Mu muhango wo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa wabereye mu Karere ka Nyanza i Mwima kumunsi w’ejo ku cyumeru tariki ya 15 Mutarama 2017, Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa ndetse akaza no kuba umujyanama wa murumuna we Kigeli V Ndahindurwa, yahishuye amabanga menshi abantu batari bazi k’ Umwami Kigeli.
Yavuze ko Umwami Kigeli yafatwaga uko atari ko kandi yakoze byinshi mu mateka kandi byagiriye Abanyarwanda benshi akamaro.
Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa
Pasiteri Mpyise avuga ibigwi by’Ubutwari bw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yavuze uko yamanuye ibendera ry’Ababiligi i Kinshasa ubwo yari yatumweho na Ptrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Kongo Kinshasa, akaba yari yamutumyeho nk’umuntu wari inshuti ya mukuru we Rudahigwa wari waratanze ingoma.
Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rukali
Kigeli V Ndahindurwa ngo yabwiye Lumumba ati : « Uratinya abazungu » kuko hari habuze umanura ibendera ry’Ababiligi, Kigeli ararimanura aranarikandagira ati ‘undasa andase‘.
Isezerano rya Lumumba na Kigeli
Icyo gihe Lumumba ngo yamusezeranyije ikintu gikomeye, Pastor Mpyisi ati “sinakivuga kuko kirakomeye, ….” arongera ati “Icyo kintu cyari gutuma u Rwanda rwaguka…” twaje kumenya ko ari Rugali rwa rugamba iyo za Masisi muri Congo.
Kuva ubwo ngo Ababiligi bahise batangaza muri Loni ko Kigeli yahunze ko yahungiye I Kinshasa ndetse bategeka Kigeli kudasubira mu Rwanda bavuga ko batazirengera iby’umutekano we ko nasubirayo ashobora kwicwa.
Nguko uko abazungu batangiye gutegura amatora ya Kamarampaka Referandumu ngo basezerere Ubwami burundu, Loni iti : Tuzacyura impunzi abari hanze no mu Rwanda bakore amatora. Ariko Loni ntiyacyuye impunzi kandi bakora amatora, Mpyisi ati :kuko impunzi ntizari bucyurwe Kigeli ari hanze.
Ruzindana umwuzukuru wa Nyirimbibi asoma ubutumwa bwa Mukabayojo washimiye cyane Perezida Kagame
Pasiteri Mpyisi ati : Umwami Kigeli V yavuye i Kinshasa ajya i Dar-es salaam muri Tanzania, agerageza kwambuka mu Rwanda ngo agaruke ageze hafi y’Akagera bamuhetse bamwambitse ibyenda by’umugore utwite uri kugise, arambuka aza i Kigali i Nyamirambo kwa Rukeba wari umu RUNAL( ishyaka ry’umwami ) wahatswe i bwami akaba yari umuhutu, Kigeli yihisha mukazu kwa Rukeba yaje guturumburwamo n’Ababiligi kuko bari babimenye, bamukubita muri Kajugujugu bamujyana i Bujumbura.
Nyerere wari Perezida wa Tanzania niwe wamukijije abwira Loni ati muranyicira impunzi karababaho, Mpyisi ati : bamushyira mu ndege bamusubiza i Dar-es Salaam. Mu Rwanda haba Kamarampaka itemewe ikozwe na Loni, Ubwami barabuciye.
Umwami Kigeli atangira kurorongotana Mpyisi ati : Yarabonabonnye, yarababaye, ajya Ethiopia, Kenya, Uganda, ariko ngo muri Uganda bitewe n’ubucuti yari afitanye na Milton Obote wayoboye icyo gihugu, ngo byatumye Abanyarwanda bari impunzi borora inka nyinshi barakungahara, abana babo biga ku buntu muri Makerere University nta nkomyi, ndetse ngo ni we wagiye muri UN asaba ko Perezida Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda (1973-1994) ko yemera imishyikirano impunzi zigataha mu mahoro yanga ko hazapfa abantu benshi, undi arabyanga.
Pastor Ezra Mpyisi avuga amateka n’ubutwari bya Kigeli V Ndahindurwa witabye Imana tariki 16 Ukwakira 2016
Pastor Mpyisi ati “Icyambabaje ni ukuba Pasiteri imyaka 60 nigisha Imana ariko ntayizi. Ikindi cyambabaje ni urupfu rw’Umwami Kigeli V wapfiriye mu mahanga adatashye mu Rwanda. Gusa Mpyisi nezezwa no kuba naramenye ko nari injiji muri Bibiliya. Ikindi kinenejeje ni uko Umwami Kigeli V atashye mu Rwanda.”
Habayeho imishyikirano n’Inkotanyi
Mpyisi avuga ko nyuma yaho Kigeli yandikiye Perezida Habyarimana asaba ko impunzi zitahuka Habyarimana akabyanga avuga ko u Rwanda rwuzuye nk’ikirahure gisendereye amazi Kigeli yapanze uko yagera muri Amerika kukicaro cya Loni agasaba ko impunzi zitaha hatabayeho intambara, ariko bamwe mubanyarwanda bari impunzi muri Uganda baramunanira kuko biteguraga gutera igihugu ngo batahe kungufu, Mpyisi ati: habaye imishyikirano Umwami yahuye na Delegation y’abantu 2 bari bavuye munkotanyi ( Ntavuze..) turavugana Kigeli yashakaga kujya muri Amerika kubwira Abanyamerika ibyo gutahuka kw’impunzi, twavuye muri Kenya turi 3 jye Kigeli na Benzinge twari dufite amadorali 300 gusa twembi, twagiye kwa George Bushi mubiro Kigeli yerekana urwandiko yandikiye Habyarimana n’urwo yamushubije bamushyira muri Hotel abayo ndamusiga ndataha. Kigeli ava muri Hotel bamuha icumbi ry’inzu n’imodoka icyo gihe cyose yakomeje yifuza gutaha.
Mukabayojo Speciose mushiki w’Umwami Kigeli, Christine Ruzibiza, Angele umukobwa wa Nyirimbibi akaba Umugore wa Kale Kayihura ukuriye Police ya Uganda, aba bakobwa ni abuzukuru ba Kigeli.
Mpyisi ati “Icyaha cyazanye icyago, asazira mu mahanga, ariko Imana ishimwe ko asezeweho iwabo i Nyanza. Ba Nyenyanza mwatwakiriye, mushime Imana ko Umwami agarutse iwanyu mukajya muza gusura umusezero we.”
Pastor Mpyisi yagaragaje ko yishimye cyane kuba Umugogo wa Kigeli warazanywe mu Rwanda.
Burasa JG