• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ukuri ku irigiswa rya Ben Rutabana: Urukiko Rukuru rwa Kampala rwahishuye ko ari mu maboko ya CMI, rusaba ko aburanishwa

Ukuri ku irigiswa rya Ben Rutabana: Urukiko Rukuru rwa Kampala rwahishuye ko ari mu maboko ya CMI, rusaba ko aburanishwa

Editorial 24 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu buryo butunguranye ndetse bishobora gutera benshi kugwa mu kumiro , inzego z’ubutabera za Uganda zasabye izishinzwe umutekano kugeza imbere y’urukiko Ben Rutabana wari umaze amezi asaga atanu yaraburiwe irengero, nta muntu n’umwe uzi aho aherereye.

Ibura rya Rutabana ryaciye igikuba gikomeye ndetse rigira ingaruka muri ’Rwanda National Congress’ igice cya Kayumba Nyamwasa kuko ryatumye icikamo ibice, habaho gutukana gukomeye n’ibindi tuza kugarukaho.

Byageze aho umuryango wa Ben Rutabana wandika amabaruwa atabarika utabaza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ndetse bigera n’aho Leta y’u Bufaransa itakambirwa ngo igire icyo ikora kuri iki kibazo, gusa byose byabaye ay’ubusa.

Rutabana usanzwe ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa akimara kuburirwa irengero havuzwe byinshi, ibihuha byarasakaye ku marengero ye bishyira cyera, bamwe bati yiciwe muri Congo aciwe umutwe, abandi bakavuga ko yaba yararigishijwe na bagenzi be bahurira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, kubera ubwumvikane buke bari bafitanye. By’umwihariko Kayumba niwe wakunze gutungwa urutoki cyane ku kuba ari we waba yaranyujije Rutabana “mu ryoya”.

Gusa kera kabaye byanyuze mu itangazamakuru ryo muri Uganda ko Rutabana afungiwe muri icyo gihugu, ibyo aregwa ntibyatangazwa mu gihe ari umuntu wakoreraga ingendo nyinshi muri kiriya gihugu mu bikorwa bya RNC, yari anayibereye komiseri ushinzwe kongera ubushobozi, byatumaga kenshi agirana inama n’abayobozi bo muri Uganda, by’umwihariko Minisitiri Philemon Mateke.

Rutabana yabuze mu gihe umwuka mubi wari ukomeje gututumba muri RNC, umutwe ukomeje kurangwa no gusubiranamo, gushondana, kugambanirana ndetse bamwe barirukanwa, binahurirana n’impfu z’uruhurirane z’abarwanyi bayo biciwe muri Congo, bari bagize umutwe wa P5. Rutabana yari umwe mu baterankunga bawo.

Ku rundi ruhande kuba bigaragaye ko Rutabana yari muri Uganda ndetse ari mu maboko y’inzego za kiriya gihigu, we nk’umuntu wari umaze igihe aharanira byeruye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni ikindi kimenyetso ko Uganda yabaye indiri y’abakomeje gucura imigambi mibi ku Rwanda.

Hari byinshi biteye amatsiko

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko Urukiko Rukuru rwa Kampala rwategetse inzego zose z’umutekano zirimo Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, n’Urwego rushinzwe iperereza mu gihugu, ISO, kugeza mu rukiko Ben Rutabana, aho bigenda byitirirwa ko afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa aho kwerura ko ari Umunyarwanda.

Iri tegeko umucamanza Esta Nambayo yaritanze ku wa Kane nyuma y’uko byavuzwe ko Rutabana yafashwe muri Nzeri umwaka ushize. Byatangajwe ko yabanje kujyanwa ku cyicaro cya CMI i Mbuya, aza kujyanwa ku cyicaro cya ISO, aza gusubizwa kuri CMI, gusa ibi byose byakorwaga mu ibanga rikomekye.

Ubwo yari amaze kubura, umuryango we wanditse amabaruwa uruhuri utakamba usaba ko yarekurwa cyangwa akagezwa imbere y’urukiko nibura bakamenya niba akiriho, nubwo amakuru yahamyaga ko ari muri Uganda nta kabuza.

Igihe yaba ageze imbere y’ubutabera, hari byinshi biteye amatsiko mu rubanza rwe birimo kureba uburyo Uganda izabyitwaramo kuko yari umuntu usanzwe wisanga mu gihugu.

Rutabana ngo yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.

Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri gusa nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

Nibwo byaje gutangazwa ko Rutabana yaburiwe irengero, hibazwa ku mpamvu zatumye ibura rye ribera muri Uganda, mu gihe yari asanzwe ahagenda ntawe umukoma imbere.

Amakuru ya Rutabana agiye hanze mu gihe ku wa Mbere Guverinoma ya Uganda n’Igisirikare bitabye Urukiko Rukuru, ngo basobanure impamvu bafashe Abanyarwanda babiri: Theogene Sendegeya na Emmanuel Mageza, bagafungwa mu gihe cy’amezi cumi na kumwe bataragezwa imbere y’urukiko ngo bamenyeshwe ibyo baregwa.

Muri abo bafungiwe muri CMI, Mageza yaje gupfa kubera iyicarubozo yakorewe, mu gihe Guverinoma ya Uganda ivuga ko Sendegeya we yatorokeye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Butabika.

Uganda imaze iminsi ku gitutu kubera gucumbikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kugeza ubwo Charlotte Mukankusi wo muri RNC yari yarahawe pasiporo ya Uganda yakoreshaga mu ngendo ze. Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yahagaritse pasiporo ye.

Ku wa Mbere kandi nibwo Uganda yahagaritse gukurikirana mu rukiko rwa gisirikare abanyarwanda babiri, Fidèle Nzabonimpa na Seleman Kabayija bashinjwaga gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Aba bageze muri Uganda nyuma yo kugaba igitero mu Kinigi, cyahitanye abantu 14. Abo bombi bamaze koherezwa mu Rwanda, bategereje kugezwa mu butabera.

U Rwanda runasaba Uganda kohereza Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye uzwi noa “Governor” ari na we wayoboye igitero cyo mu Kinigi.

Mu biganiro bikomeje byo gushaka uburyo bwo kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda, icyo gihugu giheruka guhabwa ukwezi kumwe ngo kigenzure ibirego by’u Rwanda, nigisanga bifite ishingiro kibishakire ibisubizo, kandi kigaragaze ingamba zigaragaza ko bitazasubira.

U Rwanda na Uganda kandi byasinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, ku buryo mu gihe kiri imbere bishoboka ko bazajya bahambirizwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

2020-02-24
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Editorial 02 Jul 2025
Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Editorial 29 Mar 2018
Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Editorial 12 Mar 2018
Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Editorial 29 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo
Amakuru

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Editorial 28 Feb 2023
FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 13 Oct 2021
Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda

Editorial 09 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru