Muri iyi minsi RNC ishyaka rya Gen. Kayumba Nyamwasa ryatangiye Propaganda yo kwiyegereza impunzi z’abacongomani ziri mu nkambi ya Kiziba n’ahandi mu Rwanda. Iyi Propaganda ikorerwa kuri radio itahuka ari nako bakwiza amatangazo hirya nohino ngo baravugira impunzi z’abanyekongo zaguye mu nkambi ya Kiziba no kuri UNHCR.
Mugushaka kumva icyo abantu babivugaho Rushyashya yabajije umwe munararibonye za Politiki ariko akaba atifuza ko izina rye ritangazwa asanga Kayumba atari akwiye kuvugira izo mpunzi, ati : uretse no kuvugira izo mpunzi za Kiziba we ubwe ni ikigwari Ati : Kayumba mugihe abanyarwanda hirya nohino bigomwe ubuzima bwabo ngo babohore U Rwanda ndetse bagire uruhare mu iterambere ry’ ubukungu, imibereho na politiki by’ igihugu. We yaciye inyuma ubwo yari mu ntambara y’abacengezi mu majyaruguru y’u Rwanda, yiba inka z’Abagogwe ajya kuzigurisha muri Uganda.
Ati : Kumakosa ya Kayumba ubwo yari akiri Umugaba Mukuru w’ Ingabo, aho yizezaga abasirikare kuzabazamura mu ntera ndetse akanabasabira inguzanyo. Yagize ati: ”Kandi abazi imikorere ya gisirikare, cyane cyane disipulini (discipline) ya RDF, bazi ukuntu ibyo bidashoboka.” Yakomeje avuga ko Kayumba yakomezaga kubeshya no gushyira abofisiye mu rujijo, bityo umuntu ufite imico nk’ iyo adashobora kuba umwe mu basirikare ba RDF kuburyo yavugira ikiremwa muntu RDF yarwaniriye kuva mu ishyamba.
Ati : Kayumba aravugira impunzi z’abagogwe ariwe wariye inka zabo, “yibye inka z’abagogwe mu Rwanda azijyana mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998, igihe abacengezi bari mu bice by’Amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda, yagiye gukorera mu Ruhengeri za Kinigi, aho yahibye amashyo menshi ayajyana I Bugande mu majyepfo y’uburengerazuba mu bushyo bwitwa Banyankole kweterana (bivuga ngo- Abanyankorebifatanije).
Ati: “ ahubwo Kayumba akwiye gutaha akava mubyo arimo agasaba imbabazi abanyarwanda nabo bagogwe yaririye inka, ariko cyane cyane Perezida wa Repubulika wamwizeye akamuha inshingano zitandukanye mubuyobozi bw’Iguhugu nyuma akaza kumukoza isoni”.
Igiteye isoni kurushaho, igihe Kayumba yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba.
Birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi (agace kamwe ka Kampala Uganda) yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC.
Jenerali Kayumba Nyamwasa koko ni umwe mu barwanye intambara y’Inkotanyikuva 1990. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo, yayoboye urwego rushinzwe iperereza, yanabaye kandi Ambasaderi w’Urwanda mu Buhinde. Aho yavuye ahungira muri Afurika y’Epfo, kuri ubu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisilikare mu Rwanda. Arangije ahunga ubutabera. Yari akwiye gutaha agasaba imbabazi aho guhora abeshya abanyarwanda ngo arakora politiki.