Burya koko ukuri kurashegesha, cyane cyane iyo wibwiraga ko uzakomeza kuguhisha, ukabeshya isi yose ko uri marayika, kandi mu by’ukuri uri umugome wiyorobeka, ukomora umutima mutindi mu bisekuru byawe. Uku ni nako bimeze ku gatsiko kiyise JAMBO ASBL, gakorera cyane cyane mu Burayi, kakaba kagizwe n’abakomoka ku bambari ba Parmehutu, MRND, CDR na MDR Power, bazwiho uruhare mu mateka mabi cyane yaranze uRwanda, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bana bonse ingengabitekerezo mu mashereka y’abo bakomokaho, bahisemo gushinga aka gatsiko JAMBO, kabeshya ko kadaharanira inyungu(ASBL), kandi nyamara kitwara nk’ishyaka rya politiki rifite umurongo, nk’ uwa ba se na ba sekuru, wo kugoreka amateka, babeshya ko baharanira ineza ya buri munyarwanda, kandi mu by’ukuri ari ugusibanganya ibimenyetso bihamya ababyeyi babo ubugome,urwango n’ubwicanyi bwakorewe ikihe kinini igice kimwe cy’Abanyarwanda.
Aho ibyabo bitahuriwe rero, ukuri kwarabakorogoshoye, maze bikoma ababashyize ku karubanda, biganjemo abazi neza amateka y’uRwanda, bayakozeho ubushakashatsi, bugamije kwereka isi yose uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa, n’ababigizemo uruhare bose.
Ejobundi rero sinzi uwashutse izo nyigaguhuma muri politiki, ati nimutange ikirego, muvuge ko babaharabitse, babasebeje, bababeshyeye, bavuze ko ingengabitekerezo ya jenoside mufite ari akarande, kandi muri abatagatifu!!Erega isoni nke zinabategeka kujyana ibirego mu bucamanza bw’Ububiligi!! Umwaka n’ igice urirenze ikirego cya JAMBO ASBL kijyanywe mu rukiko rw’ibanze rwa Bruxelles mu Bubiligi kuko cyatanzwe ku itariki ya 29 Mutarama 2019. Kugeza ubu ntacyo urwo rukiko ruravuga kuri ayo mateshwa, kuko narwo rwikoreye iperereza rusanga ibyo abashakashatsi nka Jean Damascène BIZIMANA , Tom NDAHIRO, Pierre Yves Lambert, Gunther VANPRAET, Guy BEAUJOT n’abandi bazi neza abagize JAMBO Asbl, nka Amb. Olivier NGUHUNGIREHE, Alain DESTEXHE n’abandi benshi cyane , bavuze ari UKURI KUDASUBIRWAHO.
Tuboneyeho gusaba NORMAN ISHIMWE na bagenzi bawe bayobye bakajya muri kariya gatsiko gakwirakwiza ibinyoma ku mateka y’uRwanda, kagerageza kugira abere ababyeyi babo, kandi bajejeta amaraso, kwitandukanya nako, ejo amateka atazabarega ubufatanyacyaha. Turashima n’abanze kukayoboka, kuko basanga icyaha ari gatozi, bityo niba ababyeyi babo baratannye bakajya mu nzangano n’ubwicanyi, bazabibazwa ku giti cyabo Turanashimira kandi byimazeyo abantu bakomeje kwamagana ibikorwa bya Jambo ASBL, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga, kandi aho ukuri kugeze ikinyoma kirahunga.