• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y’igihome nkuko byatangajwe na Muyaya

Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y’igihome nkuko byatangajwe na Muyaya

Editorial 18 Aug 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Izina Corneille Nangaa ni izina rikomeye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko yayoboye Komisiyo ishinzwe amatora, Commission Electorale Nationale (CENI) mu minsi ishize akaba yaratangaje ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR binjijwe mu mutwe udasanzwe ushinzwe kurinda Perezida Tshisekedi n’izindi nzego nkuru z’igihugu. Corneille Nangaa yavuze ko ibi ari ingaruka z’umusaruro muke w’ibihe bidasanzwe washyizweho mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru niya Ituri.

Nyuma y’ukuri kwa Corneille Nangaa, umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Patrick Muyaya urangwa no kwivuguruza gukabije yavuze ko Nangaa azakurikiranwa n’inkiko.

Mu kumusubiza Nanga ntiyariye iminwa yamubwiye ko ibyo bavuga babifitiye amakuru n’ibimenyetso bihagije.

Nangaa wemeje ko aziyamamariza kuyobora Congo-Kinshasa avuga ko atumva uko byagenze kugira ngo Kinshasa itsure umubano n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ziriya ntara, kandi ku ikubitiro yari yariyemeje kuyirandura burundu.

Nubwo Patrick Muyaya atangaza ko Tshisekedi yiyemeje kudakorana n’imitwe yitwaje intwaro, yibagiwe ko mu kwezi kwa  Kamena 2023 Ministiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza Muhindo Nzangi yatangaje kumugaragaro ko icyifuzo cyo gushyira mu ngabo abazwi nka Wazalendo (Urubyiruko rukunda igihugu) cyaganiriwe mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Tshisekedi.

Bemeje ko bagomba guhembwa kandi bakambikwa nka FARDC. Wazalendo ihuza imitwe yose yitwara gisirikari yo muri Congo yanga urunuka abo mu bwoko bw’Abatutsi hiyongereyeho umutwe witwaje intwaro wa FDLR

Nangaa yongeyemo ko umutwe wa CODECO umaze imyaka ukorera ubwicanyi abo mu bwoko bw’abahema mu ntara ya Ituri usigaye warahawe intwaro ndetse n’ibikoresho byo gucukura amabuye y’agaciro.

Muyaya yigaramye FDLR, mu gihe raporo y’impuguke za Loni zakunze kugaragaza ko uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ufitanye imikoranire n’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).

Mu mpera za Mata 2021 ni bwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi yshyizeho ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, nyuma y’imyaka myinshi zarayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Kuva icyo gihe Tshisekedi yahise akuraho ubutegetsi bwa gisivile bwayoboraga ziriya ntara ashyiraho ubwa gisirikare, mu rwego rwo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Mai-Mai, ADF na CODECO.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri ibihe bidasanzwe bishyizweho, abenshi bahuriza ku kuba nta musaruro byigeze bizana muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu yatoye yamagana kongera ibihe bidasanzwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu gihe Muyaya yemeza ko byatanze umusaruro.

2023-08-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Editorial 03 Dec 2016
Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza

Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza

Editorial 14 Mar 2021
Uko ikinyamakuru cyo muri Kenya kiragaragaza imigambi yapfubye ya Uganda ku Rwanda

Uko ikinyamakuru cyo muri Kenya kiragaragaza imigambi yapfubye ya Uganda ku Rwanda

Editorial 08 Dec 2017
Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Editorial 29 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]
SHOWBIZ

Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]

Editorial 06 May 2018
Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri
Amakuru

Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Editorial 08 Nov 2024
Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye
HIRYA NO HINO

Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Editorial 26 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru