Nyuma yaho Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuwa Kane, itariki 25 Ukwakira 2018, yoherereje ubutumwa bufatwa nk’ubudasanzwe mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame,abakurikiranira hafi umubano w’ibi bihugu byombi bakomeje kubona ko ibintu byarushijeho kuba bibi hagati y’ibihugu byombi nyuma yo gukeka ko ubwo butumwa bishoboka ko bwaba bukubiye muri iyi baruwa bivugwa ko yari iy’umweru.
Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’ibi bihugu byombi waganiriye Rushyashya yemeje ko nyuma y’uruzinduko rwa Sam Kutesa yagiriye mu Rwanda ibintu byazambye kurushaho kuko iyi baruwa ishobora kuba yarasubizaga ahubwo iyo U Rwanda rwaba rwarandikiye Uganda ibaza ibikorwa bitari byiza bikomeje kugirirwa Abanyarwanda muri Uganda.
Yagize ati” Umubano hagati ya Kampala na Kigali biragoye kuwusesengura ariko biragaragara ko warushijeho kuba mubi nyuma y’uruzinduko rwa Kutesa rusa naho yari aje kumva icyo abayobizi b’u Rwanda batekereza gusa
Uyu avuga ko ibyo Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda bakorerwa birimo gutabwa muri yombi, gukorerwa iyicarubozo no gucuzwa utwabo byari bimaze gukabya bityo U Rwanda rukaba rutari kwicara ngo rurebere ariko kwandikira Museveni.
The East African yanditse ko bigoye kumenya ubutumwa nyakuri bwari muri iyibaruwa uretse gukeka ko harebewe uko umubano w’ibihugu byombi byifashe, bigoye kumenya ubutumwa bwari bukubiye mu ibaruwa Perezida Paul Kagame yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.
Ni mu gihe kandi uhagarariye U Rwanda muri Uganda, Rtd Major Gen. Frank Mugambage yanze kugira icyo avuga kuri iyi ngingo ubwo yavuganaga na The East African nyamara bidakuraho ko iyi baruwa yoherejwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutarebana neza muri dipolomasi yabyo kubera impamvu zitandukanye.
N’ubwo bimeze gutyo, ababikurikiranira hafi bavuga ko uku kohererezanya ubutumwa ntacyo byahinduye kuko umwuka mubi mu mibanire y’ibi bihugu byombi by’ibituranyi byari inshuti byasangiye akabisi n’agahiye, bikaba inshuti z’akadasohoka kugeza Ukwakira 2017, ubwo Uganda yahaga icyuho abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu ishyaka RNC rya Gen. Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu mu mwaka w’2010, kuri ubu uyu mubano w’u Rwanda na Uganda, ukomeje kuzamba kurushaho.
Perezida Kagame yagiye avugana na mugenzi we Museveni ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi. Bombi bemeranyije gukemura ibibazo bisanzwe biriho ariko Uganda ikomeza kuvunira ibiti mu matwi.
Iyi baruwa kandi yoherejwe nyuma yaho muri Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida Museveni ku ngoro ye Entebbe, hari n’abayobozi bashinzwe umutekano mu byagisilake , Uganda igaragaza nko kwirengagiza ukuri kubiriho n’ubwo u Rwanda ngo rwagaragazaga ibimenyetso ku birego rurega Uganda ariko Museveni, akabigarama avuga ko atabizi ahubwo akavuga ko yibiza impamvu za telephone ziriho ariko ngo ntizikoreshwe.
Ibi biravugwa mu gihe hari inama z’ubugambanyi zimaze iminsi zibera muri Ambasade ya Uganda muri Swede , umwe mu bahagagarariye intumwa za RNC witabiriwe iyi nama ni Rugema Kayumba, inshuti y’akadasohoka ya Kayumba Nyamwasa usanzwe uba muri Norvege, ari nawe mwizerwa we yakoresheje mu bikorwa byo gushimuta abanyarwanda muri Uganda mbere y’uko ahakurwa igitaraganya kuko imigambi ye na Salim Saleh na Gen. Tumukunde yarimaze gutahurwa.
Amakuru yatugezeho avuga ko kimwe mu byigirwa muri iyi nama ya Swede , ari ukureba uko Gen. Kayumba yakurwa muri Afrika y’Epfo, akajyanwa muri Uganda . Ikindi n’inama Perezida Museveni yagiriye Kayumba Nyamwasa ko bagomba kwitegura byanyabyo umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda baciye muri Congo, akaba ariyo mpamvu Perezida Museveni yasabye Perezida Nkurunziza kuba ahagaritse ibikorwa bya FLN ya Nsabimana Calixte Sankara hagategurwa uko byakorwa ntagusubira inyuma.
Bivugwa ko Uganda igiye kohereza ingabo kabuhariwe muri Congo, igitindije uyu mugambi ni uruhushya rugomba gutangwa na Perezida Kabila, ariko rukaba rwaratindijwe n’uko Kabila atorohewe n’amatora ategurwa muri iki gihugu bivugwa ko hashobora kwaduka intambara amatora akaburizwamo Kabila agakomeza kuyobora iki gihugu.
Umubano hagati y’U Rwanda na Uganda watangiye kuzamba mu 2017 nyuma yaho Abanyarwanda benshi batangiye gutabwa muri yombi, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano zirimo urushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI) ruyobowe na Brig. Gen. Abel Kandiho n’urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) ruyobowe na Rtd Col. Kaka Bagyenda bashinjwa kuba intasi.
Ni mu gihe Abatabwaga muri yombi batahwemye kuvuga ko baba bari mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’ingendo, gushaka akazi n’ubucuruzi muri iki gihugu.