Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yahishuye ko u Rwanda rwavuye mu Rukiko nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu nyuma yo kugambanirwa n’imiryango itegamiye kuri leta yashakaga kurugerekaho ibyaha.
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubutabera n’izindi mpuguke zitandukanye bahuriye mu biganiro n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu bihugu by’ibiyaga bigari (Great Lakes Initiative for Human Rights and Development,GLIHD) ku kuva mu Rukiko nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu.
U Rwanda rwatangaje muri Werurwe 2016 ko rwivanye mu Rukiko nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu nubwo rwari rwarasinye amasezerano yo kurwemeza muri Mutarama 2013.
Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko impavu u Rwanda rwivanye muri urwo rukiko hari umugambi w’imiryango mpuzamahanga [atavuze mu mazina] wo gushaka abarugerekaho ibyaha.
Yagize ati “Mu mpera za 2013, twabonye amakuru ko ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta yari iri gukangurira abantu kurega u Rwanda kuko twemeye gusinya ko twemera urwo rukiko. Byaduteye ubwoba gato ariko ntibyatubuza gusinzira. Muri 2014 twabonye inyandiko y’umushinga w’agaciro k’amayero 300,000 yagaragazaga neza ko nibura bashakaga ibirego bitanu bishinja ibihugu bitanu mu byasinye kwemera urukiko harimo n’u Rwanda kubera guhohotera uburenganzira bwa muntu no gushaka inzira zo gushyira igitutu kuri ibyo bihugu uko byagenda kose ngo ibyo birego biburanishwe. Ibi byo byatumye tudasinzira.”
Yakomeje agira ati “Muri iyo nyandiko twabonye, ku Rwanda hari hari ingingo eshatu zatumye turara tudasinziriye. Iya mbere ni uko harimo ko mu Rwanda harimo ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu ryo ku rwego rwo hejuru. Icya kabiri byari ugutoranya ibirego bitanu bikajyanwa mu rukiko, hagashyirwaho ikipe ibikurikirana buri gihe binyuze mu miryango itegamiye kuri Leta iri Arusha. Harimo no gushaka abantu bazabikora, bishoboka ko ari abatangabuhamya […] bari kuvanwa mu Rwanda, bagahabwa amahugurwa hanze y’u Rwanda kuko imbere mu gihugu bitari gukunda ko bahahugurirwa. Byatumye ndara ntasinziriye kandi si njye njyenyine bishoboka ko n’abandi batasinziriye.”
Businngye yavuze ko nyuma y’umwaka u Rwanda rusinye, ibirego bitanu byari byatanzwe nk’uko byari mu mushinga ariko icyabatunguye ni uko byatanzwe na bamwe mu bashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bakoze bya Jenoside.
Ati “Twemerera abantu gutanga ibirego mu rukiko ntabwo twatekerezaga ku kuzanamo ibibazo by’amateka nk’abakewaho ibyaha bya Jenoside bacitse ubutabera bakaba birirwa biruka isi.
Icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano cyaje nyuma y’uko hari uwahamijwe ibyaha bya Jenoside agahunga, nyuma akayagenderaho agahabwa umwanya n’Urukiko nk’Umunyarwanda wahutarijwe uburenganzira bwe.
Ni uwitwa Stanley Safari wahamijwe ibyaha bya Jenoside aza guhunga. Mu mwaka wa 2009 uyu yahoze ari umusenateri yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano nayo n’urukiko rwa Gacaca rwo mu Karere ka Huye, akatirwa gufungwa burundu.
Mu birego byatanzwe harimo n’ ikirego cya Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu wasabaga ko urukiko rutegeka ko Itegeko Nshinga ritavugururwa. Gen. Kayumba Nyamwasa wakatiwe gufungwa imyaka 24 agacika Ubutabera, kubera ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’Igihugu.
Kayumba Nyamwasa na Safari Stanley uri muri Afrika y’Epfo
Busingye yavuze ko impamvu yahaye urukiko ari uko mu Rwanda nta wari gutinyuka gutanga ikirego nk’icyo.
Busingye ati : “Ubwo twemereraga abantu gutanga ikirego mu rukiko, ntabwo twifuzaga ko abantu nk’abo babikora. Ushakishwa ku byaha bya Jenoside nka Felicien Kabuga n’undi ntabwo mu bo twakekagaga Kabuga yabamo n’undi .”
Yasobanuye ko u Rwanda rwamenye uwo mugambi rumenyesha urukiko ntirwagira icyo rukora. Ngo urukiko rwabasubije ko mu masezerano u Rwanda rwasinye ntaho rwagaragaje ko urukiko rudakwiye kwakira abarurega kandi bashakishwa n’ubutabera cyangwa barakatiwe n’inkiko.
Abanyamategeko batandukanye bitabiriye ibiganiro na GLIHD
Ati “Ubwo twahamagazwaga n’urukiko ngo twisobanure kuri iki kirego ahubwo twarusabye kugira icyo rukora agafatwa. Twasabye urukiko kwanga kwakira ikirego cye kuko atari mu bo twakekaga ko baturega dusinya amasezerano ahubwo twerekana ko uwo muntu yashakaga umwanya wo gukora ibindi bikorwa bibi.”
Urukiko rwabyanze, maze u Rwanda rwandikira Komisiyo y’ubumwe bwa Afurika (AU) rusaba ko amasezerano rwasinye avugururwa, abashakishwa n’abahamijwe ibyaha ntibemerwe gutanga ibirego mu rukiko.
Urukiko rumaze kumenya ko u Rwanda rwagiye muri Komisiyo ya AU, rwabifashe nk’aho rushaka kuva mu masezerano, rubyigaho ruza no gutanga umwanzuro ko ibyo u Rwanda rwakoze ari ukwivana mu masezerano bityo ko rubyemerewe kandi bigakorwa mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Busingye yagize ati “U Rwanda ntirwasabye kwivana mu masezerano ahubwo mu bushishozi bwa Komisiyo ya AU, yashyikirije urukiko ibyo u Rwanda rushingiraho ivuga ko ari ukwivana mu masezerano, rurabisuzuma maze muri Kamena 2016 rufata umwanzuro ko rufite ububasha bwo gufata umwanzuro ku kwivana mu masezerano, runatangaza ko u Rwanda ruvuye mu masezerano.”
Urubanza ku guhagarika ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rwaburanishijwe uyu mwaka ruteshwa agaciro kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryari ryaramaze kuvugururwa n’amatora akaba yarabaye.
Busingye yavuze ko nubwo ibyo u Rwanda rwari rwakoze atari ukwivana mu masezerano, ngo rufite uburenganzira bwo gusinya amasezerano runaka no kuyavamo.
Ati “Gusinyira ko urukiko rwakira ibirego by’imiryango itegamiye kuri Leta n’abantu ku giti cyabo byakozwe ku bushake. Nta waje mu Rwanda mu bukangurambaga, ntawarwandikiye ibaruwa, ntawabisabye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ntawasunitse u Rwanda ngo rubikore. Ubusanzwe ntabwo u Rwanda rwingingirwa gukora ibyo rugomba gukora cyangwa guhagarika ibyo rubona bikwiye guhagarara.”
Umuyobozi wa GLIHD, Tom Mulisa, yabwiye abanyamakuru ko byari ngombwa ko u Rwanda rutitaba urukiko ku byaha byaburanishirijwe mu gihugu kuko ngo icyo urwo rukiko rushinzwe ari ugufatanya n’inkiko z’ibihugu byasinye amasezerano.
Yagize ati “ Sosiyete sivile yavuga iti ’genda uburane n’abo bajenosideri kubera ko uri bubatsinde ariko impamvu dutekereza ko icyemezo Leta yafashe aricyo ni uko bagaragaje inyandiko zerekana imanza eshanu zari zigiye kubera muri urwo rukiko. Ikindi hari ya miryango yari yarareze abo bantu mu nkiko yahemukiwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yumve ngo ba bantu bagiye kurega, basubirishamo za manza batsinzwe; ntabwo ibyo bintu Leta yabona uko ibisubiza imbere ya ya miryango yahemukiwe.”
Amakuru IGIHE yatangaje, ni uko intumwa z’urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu ziherutse mu Rwanda zije gusaba ko habaho ibiganiro ku cyakorwa ngo u Rwanda rugaruke mu masezerano.
Uru rukiko ruri mu ngendo mu bihugu bya Afurika rubaza impamvu ibyinshi mu byanze gusinya amasezerano arwemera, dore ko ibihugu umunani aribyo bimaze kwemera ko abaturage babyo batangamo ibirego.
Inama yateraniyemo abanyamategeko batandukanye yitezweho gufata imyanzuro n’uburyo u Rwanda rukwiye kwitwara ku kibazo cyo kwivana muri urwo rukiko.
Minisitiri Busingye Johnston