• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Ubwanditsi 17 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ukunzwe cyane n’Abaturage be muri iki gihe kubera aho agejeje igihugu mu kwiyubaka n’iterambere rigaragarira buriwese, n’umugabo urangwa n’impuhwe nk’uko yabigaragaje ayobora urugamba rwa RPF rwaje guhagarika Jenoside, rukabohora abanyarwanda bari bamaze imyaka isaga 30 baboshye.

Kagame yagaragaje impuhwe arokora bamwe mu batutsi bahigwaga n’interahamwe n’ingabo zatsinzwe, nyuma aza no kubabarira abo bicanyi bahekuye u Rwanda, bakica inzirakarengane zisaga miliyoni, ariko bakababarirwa bakava mu mashyamba ya Congo n’ahandi bakerakeraga bagatahuka mu rwababyaye, ikirenze icyo bagasubizwa n’ibyabo byari byarabohojwe.

Umuryango udaharanira inyungu mu Rwanda wita ku iterambere rirambye, Rwanda Youth Organisation for Sustainable Development (RYOSD) muri Gashyantare 2017 wasohoye igitabo wise “Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame”, kigaragaza ibikorwa bye by’indashyikirwa.

Igitabo kivuga ubutwari bwa Perezida Kagame

Mu Ukwakira 2017, Umunyamategeko ukomoka mu Bubiligi, Philippe Lardinois, yasohoye  igitabo yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’ aho avugamo ubutwari bwaranze Perezida w’u Rwanda agaragaza ko ari intwari ya Afurika nkuko Charles de Gaulle yubahwa muri Politiki y’u Bufaransa.

Philippe Lardinois wunganira abantu mu mategeko kuva mu 1993 muri Barreau de Bruxelles mu Bubiligi. Ni umwarimu kandi muri Université Libre de Bruxelles aho amaze imyaka 21 yigisha. Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘philosophie’ yakuye muri Kaminuza ya Gatolika ya Louvain. Uyu mugabo yamuritse  ku mugaragaro iki gitabo cy’amapaji 144 yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’.

Muri iki gitabo, umwanditsi agaragaza ko Perezida Kagame ari de Gaulle wa Afurika, afatiye ku mibereho n’ibikorwa bya ‘General Charles de Gaulle’ uzwi cyane mu mateka y’u Bufaransa n’u Burayi, ari nawe washinze Repubulika ya gatanu y’u Bufaransa, ahangana cyane n’aba Nazi bashakaga kuyobora u Bufaransa.

Icyaje gutangaza abantu  kuri Kagame  ni uko ejo bundi yababariye abari bagambiriye ku mugirira nabi. Duhere kuri Ingabire Victoire, waregwaga ibyaha bitandatu birimo kugambanira igihugu.

1.Icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo za 2-4 z’itegeko n°18/2008 ryo kuwa 23/07/2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.

  1. Icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba cyateganywaga kandi kigahanishwa ingingo za 21 3°, 75 na 76 z’Itegeko n° 45/2008 ryo kuwa 09/09/2008 ryerekeye kurwanya iterabwoba ryakoreshwaga igihe icyaha cyakorwaga.
  2. Icyaha cyo gukurura amacakubiri cyateganywaga kandi kigahanishwa ingingo za 3 na 5 z’Itegeko n° 47/2001 ryo kuwa 18/12/2001 rihana icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ryakoreshwaga igihe icyaha cyakorwaga
  3. Icyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, cyateganywaga kandi kigahanishwa ingingo ya 166 y’Itegeko n° 21/77 ryo kuwa 18/08/1977 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyakoreshwaga igihe icyaha cyakorwaga.
  4. Icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bagamije igitero cy’intambara, cyateganywaga kandi kigahanishwa ingingo ya 163 y’Itegeko n° 21/77 ryo kuwa 18/08/1977 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyakoreshwaga igihe icyaha cyakorwaga.
  5. Icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’Itegeko-Nshinga ukoresheje iterabwoba n’intambara nkuko byateganywaga mu ngingo za 21, 22, 24 na 164.

Uyu mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu gihugu yahamijwe ibyaha  birimo gupfobya Jenocide . Kuwa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire gufungwa imyaka 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Urukiko rwashingiye ku bimenyetso ubushinjacyaha bwabonye muri urwo rubanza birimo ubutumwa Ingabire yagiye yohererezanya n’abantu bo muri FDLR, izerekana amafaranga yagiye aboherereza ngo bagure intwaro n’ibindi.

Ingabire Victoire asinya mu gitabo cy’imfungwa n’abagororwa ko arekuwe

Ku wa 25 Mata 2012, ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi.

Ati : “Nyakubahwa muyobozi mukuru w’igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’Umunyarwanda uwari we wese waba warakomerekejwe ku mutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi. Nta na rimwe nagize icyo ntangaza ngambiriye kugira uwo nambura icyubahiro cyangwa uburenganzira bwe.

(…) Nkaba mbasaba , Nyakubahwa Muyobozi mukuru w’igihugu cyacu, ko mu bushobozi bwanyu no mu bushishozi mufite, mwagena ko nafungurwa, ngasubirana uburenganzira busesuye, ngafatanya n’abandi Banyarwanda gukomeza guteza imbere igihugu cyacu. (…)”.

Ibaruwa Madame Ingabire Victoire yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba imbabazi  http://rwandarwiza.w.r.f.unblog.fr/files/2012/05/Ibaruwa-Madame-Ingabire-yandikiye-Perezida-wa-Republika1.pdf

Hashingiwe rere kuri iyi baruwa Ingabire Victoire yahawe imbabazi ku gifungo yari asigaje ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Umuhanzi Kizito Mihigo 

Kuwa 10 Werurwe 2014, Kizito yabwiye (mu butumwa bugufi) umwe mu bayobozi ba RNC, Callixte Nsabimana bita Sankara ati “Ariko rero mon ami (nshuti yanjye), jyewe numva rwose mubonye uburyo mukuraho Rwabujindiri hatabaye intambara, byaba byiza kurushaho.”

Ibi byerekana ko Kizito Mihigo yari azi ko ubugambanyi bwo gukuraho Perezida buzakoresha intambara.

Uyu bandikiranaga witwa Sankara nawe amusubiza mu magambo y’icyongereza agira ati: “At this point, war is inevitable because he cannot agree to negotiations.”

Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo: “Kuri uru rwego, intambara niyo yonyine ishoboka kuko adashobora kwemera ibiganiro.”

Mu biganiro na Sankara, Kizito Mihigo yongeye kohereza ubundi butumwa bugira buti: “Isn’t there a way to force him? Or why don’t we kill him (Kagame) only?”
Bishatse kuvuga ngo “Ntanzira yindi ishoboka yo kumuhata? Cyangwa kubera iki tutamwica wenyine?”

Sankara yaramushubije ati: “Tugomba kwitegura gukoresha imbaraga, tugafata Intara imwe byihuse tukereka ibihugu byo hanze, hanyuma bakaza hagati yacu bagategeka ko habaho ibiganiro.”

Kizito yarashubije ati “Numva aricyo Imana yandemeye.”

Umuhanzi Kizito Mihigo

Uyu muhanzi Kizito  Mihigo wari uzwi cyane mu ndirimbo z’Imana, izivuga urukundo, ubumwe n’ubwiyunge n’iza Politiki yahamwe n’ibyaha bine(4);
– Kurema umutwe w’abagizi ba nabi,
– Ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu,
– Ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu
– Gucura umugambi w’ubwicanyi.Yafashwe mu mwaka wa 2014.

Kizito yahawe imbabazi ku gihano cy’igifungo cy’imyaka icumi yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru. Nyuma yo kwandikira Perezida wa Repubulika atakamba, akaza no guhagarika ubujurire bwe mu iburanisha  ryo kuwa mbere tariki ya 10 Nzeli 2018,  ubwo Kizito Mihigo hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi bari baje kumva Urukiko rw’ikirenga ku busabe bwabo banditse basaba ko ubujurire batanze buhagarara.

Bizimungu Pasteur 

Si ubwa mbere Perezida Kagame ababarira uwari ufite imigambi yo kumugirira nabi , uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu, wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga tariki ya 15 Gashyantare 2006, yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame amusaba imbabazi.

Mu ibaruwa yanditse mu Kinyarwanda  ku wa 19 kugeza ku ya 26 Mata 2006, k’urupapuro rwa 3, ifite impamvu mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza igira iti « Exercice of Prerogative of Mercy (recours en grâce) art 287, 233, loi 13/204 du 17/5/2004 ».

Bizimungu atangira agira ati : « Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu manza ndangije nayobowe n’umutimanama wanjye unyereka ko ntagambiriye gucumura, kugira nabi, kwica itegeko. »

Bizimungu akomeza avuga ati : « Kuburana byararangiye, nkaba rero mbasaba, nyakubahwa, guca inkoni izamba mukamvanaho ibihano bisigaye inkiko zampaye, nkarekurwa, nkivuza indwara zananiranye hano muri gereza, ngafatanya n’abandi kubaka u Rwanda. Biruta gukomeza kuzirikwa mu munyururu, aho ndangije igihe kirenze icyo abandi ubundi basanzwe badohorerwaho mu nyungu rusange z’igihugu. »

Bizimungu Pasteur

Bizimungu gusa usaba Perezida Kagame imbabazi ;  Charles Ntakirutinka bari  bafunganywe we yarinangiye.

Perezida Kagame usabwa imbabazi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 30 Werurwe 2006, yari yatangaje ko atababarira umuntu utamusabye imbabazi. Uwo yavugaga ni Bizimungu yasimbuye.

Bizimungu  yasabye imbabazi kubera ko ibyemezo by’Urukiko rw’Ikirenga bitajuririrwa, imwe mu nzira zo kugira icyo byahindurwaho ikaba ari imbabazi Perezida wa Repubulika atanga akurikije ububasha ahabwa n’amategeko.

Abantu batandukanye, barimo abanyeporitiki batangarije  Rushyashya  ko Perezida Kagame ari umunyampuhwe, ko uyu mutima wa kimuntu afite ariwo watumye afata icyemezo cyo gufungura aba banyapolitiki mu byukuri bari bafite umugambi wo kumugirira nabi. Bongeraho ko ni igihe Kayumba Nyamwasa wataye umurongo yaza akicuza agasaba imbabzi Perezida Kagame ya mubabarira.

Bitandukanye rero nibyo bamwe mu banyapolitiki nka Twagiramungu Faustin n’ uwiyita umuyobozi wa FLN Nsabimana Calixte Sankara n’abandi bitwako barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda  barimo na Gen. Kayumba Nyamwasa bamaze iminsi bavugira ku ma radio akorera mu buhungiro kuri za internet  ko haba harabayeho  igitutu cy’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga,  cyane cyane ngo kutumvikana hagati y’u Rwanda na Uganda  n’u Burundi aribyo byatumye Perezida Kagame afungura izi mfungwa zaregwaga  ibyaha bikomeye birimo kugambanira igihugu.

 

2018-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025
Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis yatawe muri yombi

Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis yatawe muri yombi

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ubwanditsi 22 Jun 2023
Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta

Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta

Ubwanditsi 27 Aug 2018

4 Ibitekerezo

  1. INGABIRE VICTOIRE
    September 18, 20188:11 am -

    RUSHYASHYA…mureke kubeshya dore ko byabokamye. Nta mbabazi nigeze naka. Murumva ?kandi POLITICS nzayikomeza. Naka izo mbabazi se nakoze ikihe cyaha? Bazakomeza bamfungishe ijisho….ARIKO .nzageraho mfungurwe burundu cg nsubiremo …….urugamba ni urugamba. MUREKE rero kubeshya mutekinika ngo natse imbabazi. Ahubwo ngomba no kubona impozamarira kubera ko nafungiwe ubusa KANDI BIZABA

    Subiza
    • Keter
      September 20, 20185:33 am -

      ni danger. Imbabazi ziruta ibitambo Madam niko bibiriya ivuga. Niba warababariwe wabyemeye byagutwara iki? Guca bugufi nabyo ni ikimenyetso kiranga imfura.

      Subiza
  2. bigabo
    September 20, 201811:27 am -

    Umva madamu we impfizi y’inkunguzi irugata mu bugi bw’intorezo harya ngo imyaka umunani umaze ufunzwe wari mu ishuri ? ntacyo wize kuko uko wagiye ni nako wagarutse ahubwo abo akina nabo ubazi igice, kenyera rero

    Subiza
  3. niyogihozo
    September 24, 20185:51 am -

    Jye birancanze noneho. Ubu se uyu mumama afunguwe akumbuye politiki kurusha uko akumbuye abana be n’umugabo we?? Numvaga ikihutirwa ari ukubona abana be, ariko ndabona we atari ko abyumvva!!!!!!!!!!!!!!!!

    Imbabazi n’iyo baziguha utazisabye byaba birushijeho gushimisha kuko kubabarira mu buryo nk’ubwo ni ukugaragaza ishusho y’Imana umuntu yaremanywe ku ruhande rw’uwababariye. None se ubu arabinenga iki koko? Simbyumva.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

As Muhanga ihesheje APR igikombe cya shampiyona itsinda Rayon Sports
IMIKINO

As Muhanga ihesheje APR igikombe cya shampiyona itsinda Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite
IMIKINO

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Ubwanditsi 19 Feb 2016
Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya
Amakuru

Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya

Ubwanditsi 06 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru