• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko umwe mubaterankunga b’ imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda yatumiwe mu cyiswe DreamWeek, gutanga ibiganiro bihakana Jenoside

Uko umwe mubaterankunga b’ imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda yatumiwe mu cyiswe DreamWeek, gutanga ibiganiro bihakana Jenoside

Editorial 05 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bamaganye itumirwa rya Paul Rusesabagina ngo azavuge ijambo mu mujyi wa San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe amaze kumenyekana nk’umuntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse utera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuva tariki 10-26 Mutarama uyu mwaka nibwo ibyo biganiro biteganyijwe mu cyiswe DreamWeek, aho Rusesabagina yatumiwe nk’umuntu ukora ibikorwa by’ubugiraneza, akazavuga ijambo ku wa 10 Mutarama nk’umuyobozi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.

DreamWeek iba igizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa byiganjemo ibiganiro, bigaruka ku kuzirikana inzozi za Martin Luther King Jr. zo kubana nta muntu n’umwe uhezwa.

Abamuhaye ubutumire bamushimagiza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize uruhare mu kurokora Abahutu n’Abatutsi 1,268 bahigwaga n’Interahamwe, akabahungishiriza muri Hôtel des Mille Collines i Kigali, ntihagire n’umwe upfa.

Ni ibikorwa nyamara ubuhamya bwinshi ku byabereye muri Hotel des Milles Collines bugaragaza ko atari ukuri, uretse filime yuje amakabyankuru yamugize igitangaza, kuko nta cy’ubuntu bahawe, ibyo yakoze byari ubucuruzi aho kuba ubutabazi.

Umwanditsi Edouard Kayihura warokotse jenoside akaba n’ umwe mu bahungiye muri Hotel des Mille Collines afatanije n’Umunyamerika Kerry Zukus banditse igitabo gihinyuza bidasubirwaho ikinyoma cyakwirakwijwe na Paul Rusesabagina hifashishijwe filimi yamukozweho yiswe ’Hotel Rwanda’.

Umwanditsi Edouard Kayihura

Iyi filimi ’Hotel Rwanda’ yakozwe nyuma y’uko Paul Rusesabagina akwirakwije hirya no hino inkuru z’ibitangaza yakoze aho yavugaga ko yarokoye imbaga y’abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines. Iyi hoteli ikaba yarabanje kurindwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaroherejwe mu Rwanda.

Umwe mu barokokeye muri iyo hoteli, Edouard Kayihura yafashe iya mbere ngo ahinyuze izo nkuru zitandukanye cyane n’ukuri, aho Rusesabagina yakwirakwije mu mahanga ko ari we warokoye impunzi z’abatutsi muri iyo hoteli, yandika igitabo ‘Inside the Hotel Rwanda- The surprising true story and why it matters today’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘Hoteli Rwanda- Inkuru itangaje y’ibyahabereye n’impamvu ifite ukamaro uyu munsi’.

Igifubiko cy’Igitabo

Byose bijya gutangira, Paul Rusesabagina yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe acyita “An Ordinary Man” bisobanuye mu Kinyarwanda ‘Umugabo Usanzwe’, aho aba avugamo ibikorwa bitangaje byo kurokora abantu byakozwe na we ubwe kandi yari umuntu usanzwe muri icyo gihe.

Iki gitabo kimaze kumenyekana cyakuruye amatsiko ya benshi, bituma abaherwe ba Hollywood (ahakorerwa filimi muri Amerika) bayikoramo filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’, ikinwa n’ikirangirire Don Cheadle.

Mu gitabo cye, Kayihura warokokeye muri Mille Collines avugamo ko inkuru z’ uwiyita umugabo w’igitangaza, Paul Rusesabagina, zigamije gukorogoshora ibikomere by’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, cyane cyane abarokokeye muri Mille Collines kuko ari bo bazi ukuri kw’ibyahabereye.

Muri iki gitabo, Kayihura agaragaza ukuntu yabonye ko ubuhungiro bw’aho yari yihishe butizewe kandi akaba yari afite amakuru ko hari abantu bihishe muri Mille Collines. Nibwo ngo yasabye umwe mu nshuti ze w’umuhutu, Pascal Hitimana aramuherekeza, ku bw’amahirwe babasha kugera mu Kiyovu, ahubatse iyi hoteli.

Kayihura avuga ko akigera muri Hotel des Mille Collines yasanze ubuzima bw’abahihishe bumeze neza, dore ko umuzungu w’Umunyaburayi wayoboraga iyo hoteli yari yasabye abakozi be ko batagira umuntu bishyuza kuko nta we bari kurenganyiriza ko adafite amafaranga dore ko amabanki yari yarafunze imiryango.

Nyuma y’aho gato, nk’abandi banyamahanga bari mu Rwanda bakaza gucyurwa n’ibihugu bakomokamo, uwo muzungu yaratashye, hanyuma tariki ya 16 Mata, Paul Rusesabagina wakoraga muri Hotel des Diplomates yari icumbikiye ibirindiro by’ingabo zatsinzwe, ari naho bacuriraga imigambo yose y’ubwicanyi, agera muri Mille Collines ahunze ibisasu byaraswaga kuri Diplomates.

Paul Rusesabagina ibumoso na Don Cheadle, Umunyamerika wakinnye Hotel Rwanda

Rusesabagina yahise afata ubuyobozi bwa hoteli

Igitabo cya Kayihura kivuga ko akihagera yahise afata ubuyobozi bw’iyi hoteli, ngo inama ya mbere yakoranye n’abakozi ba hoteli, yabahaye itegeko ko nta muntu n’umwe ugomba guhabwa amafunguro atabanje gutanga amaafranga. Bukeye bwaho, n’abari mu byumba badafite amafaranga yo kwishyura bakurwamo ku ngufu bajugunywa mu birongozi.

Ubuzima ngo bwaje kuba bubi, bicwa n’inzara, babura amazi yo kunywa bashoka urwogero (piscine/ swimming pool) banywa amazi yarwo bararwumutsa. Igitangaje cyane ni ukuntu ngo Rusesabagina yandikiye abasirikare ba Loni urwandiko abasaba kwirukana impunzi z’abatutsi muri hoteli.

Uko baje kurokoka…

Ubwo ingabo zahoze ari iza APR zafataga ikigo cya gisirikare cya Kanombe, impunzi z’abatutsi zari muri Mille Collines zaje kuguranwa n’imfungwa z’intambara zahoze ari ingabo za Habyarimana zari zaguwe gitumo zitarahunga igihugu.

Inkuru ziri mu gitabo cya Kayihura zivuga ko umunsi bavaga muri Hotel des Mille Collines barokowe n’abasirikare b’Inkotanyi, ngo Rusesabagina yarabasatse ngo hatagira usohokana igikoresho cya Hotel.

Si Kayihura wenyine uhinyuje inkuru z’ibinyoma za Paul Rusesabagina, kuko ubuhamya butandukanye bw’abantu barokokeye muri iyi hoteli bwose bugenda bumuvuguruza, aho bugaragaza ko ari amaco y’inda n’igengabitekerezo ya jenoside byatumye akwiza izi nkuru.

Umujenerali wahoze ayoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Romeo Dallaire yemeranije n’ibyanditse mu gitabo ‘Inside The Hotel Rwanda’ agira ati: “Iki gitabo gitanga amahirwe yo kumenya neza ibyabaye ku bantu bari bihishe muri Hoteli des Mille Collines mu minsi 100 jenoside yamaze. Ku bantu bamenye iby’iyi nkuru babikuye muri filimi Hotel Rwanda, inkuru ya Edouard Kayihura ni amahirwe akomeye yo gushyira ukuri ku makabyankuru ya Hollywood”.

Ikiganiro yatumiwemo kizitabirwa n’abarimo Mayor w’Umujyi wa San Antonio, Ron Nirenberg, umwanditsi, Laureate Octavio Quintanilla, n’uwashinze DreamWeek, Shokare Nakpodia.

Muri Mutarama 2019 u Rwanda rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abanyarwanda batandukanye bari mu mahanga, ngo baryozwe ibyaha bakekwaho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ishize.

Paul Rusesabagina ni umwe muri abo, akaba umuyobozi w’ishyaka rya MRCD, ari naryo rifite umutwe witwara gisirikare wa FLN, mu bihe bitandukanye wigambye ibitero byahitanye abantu batandukanye mu bice bikikije ishyamba rya Nyungwe.

Rusesabagina afatanyije n’abitwa Claude Gatebuke n’umuryango Friends of The Congo, bamaze iminsi bakora icengezamatrwara mu bigo n’uduce tw’abirabura, bashaka kugaragaza ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri.

2020-01-05
Editorial

IZINDI NKURU

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Editorial 30 Jul 2018
Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Editorial 30 Nov 2023
Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Administrator 01 Dec 2025
Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Editorial 19 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame
POLITIKI

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Editorial 04 Jun 2017
U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma
Amakuru

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma

Editorial 15 Dec 2022
Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018
HIRYA NO HINO

Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018

Editorial 02 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru