• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .
Col. Kaka Bagyenda, Gen. Ndakugarika, Museveni na NKurunziza

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Editorial 23 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru ava ahantu hizewe neza aravuga ko abakuru b’inzego z’ubutasi z’ibi bihugu byombi bamaze iminsi bacicikana mu nama z’urudaca mu rwego rwo kureba uko zahuza ibikorwa by’iki gitero.

Uri ku isonga muri uyu mugambi  akaba ari Gen. Gervais Ndirakobuca, ariwe kizigenza w’urwego rw’ubutasi mu  Burundi [ Service Nationale de Renseigment ] SNR, akaba ari  no ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Itohoza ryacu rigaragaza ko  yagiye Kampala inshuro ebyiri mu kwezi k’Ugushyingo 2019, naho umukuru wa ISO, Col. Kaka Bagyenda akaba nawe yarahise anyarukira Bujumbura m’ Ukuboza 2019.

Muri Nzeli 2017, inkuru yari  kimomo ko Edgar Tabaro uhagarariye RNC mu rwego rw’amategeko yakoraga nk’intumwa hagati ya Kayumba Nyamwasa wibera muri Afurika Yepfo n’inzego z’iBurundi, harimo na Jen. Evariste Ndayishimiye umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD.

Ikindi kandi n’uko Tabaro yahuye na Jen. Etienne Steve Ntakirutimana wahoze akuriye urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi wanasezeranije inkunga RNC . Ubwo yari akiri yo, Tabaro kandi yahuye na Jen. Agricole Ntirampemba wari umujyanama wa Perezida Nkurunziza icyo gihe, ubu akaba akora muri Perezidansi y’iBurundi nka Charge de Mission Presidence, na Emmanueel Sinzohagera Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD. Kubera izi nshingano, byatumye Tabaro abari hamwe na Jen. Abel Kandiho na Kaka Bagyenda , nawe wahoraga Bujumbura .

Muri iki gihe umukuru wa RNC ushinzwe kongerera abakozi ubushobozi yakiriwe Kampala agiye guhura na Col. Kaka Bagyenda  ku birebana n’ibikorwa bya RNC. Muri icyo gihugu.

UBurundi na Uganda birerekeza mu matora muri 2020 na 2021, ibyo bihugu byombi bifite ubuyobozi budakunzwe, bityo bikaba bigerageza kubiba akavuyo , mu rwego rwo kugirango bitangaze ibihe bidasanzwe noneho amatora akaburizwamo , bamaze kubona ko gukoresha imitwe y’inyeshyamba bitagishobotse, bafashe umugambi noneho wo kubikora bo ubwabo.

Uku guhindura ingamba zo guhungabanya URwanda  bikaba bije nyuma y’uko imigambi mibisha y’ibi bihugu byombi ibipfubanye, dore ko bashakaga kwitwaza RNC, FDLR, RUD-Urunana na FLN, none iyo mitwe ikaba yarakubiswe inshuro , nyuma y’uko ibitero simusiga by’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, bihumbahumbye  abari bakuriye iyo mitwe bakahasiga ubuzima, nka Mudacumura wa FDLR, Musabyimana wa RUD-Urunana, Sibomana wa RNC , ibihumbi by;abarwanyi babo bafashwe mpiri  bazanwa mu Rwanda.

Yaba umuvugizi wa FDLR cyangwa ukuriye ubutasi La Forge Bazeye na Liyotona Koloneli Theophile Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, ubwo bari bakubutse mu nama yari igamije guhuza ibikorwa bigamije guhungabanya URwanda iyo nama ikaba yarabereye Kampala ku butumire bwa Perezida Museveni, abinyujije kuri Minisitiri w’ubutwererane mu Karere Philemon Mateke. Abo  bazanywe mu Rwanda. Majoro Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari ukuriye FLN nawe yarafashwe azanwa mu Rwanda aho akurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba

Impuguke za Loni zasohoye raporo kuri Kongo Kinshasa yemezaga ko Uganda n’UBurundi bari barakoze itsinda  ryari rishinzwe kwinjiza abarwanyi muri iyi mitwe y’abarwanyi mu cyari cyariswe P5, iyo mitwe yose ikaba iyoborwa na RNC ya Kayumba Nyamwasa .

Ikindi kandi n’uko Uganda n’UBurundi bakoraga ibikorwa byo guza imikorere y’izinyeshyamba, ubwo mu kwezi k’Ukuboza 2017 hafatwaga abari bagiye kwinjizwa mu mitwe y’abarwanyi b’izinyeshyamba mirongwine n’abatandatu (46) bakaba bari berecyeje mu nkambi RNC ikoreramo imyitozo ya gisirikare ahitwa Minembwe muri muri Kivu y’Amajyepfo, kandi bakaba barabikoraga ku nkunga y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda.

Aho bafatiwe ku mupaka wa Gikagati barekeza mu nkambi RNC yatorezagamo abarwanyi bayo Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Kongo Kinshasa, banyuze Bujumbura, aho bagombaga kwakirwa no koherezwa na Jen. Prime Niyomugabo umukuru w’ingabo z’UBurundi.

Bityo rero kuba hari inyeshyamba zigamije guhungabanya URwanda muri Uganda n’UBurundi bimaze imyaka itatu irenga bitangazwa.

Ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe bo mu mitwe inyuranye buhura neza ni byari bisanzwe bizwi hari uburyo binjiza abarwanyi mu mitwe yabo, n’uburyo babatwaramo,, ibi bikaba bikorerwa muri Uganda n’UBurundi, mu rwego rwo korohereza inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, byose bigamije guhungabanya URwanda. Ababa binjijwe mu mitwe y’inyeshyamba mu gihugu cya Uganda boherezwa iBurundi babifashijwemo n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda [CMI], bakakirwa n’inzego zishinzwe ubutasi z’UBurundi.

Muri Gicurasi 2019, ubwo yari mu rukiko Callixte Nsabimana umukuru wa MRCD-FLN yatangaje benshi ubwo yavugaga amazina abiri Koloneli Ignace Sibomana ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’UBurundi na Jen. De Burigade Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikare cya Uganda nk’ibyitso bye, bajyaga babaha imfashanyo haba mu bikoresho no kuba bari barabemeye izindi nkunga mbere y’uko binjira muri iyo mitwe.

Inshuro ebyiri zose, Callixte Nsabimana wa FLN yigambye ibitero byabereye mu Burengerazuba bw’URwanda, abari bagize iki gitero, bakaba bari baturutse iBurundi mu ishyamba ryitwa Kibira riza rikagera ku ishyamba rya Nyungwe. Bateye Nyabimata  ho mu Karere ka Nyaruguru muri Mata 2018, barongera batera Cyitabi muri Nyamagabe m’ Ukuboza 2018, bityo bahungira iBurundi.

Ibindi nk’ibyo Maj. Mudathiru yavuze ukuntu we n’ingabo ze batorejwe muri Uganda ibi akaba yarabivugiye imbere y’urukiko bakanoroherezwa kujya Bujumbura aho bahawe inzu, ibikoresho bityo bakoherezwa muri DRC, banyuze mu Kiyaga cya  Tanganyika ku bufasha bw’inzego z’umutekano z’iBurundi.

Koko rero, nyuma y’ibitero biherutse vuba aha, mu Ukwakira byabereye Kinigi, muri mu Karere ka Musanze uwarusimbutse mu bari bateye agahungira Kisoro -Uganda, umwe mu bari bateye wateshejwe telephone ye byaje kugaragara ko yahoraga avugana na Minisiti wa Uganda ushinzwe ubutwererane mu Karere Philemon Mateke.

2019-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Editorial 21 Dec 2020
Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Editorial 03 Feb 2023
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

Editorial 27 Feb 2017
Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Editorial 26 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira
ITOHOZA

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira

Editorial 29 Oct 2016
Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.
Amakuru

Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.

Editorial 30 Sep 2024
Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022
Amakuru

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Editorial 04 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru