• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Editorial 01 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Burya koko ukuri kurashegesha, cyane cyane iyo wibwiraga ko uzakomeza kuguhisha, ukabeshya isi yose ko uri marayika, kandi mu by’ukuri uri umugome wiyorobeka, ukomora umutima mutindi mu bisekuru byawe. Uku ni nako bimeze ku gatsiko kiyise JAMBO ASBL, gakorera cyane cyane mu Burayi, kakaba kagizwe n’abakomoka ku bambari ba Parmehutu, MRND, CDR na MDR Power, bazwiho uruhare mu mateka mabi cyane yaranze uRwanda, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bana bonse ingengabitekerezo mu mashereka y’abo bakomokaho, bahisemo gushinga aka gatsiko JAMBO, kabeshya ko kadaharanira inyungu(ASBL), kandi nyamara kitwara nk’ishyaka rya politiki rifite umurongo, nk’ uwa ba se na ba sekuru, wo kugoreka amateka, babeshya ko baharanira ineza ya buri munyarwanda, kandi mu by’ukuri ari ugusibanganya ibimenyetso bihamya ababyeyi babo ubugome,urwango n’ubwicanyi bwakorewe ikihe kinini igice kimwe cy’Abanyarwanda.

Aho ibyabo bitahuriwe rero, ukuri kwarabakorogoshoye, maze bikoma ababashyize ku karubanda, biganjemo abazi neza amateka y’uRwanda, bayakozeho ubushakashatsi, bugamije kwereka isi yose uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa, n’ababigizemo uruhare bose.

Ejobundi rero sinzi uwashutse izo nyigaguhuma muri politiki, ati nimutange ikirego, muvuge ko babaharabitse, babasebeje, bababeshyeye, bavuze ko ingengabitekerezo ya jenoside mufite ari akarande, kandi muri abatagatifu!!Erega isoni nke zinabategeka kujyana ibirego mu bucamanza bw’Ububiligi!! Umwaka n’ igice urirenze ikirego cya JAMBO ASBL kijyanywe mu rukiko rw’ibanze rwa Bruxelles mu Bubiligi kuko cyatanzwe ku itariki ya 29 Mutarama 2019. Kugeza ubu ntacyo urwo rukiko ruravuga kuri ayo mateshwa, kuko narwo rwikoreye iperereza rusanga ibyo abashakashatsi nka Jean Damascène BIZIMANA , Tom NDAHIRO, Pierre Yves Lambert, Gunther VANPRAET, Guy BEAUJOT n’abandi bazi neza abagize JAMBO Asbl, nka Amb. Olivier NGUHUNGIREHE, Alain DESTEXHE n’abandi benshi cyane , bavuze ari UKURI KUDASUBIRWAHO.

Tuboneyeho gusaba NORMAN ISHIMWE na bagenzi bawe bayobye bakajya muri kariya gatsiko gakwirakwiza ibinyoma ku mateka y’uRwanda, kagerageza kugira abere ababyeyi babo, kandi bajejeta amaraso, kwitandukanya nako, ejo amateka atazabarega ubufatanyacyaha. Turashima n’abanze kukayoboka, kuko basanga icyaha ari gatozi, bityo niba ababyeyi babo baratannye bakajya mu nzangano n’ubwicanyi, bazabibazwa ku giti cyabo Turanashimira kandi byimazeyo abantu bakomeje kwamagana ibikorwa bya Jambo ASBL, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga, kandi aho ukuri kugeze ikinyoma kirahunga.

2020-08-01
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Editorial 04 Jan 2018
Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Editorial 17 Apr 2020
Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa

Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa

Editorial 11 May 2017
Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Editorial 03 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y’amafaranga atari munsi ya 10 000
Amakuru

Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y’amafaranga atari munsi ya 10 000

Editorial 27 Dec 2021
MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika
UBUKUNGU

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

Editorial 26 Feb 2016
Burundi: Umuyobozi ukomeye mu Ishyaka CNDD-FDD yahishuye umugambi wacuzwe wo kwikiza ‘abakeba’
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burundi: Umuyobozi ukomeye mu Ishyaka CNDD-FDD yahishuye umugambi wacuzwe wo kwikiza ‘abakeba’

Editorial 30 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru