Burya ngo umugezi w’isuri urisiba, mu myaka ya za 2010 igikuba mu Rwanda cyaracitse ngo Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu, asanga Col.Karegeya muri Afrika y’epfo ndetse abantu bumvaga ko RPF itazamara kabiri kubutegetsi.
Ibi byakumvikana kuko abantu batiyumvishaga neza ibyaba bagabo bitwaga ibihangange nicyatumye baba icyo baricyo ko ari RPF na Perezida Kagame. Ntibyamaze kabiri Col. Karegeya wari waratangiye ubucuruzi bw’ibiyobyabyenge n’ubukomisiyoneri bw’imbunda zigurwa n’abacanshuro bakorera imitwe y’iterabwoba n’ibyihebe, aba aguye muri Hotel ari muri izo Business.
Kayumba atangira gutitira ndetse urwo rupfu arugereka kuri leta y’u Rwanda, abonye ko bimugoye kuguma muri Afrika y’Epfo atarindiwe umutekano bihagije ateka umutwe abwira umushoferi wamutwaraga amwirashisha munda bataha bava guhaha.
Arangije arahuruza inzego z’umutekano z’afrika y’epfo ziramwimura zimutwara mu bigo byagisilikare abifashijwemo na Lindiwe Sisulu wabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
Mu 2011 inkiko za gisirikare zamukatiye adahari, gufungwa imyaka 24 ananyagwa amapeti ya gisirikare, amaze guhamwa no gupfobya Jenoside, iterabwoba no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Muri Afurika y’Epfo, Kayumba na Maj Robert Higiro bashinze Rwanda National Congress (RNC), igamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, ari nayo mpamvu barimo bashinga ishami rya gisirikare.
Rtd Major Habib Madathiru wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda akaza guhungira Uganda yaje guhura na Higiro, yamugiriye inama yo gushaka umunyarwanda uzwi i Kampala nka Rasta, akamufasha kubona ibyangombwa by’impunzi, ko ari bwo yabona umutekano i Kampala. Ngo yarabibonye ndetse ahita ajyanwa mu nkambi ya Arua.
Nyuma Higiro yahaye Habib ubutumwa bwa Kayumba, bumubwira ko “RNC nk’ishyaka, dufite uwo mutwe ariko dushaka no kubaka igisirikare kandi twabonye ibirindiro muri DRC.”
Yamuhuje na Capt Bagumya Apollo na Frank Ntwari (muramu wa Kayumba), nyuma ngo uwitwa Sunday Charles ajya kureba Habib anajyanye Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF, amubwira ko bamukuye muri gereza, bamwita Colonel wari umaze imyaka itandatu afungiwe muri Polisi ya Uganda, ahitwa Kireka.
Aho niho banogereje umugambi wo kujya mu mashyamba ya Congo, maze ku wa 20 Nyakanga 2017 Sibo Charles na Habib batoroka inkambi bagera Mbarara, bafashwa n’urwego rw’iperereza rw’igisirikare cya Uganda, CMI ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania.
Bafashijwe na Capt Johnson wo muri CMI, wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati. Banafashijwe na Mateka, umuhungu wa General Major Mateka wo muri Uganda.
Ku mupaka Johnson yabashakiye inyandiko mpimbano zabagejeje i Burundi. Ku mupaka w’u Burundi bakiriwe n’abakuriye inzego z’iperereza mu gisirikare cy’icyo gihugu, barimo Colonel Ignace Sibonama ushinzwe iperereza rya gisirikare (Chief J2) na Major Bertin ushinzwe iperereza ryo hanze.
Bagiye bacungiwe umutekano kuva ku mupaka wa Tanzania cyangwa bava i Bujumbura, bagera muri RDC, bikorwa n‘abitwa Maso, Soldat Cyuma, Renzaho na Kimweshi bo mu Burundi.
Babagejejwe i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC. Nyuma Kayumba yahamagaye Sibo Charles na Major Habib kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”
Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, inzira yo gucishamo amakurutu y’Abanyarwanda bari i Burundi n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi yabo.
Ni nako byagenze kuko bahuye na Colonel Ignace Sibomana, Major Bertin na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Ngomino. Mu kiganiro bagiranye ngo bemeranyije ko P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, izajya ikora imyitozo yitwikiriye Ngomino ya Col Nyamusaraba, mu gihe bazaba babaye benshi bakazabona kujya mu nkambi yabo.
Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye, ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Habib n’amakurutu bari kumwe, babageza kuri Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo basanga baje kwakira n’abandi basanzweyo.
Mu gushyira mu bikorwa ibyo bemerewe, bagenda ngo bahawe SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito bine by’amasasu ya SMG na sheni eshatu z’amasasu ya NMG.
Nyuma yo gushinga P5, Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurungure ashingwa iperereza na politiki, Richard ashingwa ubutegetsi n’bikoresho, uwitwa Olivier ashingwa imari. Nguko uko baje gutikirira muri Congo kuko ubufasha bwose bari bagenewe na Uganda Kayumba yabugize igishoro cy’ubucuruzi bwe bwite muri Mozambique afatanije na muramuwe Frank Ntwali n’umgore we Rosette Kayumba.
Ugutatana kw’abayoboke gushingiye kubyabaye muri Congo nibura rya Ben Rutabana
Abayoboke ba RNC muri Africa y’epfo bakuriwe na Emile Rutagengwa basohoye inyandiko basaba ko umuyobozi wabo Kayumba Nyamwasa yava kuri uwo mwanya ndetse akanakurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha byibasiye uburenganzira bwa muntu bamushinja.
Ibi aba bayoboke ba RNC bavuga ko babitewe n’agahinda n’ishyavu ryinshi bakomeje guterwa nabo bita ingirwabayobozi ba RNC.
Abagarukwaho cyane muri iyi nyandiko, ni Kayumba Nyamwasa na muramuwe Frank Ntwali babashinja ko aribo banyirabayazana b’ibibazo bidashira ishyaka ryabo rimazemo iminsi.
Bakaba basaba ko bakwirukanwa ndetse byabangombwa bagakurikiranwa n’ubutabera
Bati “ Twebwe abayoboke ba RNC batuye muri Africa y’epfo nyuma yo gusuzuma ikibazo cyo kuburirwa irengero rya mugenzi wacu Ben Rutabana , dushingiye ku makuru yatanzwe n’umufasha we aho avugako mbere y’uko umugabo we ajya muri Uganda yari yamugaragarije ko afite impungenge bitewe n’uko yari afitanye amakimbirane na Kayumba Nyamwasa hamwe na muramuwe Frank NtwaLi ndetse ko yumvaga afite ubwoba bwo kujya Uganda, umunyamabanga mukuru bwana Jervin Condo nawe akaba yarakomeje kwigira nyoni nyinshi avuga ko atigeze amenya ko hari ikibazo hagati y’abo bagabo mu rwego rwo guhishira sebuja Kayumba Nyamwasa kukibazo cya Rutabana ;
Dushingiye Kandi ku kuntu Rutabana yari asigaye afatwa na bamwe mu bayobozi aho uwitwa Ali Abdul Karim,komiseri ushinzwe amakuru na Epimake Ntamushobora, komiseri ushinzwe ubukangurambaga bumvikanye bagereranya Ben Rutabana nka “virus” muri RNC , mukiganiro barimo bagirana na Enok Mutangana uba Uganda, ndetse n’amagambo yavuzwe na Sunday Mugisha uzwi ku izina rya Rashidi umwambari wa Kayumba, ubwo yavugaga ko azumvisha Rutabana kubera gusuzugura sebuja Kayumba ,hakiyongeraho uburyo abavandimwe ba Rutabana ariboTabitha Gwiza na Simeon Rwaniye baheruka kwirukanwa mw’ihuriro kuberako bakomezaga kubaza abayobozi bakuru ikibazo cy’umuvandimwe wabo ;
Dushingiye kandi ku iyirukanwa ku mirimo ya bamwe mubagize Komite yo muri Canada mu buryo butakurikije amategeko kubera inyungu bwite za bamwe mu bayobozi bakuru b’ihuriro babaziza ko banze gushira mubikorwa icyifuzo cya bamwe mu bayobozi bakuru cyo
gusaba imisanzu y’umurengera abayoboke ba RNC baba muri Canada ,ndetse tutibagiwe n’abandi bagenzi bacu nka major Nkubana aka kadogo , Mike Rwalinda n’abandi benshi bagiye baburirwa irengero nyuma bikaza kugaragara ko hari abayobozi babyihishe inyuma, hamwe n’abandi bagiye bahagarikwa ku mirimo mu buryo budasobanutse;
Kuba uwarumuvugizi wa RNC Jean Paul yareguye ku mirimo ye, kuberako nawe ubwe yagaragaje ko atanyuzwe n’ibyo yabwiwe n’abayobozi kwibura rya Rutabana ndetse akaba yaramaze kurambirwa imikorere mibi y’abayobozi b’ihuriro;
Twasanze:
Agatsiko k’abantu bagize uruhare mu ibura rya Rutabana aribo barigukora buri kimwe mu bushobozi bafite, kugirango bakomeze kuducecekesha bityo ugize icyo abaza ku ishimutwa rye cyangwa ugaragaje ibitagenda neza mu ihuriro agahita yirukanwa.
Tukaba dusabako abayobozi bakurikira bahita bahagarikwa ku mirimo yabo nyuma yaho dusanze ko aribo bateza amakimbirane muri RNC:
- Kayumba Nyamwasa
- Frank Ntwari, Komiseri ushinzwe urubyiruko
- Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga
- Ali Abdul Karim Komiseri ushinzwe amakuru
- Joseline Muhorakeye Komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge
Bishyizweho umukono n’abarwanashaka ba RNC batuye muri Africa y’epho aribo:
-Emile Rutagengwa
-Alex Karemera
-Emma Kanyemera
-Gidiyoni Gatera
-Alias Ruhinda
-Barigira Ferdina
-Mussa Ngabo
-Nyirahabiyakare Umurisa
-Mukamusoni Saidati
-Mukundwa Hadjati
-Uwamahoro Aliane
-Victor Runiga
-Gakire Francoise
-Shirambere Alphone
Aba barwanashaka ba RNC baba muri Africa y’epho banongeraho ko nubwo abasinye muri iri tangazo ari bake ko kuri ubu benshi mubatuye Africa y’epho bamaze kurambirwa imiyoborere mibi irangwa muri RNC, bakaba bagaragaje ko bakeneye impinduka mu buyobozi bwabo ndetse ko banarambiwe agatsiko kagizwe na Kayumba hamwe na muramuwe Frank Ntwari.
Bakomeza bavugako niba ntagikozwe ngo Kayumba n’abambaribe birukanwe mw’ihuriro ntacyo baba baharanira ndetse ko RNC ntacyerekezo yaba ifite.
Kubura kwa Rutabana kwaciye igikuba mu muryango we no mu batavuga rumwe na Leta baba hanze y’u Rwanda, nyamara RNC yo ukurikije uko yitwaye muri icyo kibazo isa n’itabyitayeho cyangwa se ifite andi makuru yihariye ku ishimutwa ry’umwambari wayo idashaka gutanga.
Bamwe mu bazi neza imikorere ya RNC nka Noble Marara wakoranaga na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, bavuze ko Rutabana yashimuswe na Kayumba Nyamwasa ndetse ko ari gukorerwa iyicarubozo n’abambari be.
Kuwa 2 Ukwakira 2019 nibwo umuryango wa Ben Rutabana, umuririmbyi akaba na Komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC wandikiye Umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki bamusaba gusobanura izimira ry’umunyamuryango wabo.
Mu ibaruwa, abo mu muryango wa Rutabana bavuze ko yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.
Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri, nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.
Uwo muryango uvuga ko wakiriye amakuru ko Rutabana afunzwe mu buryo butemewe n’abarwanyi b’umutwe ukorere muri Repubulika Iharnira Demokarasi ya Congo witwa RUD Urunana, biturutse kuri Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika bahoze mu buyobozi bw’uwo mutwe na Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa.
Mu kiganiro Diane Rutabana yahaye BBC, yavuze ko aherutse guhamagarwa n’umuntu, akamumenyesha ko yatumwe na Kayumba Nyamwasa ngo amuhumurize.
Uyu mugore yavuze ko yagiye ahabwa amakuru atandukanye, bamwe mu bagize RNC bakamubwira ko umugabo we ameze neza mu gihe abandi bamubwira ko batazi aho ari.
Ati “Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC. Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo ’Kayumba yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize”.
Nyamara ibyo bihabanye n’ibyatangajwe n’umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki uherutse kwandika ibaruwa, agaragaza ko nabo batazi aho Ben Rutabana aherereye, ndetse bashishikariza umuryango we kwitabaza ibihugu Rutabana afitiye ubwenegihugu bikabafasha.
Muri iyo baruwa, Nayigiziki yagize ati “Aho mugenzi wacu yaba yaragiye cyangwa ari, ntabwo yahagurutse agiye mu rugendo cyangwa mu butumwa yahawe n’ubuyobozi bw’Ihuriro nyarwanda nkuriye.”
Diane Rutabana yumvikanishije ko RNC ishobora kuba iri inyuma y’izimira ry’umugabo we kuko na mbere yo guhaguruka mu Bubiligi ngo yari yarabwiwe ko nasubira muri Uganda azafungwa.
Ibyo kandi Diane abishingira ku makimbirane umugabo we yari afitanye na muramu wa Kayumba Nyamwasa ushinzwe ubukangurambaga muri RNC witwa Frank Ntwali.
Yagize ati “ Abo ni abantu bo muri RNC babivuze kandi ntabwo babivuze mu ibanga”.
Uyu mugore yemeza neza ko RNC izi aho umugabo we ari, agasaba ko agaragazwa mu maguru mashya.
Rutabana yari afitanye ubwumvikane buke na Kayumba Nyamwasa, bashinjanya ko Kayumba ashaka kwiyegereza abo bafitanye isano, ndetse ngo Rutabana yababajwe n’abantu bafatiwe muri Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba, ubu bari mu nkiko mu Rwanda.
Rutabana ngo yarakajwe n’uko inama ze zitubahirijwe kuko bajya gufatwa yari yababuriye. Ngo Kayumba yahaye itegeko Major Habib Mudathiru wari uyoboye izo ngabo kubavana muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, aho bazahabwa inkunga zihagije kurusha izo bahabwaga hafi y’u Burundi.
Uburakari bwa Rutabana agashaka kwaka ibisobanuro Kayumba wagushije ingabo zabo mu biganza by’uwo bahanganye, ngo byaba impamvu yatumye ashaka ‘kumwumvisha’ kuko umusirikare muto yari ashatse kubaza byinshi ‘Jenerali’, ndetse bikekwa ko ubwo Rutabana yajyaga muri Uganda yari agiye mu bikorwa bya gisirikare, arenze ku gushaka kwa Kayumba.
Amakuru adafitiwe gihamya, avuga ko Ben Rutabana yaje kwicirwa muri Ugandaba aciwe umutwe umurambo we akajya kujugunywa muri Congo mu birindiri bya RUD- URUNANA. Ngo yaba yicishijwe ku kagambane ka Kayumba ngo atazamena amabanga y’uwo mutwe na Uganda dore ko yari atangiye gushwana nabo.
Marara yavuze ko Kayumba ari umwe mu babangamiye bikomeye abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba hanze kuko abahozamo umwiryane kubera icyenewabo, ku buryo asanga ntacyo bazageraho.
Rutabana yakunze kugenda muri Uganda kimwe na bagenzi be bo muri RNC nta nkomyi, ari mu bikorwa bya RNC byo gushaka ubushobozi n’abayoboke, abifashijwemo n’inzego zirimo urushinzwe ubutasi bwa gisirikare, CMI n’urw’iperereza ry’imbere mu gihugu, ISO.
Bivugwa ko ifatwa rye ryagizwemo uruhare na CMI atanzwe na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba.