Ikinyamakuru La Libre Bélgique cyo kuwa 16 Mata 2019, igaragaza ko mu barinda Perezida Nkurunziza no mu gisirikare harimo abarwanyi ba FDLR.
Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda biravugwa ko bari ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza w’u Burundi, ndetse no mu gisirikare cy’icyo gihugu.
Umuyobozi wa Radio Télé-Renaissance, Innocent Muhozi wahungiye mu Rwanda, yabwiye La Libre Bélgique ko Perezida Nkurunziza afitiye ubwoba bwinshi abaturage basaga ibihumbi 500 bahunze igihugu kuva mu 2015 kandi biganjemo abasirikare n’abanyapolitiki bakomeye.
Yavuze ko kubera iyo mpamvu agerageza gukora uko ashoboye akinjiza mu gisirikare cye abahoze muri FDLR ngo bazamurwaneho igihe yaba atewe n’abo baturage yohereje mu buhungiro.
Umwanditsi Mukuru wa Radio Inzamba, Hatungimana Désire yemeje ko bafite amakuru yizewe y’uko mu gisirikare cya Nkurunziza harimo abarwanyi ba FDLR.
Yagize ati “Ntabwo bikiri ibanga. Ubutegetsi bwa Bujumbura bufite abarwanyi ba FDLR no mu bashinzwe kurinda umutekano wa Perezida.”
Muri Werurwe uyu mwaka, Radio Inzamba yatangaje ko muri batayo eshatu za gisirikare zoherejwe mu ntara ya Cibitoke ahitwa Mabayi, abasirikare bazigize barimo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rw’Imbonerakure ndetse n’abandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Muhozi avuga ko Nkurunziza atizera neza igisirikare cye ariyo mpamvu agenda ashakisha abandi bo kwishingikiriza igihe yaba atewe.
Yavuze ko Perezida Nkurunziza ari umuntu uhorana ubwoba n’inzozi mbi, ko isaha n’isaha abo yohereje mu buhungiro bagaruka kumukura ku butegetsi.
Amakuru y’inyeshyamba za FDLR mu gisirikare cy’u Burundi si ubwa mbere yemejwe n’abazi neza imikorere y’icyo gihugu.
Muri Mutarama umwaka ushize, umwe mu bahoze mu mutwe w’igisirikare cy’u Burundi urinda Umukuru w’Igihugu no mu rwego rushinzwe iperereza, yavuye imuzi uburyo Perezida Nkurunziza yinjije mu bamurinda Interahamwe zo mu mutwe wa FLDR.
Uwo mugabo uri mu buhungiro, yavuze ko umutekano wa Perezida Nkurunziza, umuryango we i Ngozi n’abayobozi bakomeye muri icyo gihugu, ucunzwe n’Interahamwe.
Yavuze ko Interahamwe zinjiye mu Burundi bwa mbere kuwa 1 Kanama 2015. Ni nyuma gato y’ipfuba ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza wari umaze kuburizwamo muri Gicurasi 2015, urangajwe imbere n’abasirikare bayobowe na Gen. Maj Godefroid Niyombare ugishakishwa.
Raporo ya Loni iheruka ku mutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko u Burundi bukomeje gukorana imitwe ishaka guhungabanya u Rwanda.
Raporo igaragaza ko mu Burundi ariho haturuka intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose byifashishwa n’umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, n’abawinjiramo bakaba banyura muri icyo gihugu.
FDLR yatangiye ibikorwa byayo ahagana mu mwaka wa 2000. Ishinjwa kuba igizwe n’abarwanyi barimo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rukayishinja gukomeza gusigasira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Guhera mu 2015 amakuru yagiye atangwa avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bakorana na Leta y’u Burundi ariko icyo gihugu kikabihakana.
Src : IGIHE