• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Umucanshuro w'umufaransa, Bob Denard

Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 02 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryango Survie kuri uyu wa Kane wasohoye raporo igaragaza imikoranire ya Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’umucanshuro ruharwa w’Umufaransa Bob Denard wakoreshaga amazina atari aye, akishyurwa binyuze muri banki ikomeye y’i Paris, BNP.

Robert Denard wapfuye mu 2007, yabaye Umusirikare w’u Bufaransa, ariko aba Umucanshuro wagaragaye mu bikorwa binyuranye mu aho yagendaga akoresha amazina atandukanye, hamwe nka “Gilbert Bourgeaud” na “Saïd Mustapha Mahdjoub”, ibikorwa bye bikaba byarageze cyane muri Afurika.

Iyi raporo nshya ya paji 35 igaragaza ko Bob Denard yagiye yohereza abakozi be mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bahawe ubutumwa butandukanye, bakishyurwa binyuze muri BNP.

Iyo banki iheruka no kujyanwa mu nkiko ishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’amafaranga yasohoye ibisabwe n’abari abayobozi b’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, akagurwa intwaro kandi u Rwanda rwari rwarakomanyirijwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Survie yagize iti “Ibi birongera kwerekana ko uruhare rw’ubuyobozi bw’u Bufaransa buri mu buryo bunyuranye kuko ntabwo bwashoboraga kwirengagiza ibikorwa by’umucanshuro wavuganaga bihoraho n’inzego z’ubutasi mu bihe bye byose, harimo no mu 1994 ku bireba u Rwanda.”

Ibyo kandi ngo bigaragaza ko hakenewe gushyira ahabona ibyo Leta y’u Bufaransa yari izi n’icyo yakoze mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’uko ingabo zakoraga Jenoside zari zimaze kumeneshwa zigahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre, mu 1994, izo ngabo za guverinoma y’agateganyo zari zikeneye intwaro, ibisasu n’imyitozo.

Raporo y’inama izi mpunzi zakoraga n’ibaruwa yandikiwe uwari Minisitiri w’Intebe waje gukatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, TPIR, Jean Kambanda, byabonwe mu modoka n’abanyamakuru mu nkambi ya Mugunga.

Hagaragaramo ibikorwa bya Capitaine Barril muri iyo nkambi yarimo ingabo zahunze, ibikorwa byo kugezwaho intwaro zinyuze muri Seychelles, amasezerano n’ibiganiro n’ibigo bya Mil-Tec, DylInvest, OMI… niho hazamo ikigo kitari cyaravuzweho kenshi cyitwa “Martin et Cie”.

Mu ibaruwa yo ku wa 13 Nzeri 1994 uwari Minisitiri w’Ingabo muri guverinoma y’agateganyo, Bizimana Augustin, wari mu buhungiro yandikiye Jean Kambanda, yamubwiye ku masezerano y’ubufasha mu bya tekiniki bagiranye na Martin et Cie afite agaciro k’amadolari 300,000 yo kohereza “abahanga umunani” muri Zaire, bo gutoza “abantu bacu mu gukusanya amakuru no ku kuyakoresha mu mirongo y’umwanzi”.

Bizimana yavugaga ko hagati ya tariki 28 na 30 Kanama 1994 yahuriye i Nairobi “n’abahagarariye Martin et Cie bagasuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganywa mu masezerano yashyizweho umukono hagati ye na Minisiteri y’Ingabo”

Bizimana yakomeje agira ati “ku bijyanye n’amasezerano y’ubufasha mu bya tekiniki twasinyanye na Martin et Cie, muribuka ko Minisiteri y’Ingabo yari imaze kurekura amadolari 200,000 mu 300,000 kugeza igihe twagiriye mu buhungiro. Ikigo cyari cyarakoze ibintu bimwe mbere yo gusinya amasezerano aho Minisiteri y’Ingabo yemereye ambasade yacu i Nairobi gutanga amadolari ya Amerika 40,000. ”

Ibyo ngo bivuga ko hari bimwe bari barakoreye mu Rwanda mbere yo gufata iy’ubuhungiro, kuri iyi nshuro amasezerano akaba yararebanaga n’ibijyanye n’imyitozo ku butasi yagombaga kubera muri Zaire.

Uwo wari minisitiri yakomeje avuga ko mu nama yabereye i Nairobi bemeranyijwe ko bazavugana n’ubuyobozi bwa Zaire mu gushaka inkambi ya gisirikare izaberamo imyitozo “y’ibanga no gushaka uburenganzira busesuye” bwa Groupe Martin et Cie.

Ikigo Martin et Cie ngo nicyo inyuma yacyo hari hihishemo izina rya Bob Denard nk’uko Survie ibivuga, mu mazina ye bwite Robert Bernard Martin.

Ku wa 18 Kamena 1994, Minisitiri Bizimana yandikiye Colonel Ntahobari wari uhagarariye ubutumwa bwa gisirikare i Paris, amusaba gushyikiriza sheki Robert B. Martin. Yakiriye ayo mafaranga, abihamya mu ibaruwa yo ku wa 5 Nyakanga 1994, igaragaza ko yakiriye 1 086 000 FF (yanganaga na 200.000 $). Ayo mafaranga yatanzwe kuri sheki yo muri BNP.

Icyo gihe hari hashize ukwezi Umuryango w’Abibumbnye wemeje ko mu Rwanda hari kuba Jenoside. Kugeza muri icyo gihe, Abafaransa Paul Barril n’uwo Robert-Bernard Martin bakoranaga n’abajenosideri.

Nyuma y’uruhare rwa Bob Denard rugiye ahabona kandi yarapfuye mu 2007 aguye muri gereza, Survie yagaragaje impungenge ku kugenda gahoro kw’imanza yagiye iregamo inzego n’abantu batandukanye mu Bufaransa.

Ivuga ko ku kirego cyatanzwe na Survie kuri Paul Barril ku ruhare yagize muri Jenoside, ko iperereza rigenda gake kandi uyu mugabo ashaje ndetse anarwaye. Ubu imyaka ine n’igice irashize iperereza ritangiye ariko ntacyo riratanga.

Ikindi ni ikirego uyu muryango watanze kireba abayobozi b’Abafaransa bashinjwa gutererana Abasesero muri Kamena 1994 n’ikindi cyatanzwe ku buryo u Bufaransa bwatanze “intwaro ku bajenosideri”.

Ikomeza igira iti “Ku bwa Survie, ni ngombwa ko izi manza zihutishwa abakekwaho ibyaha n’abatangabuhamya bagihari. “

2018-02-02
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Editorial 18 Dec 2019
Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Editorial 19 Dec 2021
Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Editorial 17 Apr 2021
Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 26 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.
Amakuru

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Editorial 22 May 2021
Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye
Mu Rwanda

Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Editorial 02 Apr 2019
Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda
Amakuru

Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda

Editorial 06 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru