusiga umunyu mu bisebe byacu bikiva amaraso. Ibisebe byacu byaba ibyo ku mubiri cyangwa se ku mutima gukira kwabyo biracyari kure nk’ukwezi; turacyahanyanyaza mu rwego rwo kubana mu mahoro n’umuryango mpuzamahanga wadutereranye mu maboko y’abatwicaga; tukaba tudakeneye ko abo badutereranye badukina ku mu byimba.