• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Editorial 26 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ikinyamakuru La Libre Bélgique cyo kuwa 16 Mata 2019, igaragaza ko mu barinda Perezida Nkurunziza no mu gisirikare harimo abarwanyi ba FDLR.

Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda biravugwa ko bari ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza w’u Burundi, ndetse no mu gisirikare cy’icyo gihugu.

Umuyobozi wa Radio Télé-Renaissance, Innocent Muhozi wahungiye mu Rwanda, yabwiye La Libre Bélgique ko Perezida Nkurunziza afitiye ubwoba bwinshi abaturage basaga ibihumbi 500 bahunze igihugu kuva mu 2015 kandi biganjemo abasirikare n’abanyapolitiki bakomeye.

Yavuze ko kubera iyo mpamvu agerageza gukora uko ashoboye akinjiza mu gisirikare cye abahoze muri FDLR ngo bazamurwaneho igihe yaba atewe n’abo baturage yohereje mu buhungiro.

Umwanditsi Mukuru wa Radio Inzamba, Hatungimana Désire yemeje ko bafite amakuru yizewe y’uko mu gisirikare cya Nkurunziza harimo abarwanyi ba FDLR.

Yagize ati “Ntabwo bikiri ibanga. Ubutegetsi bwa Bujumbura bufite abarwanyi ba FDLR no mu bashinzwe kurinda umutekano wa Perezida.”

Muri Werurwe uyu mwaka, Radio Inzamba yatangaje ko muri batayo eshatu za gisirikare zoherejwe mu ntara ya Cibitoke ahitwa Mabayi, abasirikare bazigize barimo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rw’Imbonerakure ndetse n’abandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Muhozi avuga ko Nkurunziza atizera neza igisirikare cye ariyo mpamvu agenda ashakisha abandi bo kwishingikiriza igihe yaba atewe.

Yavuze ko Perezida Nkurunziza ari umuntu uhorana ubwoba n’inzozi mbi, ko isaha n’isaha abo yohereje mu buhungiro bagaruka kumukura ku butegetsi.

Amakuru y’inyeshyamba za FDLR mu gisirikare cy’u Burundi si ubwa mbere yemejwe n’abazi neza imikorere y’icyo gihugu.

Muri Mutarama umwaka ushize, umwe mu bahoze mu mutwe w’igisirikare cy’u Burundi urinda Umukuru w’Igihugu no mu rwego rushinzwe iperereza, yavuye imuzi uburyo Perezida Nkurunziza yinjije mu bamurinda Interahamwe zo mu mutwe wa FLDR.

Uwo mugabo uri mu buhungiro, yavuze ko umutekano wa Perezida Nkurunziza, umuryango we i Ngozi n’abayobozi bakomeye muri icyo gihugu, ucunzwe n’Interahamwe.

Yavuze ko Interahamwe zinjiye mu Burundi bwa mbere kuwa 1 Kanama 2015. Ni nyuma gato y’ipfuba ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza wari umaze kuburizwamo muri Gicurasi 2015, urangajwe imbere n’abasirikare bayobowe na Gen. Maj Godefroid Niyombare ugishakishwa.

Raporo ya Loni iheruka ku mutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko u Burundi bukomeje gukorana imitwe ishaka guhungabanya u Rwanda.

Raporo igaragaza ko mu Burundi ariho haturuka intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose byifashishwa n’umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, n’abawinjiramo bakaba banyura muri icyo gihugu.

FDLR yatangiye ibikorwa byayo ahagana mu mwaka wa 2000. Ishinjwa kuba igizwe n’abarwanyi barimo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rukayishinja gukomeza gusigasira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Guhera mu 2015 amakuru yagiye atangwa avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bakorana na Leta y’u Burundi ariko icyo gihugu kikabihakana.

Src : IGIHE

2019-04-26
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzi wo muri Uganda Ziggy Wine, wari inshuti ya hafi ya Bobi Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Umuhanzi wo muri Uganda Ziggy Wine, wari inshuti ya hafi ya Bobi Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Editorial 07 Aug 2019
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Editorial 08 Feb 2025
Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Editorial 02 Mar 2021
Uganda: Leta irotswa igitutu ngo ikore nk’u Rwanda

Uganda: Leta irotswa igitutu ngo ikore nk’u Rwanda

Editorial 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor
ITOHOZA

Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor

Editorial 17 Jun 2016
Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba
POLITIKI

Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba

Editorial 18 Jan 2019
Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27
Amakuru

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Editorial 31 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru